Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Bugesera: Indwara ya Shirikoshi yatangiye gupfakaza benshi

Bamwe mu bagore bafite abagabo bacukura amabuye y’agaciro batuye mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera, baravuga ko babangamiwe n’ indwara bita shirikoshi yibasiye abagabo babo kandi bakabura ubufasha.

Nk’uko bivugwa na Nyirabageni, umubyeyi wo mu kigero cy’imyaka 30, ngo umugabo we yishwe n’indwara ya shirikoshi yakuye mu birombe by’amabuye y’agaciro.

Uyu mugore avuga ko kuva umugabo we yarwara kugeza apfuye nta bufasha na bumwe bw’ikigo yakoreraga yigeze ahabwa, kandi ngo bari bafitanye amasezerano y’akazi.

JPEG - 141.3 kb
Havugimana Protogene wari ushinzwe umutekano muri NRD

N’ubwo nta mubare uzwi w’abahitanywe n’iyi ndwara mu Murenge wa Rweru, abaturage bavuga ko hari abagore benshi bapfushije abagabo bazira iyo ndwara bemeza ko yaturutse ku gukora mu birombe nta bikoresho byo kubarinda bafite.

Umuyobozi w’Umurenge wa Rweru Rwabuhihi Jean Christophe, avuga ko icyo kibazo akizi ko kandi agiye gufasha aba baturage gukurikirana ikigo cya NRD bivugwa ko cyimuriye ubucukuzi bwacyo mu bindi bice by’igihugu.

Kugeza mu mpera z’umwaka wa 2014, koperative icukura amabuye y’agaciro yitwa NRD yakoreraga mu Murenge wa Rweru, ikanakoresha abakozi bahakomoka.

Nk’uko byemezwa na Havugimana Protogene wahakoraga nk’ucunga umutekano, ngo abakozi baho bajyaga mu birombe gucukura amabuye nta dukoresho tubarinda bafite.

Ngo ibyo byatumaga bahumeka umwuka waho, maze nyuma y’igihe gito batangira kurwara icyo abaturage b’aha bita shirikoshi.

“Iyi ndwara itangira umuntu akorora inkorora idacika, nk’igituntu, ariko yo ntikira. Abayirwaye bose barapfuye abandi bararembye bagiye gupfa.”

Nk’uko bivugwa na Nyirabageni, umubyeyi wo mu kigero cy’imyaka 30, ngo umugabo we yishwe n’indwara ya shirikoshi yakuye mu birombe by’amabuye y’agaciro.

Uyu mugore avuga ko kuva umugabo we yarwara kugeza apfuye nta bufasha na bumwe bw’ikigo yakoreraga yigeze ahabwa, kandi ngo bari bafitanye amasezerano y’akazi.

N’ubwo nta mubare uzwi w’abahitanywe n’iyi ndwara mu Murenge wa Rweru, abaturage bavuga ko hari abagore benshi bapfushije abagabo bazira iyo ndwara bemeza ko yaturutse ku gukora mu birombe nta bikoresho byo kubarinda bafite.

Umuyobozi w’Umurenge wa Rweru Rwabuhihi Jean Christophe, avuga ko icyo kibazo akizi ko kandi agiye gufasha aba baturage gukurikirana ikigo cya NRD bivugwa ko cyimuriye ubucukuzi bwacyo mu bindi bice by’igihugu.

Rwabuhihi yagize ati “Iki kigo cyahagaritswe na MINIRENA, abagaragayeho indwara twabasaba kujya kwivuza, tuzabafasha gukurikirana ababakoreshaga.”

Umubyeyi Marie Josée ushinzwe itumanaho n’ubuvugizi muri MINIRENA avuga ko iyi minisiteri iha ibigo by’ubucukuzi ubutaka bwo gukoreraho, bagasinyana n’amasezerano ajyanye n’ibyo ikigo kizubahiriza.

Umubyeyi avuga ko bimwe mu byo ikigo cy’ubucukuzi kiba kigomba kubahiriza harimo ubwishingizi bw’abakozi, imyambaro ijyanye n’akazi ikanabarinda, uburyo bw’imibereho, kuzamura agace bakoreramo n’ibindi.

Gusa avuga ko iyo bigeze ku masezerano y’abakozi b’ikigo cy’ubucukuzi n’uko agomba gukurikizwa hagendewe ku mategeko agenga umurimo mu Rwanda, ngo birebererwa n’abashinzwe ubugenzuzi bw’umurimo mu turere baba bahagarariye MIFOTRA.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X