Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Bugesera: Impanuka y’imodoka ikomerekeyemo abashoferi babiri

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 26 Nyakanga 2016 ku rugabano rw’akarere ka Kicukiro n’aka Bugesera habereye impanuka y’imodoka ya Fusso igonganye n’imodoka ebyiri zitwara abagenzi zo mu bwoko bwa Coaster.

Imvano y’iyi mpanuka nkuko abari aho babivuga ngo ni iyi modoka ya Fusso yavaga I Nyamata mu karere ka Bugesera yerekeza I Kigali, igiye kudepasa(Kunyura) ku modoka yo mu ikompanyi y’ Ugusenga nayo yerekezaga I Kigali ya Fusso ihita igonga Iyaturukaga I Kigali nayo igonga iyo Fusso yashakaga kunyuraho.

Nkuko abari aho bakomeza babivuga ngo nta muntu n’umwe waguye muri iyo mpanuka gusa ngo abashoferi nibo bakomeretse ariko ngo bidakanganye.

Ubwo imirasire yateguraga iyi nkuru umuvugizi wa Polisi y’igihugu ishami ryo mu muhanda, IP Emmanuel Kabanda yadutangarije ko bagikurikirana icyateye iyo mpanuka.

Gusa iyi mpanuka ibaye mu gihe Polisi y’igihugu ishishikariza abatwara imodoka kurushaho kubahiriza amategeko y’umuhanda no kwirinda inkomyi mu muhanda.

Rugano

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Bunane musa - 20/10/2016 saa 13:38

Abashofeur ba fuso bakwiye amahugurwa kuko usanga bagenda nabi mumuhanda, niba ari nibiyobyabwenge banywa police nayo ikwiriye kubahagurukira uwasinze bakamufunga nkicyumweru kuko birakabije.
Kanda hano umusubize

K - 27/07/2016 saa 22:13

Iyo atari FUSO, ni COASTER. FUSO zitwara imicanga zo narazitinye!
Kanda hano umusubize

claude - 27/07/2016 saa 09:26

Ndi umushoferi arko abatwara fuso abenshi mumutwe baziko kugoga imodoka nto ntakibazo ikindi banywa inzoga nyinshi (imitwe yabo ni salamara)
Kanda hano umusubize

mabano - 26/07/2016 saa 21:40

Aba chauffeurs ba fuso nubwo atari bose abenshi banywa ibiyobyabwenge,ikindi wagira ngo ntibazi agaciro k'ubuzima bw'abantu urebye uko bagenda mu mihanda,ikindi bafite ubumenyi buke mu mirimo yabo:Nazi imodoka ariko ntibazi gusoma abenshi bari ba boy chauffeurs,convoyeurs n'abandi.Gutwara nabyo byakagombye kuba nibura hari capacity runaka ufite ku mirimo ukora,aho uyikorera n'ibindi cg se tutabikoze twihuse bahabwe amahugurwa ku nshingano zabo(ingando)
Kanda hano umusubize

Karambizi - 26/07/2016 saa 19:51

Aho bukera Fuso ziraza gutuma abantu bahahamuka pe. Impanuka yose ibaye fuso fuso fuso ?? ? ?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X