Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Bugesera: Abaturage bonesherezwa imirima bakanakubitwa n’abashumba ntibarenganurwe


Abaturage bo mu karere ka Bugesera, mu murenge wa Rweru mu kagari Batima baratabaza ubuyobozi ngo bubarenganure ku kibazo cy’uko bonesherezwa ndetse bagakorerwa n’urugomo n’abashumba, iki kibazo cyo konesherezwa ngo cyateje inzara yo kutagira imyumbati, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera avuga ko iki kibazo kigeze kubaho ariko ngo akarere kagikemuye gahuza abanesherejwe n’abonesha.

Charles Ndazigiye umwe mu baturage waganiriye n’itangazamakuru yagize ati “Aborozi barananiranye, bananiye Leta, urahinga Hegitari, inka zikaza zikarya bugacya ari inkuna, n’ubu hari abatarasaruye amasaka inka zarayamaze.”

Uyu muturage avuga ko iyo bafashe umuntu wonesheje, bakajyana inka zonnye ngo ubuyobozi bumutegeka kuriha, ariko kubera ko abantu bavuye mu masambu, amasambu akaba yicunga, inka ngo usanga zarayemo, beneyo bakahagera zabimaze.
Ati “None wafata nde ko turi mu mudugudu? Ariko iyo umuntu abazanye Leta iramufasha, iyo utabafashe ukajya kurega, Leta irakubwira ngo zana izakoneye.”

Ikibazo cy’inka zonera abaturage kubera ko zitaba mu kiraro, ngo zataje inzara abaturage, ati “Izi nka zaduteje inzara, nta mwumbati, nta ki, kubera izo nka zirirwa zirya mu masambu y’abantu bibereye mu mudugudu.”

Umuturage utarashatse kwivuga amazina wo mu mudugudu w’Ihara, mu kagari ka Batima, aho muri Rweru yabwiye Imirasire.com ko aho yahingaga hitwa Cyimvubu na Kagasa II, inka z’abaturage na bo zabateje inzara.

Agira ati “Inka twagerageje kuzifata ku manywa tukabibwira ubuyobozi none ubu basigaye bazirekuriramo nijoro, tugasanga imyaka yabaye umwirare. Ntacyo tutakoze, twakoze uburinzi abashumba bakadukubita nijoro.”

Undi nawe waganiriye na Imirasire.com avuga ko we yahinze ahitwa ku Kavuriro, inka barazizana baziraza mu murima we (inka z’AbanyaKavure), ubuyobozi bwamubwiye ko ngo ajya kuburana na bo mu rwego rw’Abunzi, ariko ngo ijwi rye riba rito birananira arekerayo.

JPEG - 105.9 kb
Umwe mu baturage uvugako yonesherejwe

Agira ati “Turifuza ko iki kibazo na Perezida wa Repubulika akimenya kigakemuka.”
Urugomo rw’abashumba b’Abarundi rwemezwa na Mukazela, yavuze ko umugabo we Munyantore Faustin yakubiswe na bo bakamuvunagura hafi yo kumwica ariko na n’uyu munsi akaba agisiragira mu buyobozi.

Abayobozi ngo bamubwiye ko Abarundi bakubise umugabo we ari impunzi, bityo ko UNHCR ariyo izamuha impozamarira, na n’ubu aracyategereje.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Nsanzumuhire Emmanuel yabwiye itangazamakuru ko ikibazo cy’ubwone ari icy’umuturage umwe cyangwa babiri.

Ati “Ubuyobozi bugomba gukurikirana icyo kibazo ntihagire umuturage wonesherezwa, twakoze inama duhuza abavuga ko bonesherezwa, tubasaba ko bahura bakabagira inama, uwonesha twavuze ko azajya abara agaciro akariha ibyo amatungo ye yangije, kandi ndumva byaragabanutse.”

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

gahigi - 6/07/2016 saa 20:40

Umututsi yaje yorora umuhutu yaje ahinga umutwa ri umuhigi
Kanda hano umusubize

Kagame - 6/07/2016 saa 19:47

Harya ngo uwo mupolisi yitwa nde?Banyarwanda urwanda ni urwawe ntamuntu ugomba kuguhohotera.uwo mujinga ninde?
Kanda hano umusubize

elise - 7/07/2016 saa 21:17

birababaje rwose bayobozi nimutabare
Kanda hano umusubize

rurangwa - 6/07/2016 saa 19:29

niba hari ikintu kizatuma igihugu cyacu kitihuta mwiterambere ni ikibazo cyabayobozi batajya bavugisha ukuri.bavandimwe basomyi ariya magambo meya wa bugesera avuga ni ibinyoma byambaye ubusa.njyewe sintuye bugesera ariko nkorerayo.rwose hatagize igikorwa ubonako abaturage barebana nabi pe!!!!.kandi uwakabakijije ni meya uwo ubeshya ngo byabaye rimwe.rwose arabeshya.ahubwo hari abaturage ubonako batahira ijambo hakaba nabandi wagirango ubugesera nubwabo.birasaba izindi nzego.
Kanda hano umusubize

MAHORO - 6/07/2016 saa 16:58

mukarereka rubavu umurengewa rugerero akagali gisa harumuporisi bita nzovu utuyekuriyamakorosi yo kugihira abashumbabe boneshereje umuturage asakuje arakubitwa uwomuporisi aza afite umupanga atema uwomuturage witwa barahishe yagiyemubitaro nigihe perezida aheruka irubavu bagiyekubaza icyokibazo babuza abanyagisa kubaza babatera nubwoba nanubu mugisa iyobabonye uwomuporisi bagira icyikango
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X