Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Bugesera : Ubukorikori bukorwa n’abagore bwagabanije amakimbirane mu ngo zabo

Bugesera : Ubukorikori bukorwa n’Abagore bwagabanije amakimbirane mu ngo zabo
Amatsinda y’Abagore bakora ibikorwa birimo gukora ibitenge, amasabune, inkweto n’ibikapu ndetse n’itsinda rikora umutobe mu nanasi yo mu murenge wa Ruhuha n’imirenge bihana imbibi, yatangijwe na Plan International Rwanda mu mwaka w’2011.

Kuri ubu abayagize baremeza ko yahinduye ubuzima bwabo mu iterambere, ku buryo nta bibazo by’ubukene bikirangwa mu miryango yabo bitewe n’uko bahabwa inguzanyo ku mafaranga baba bakuye muri izi nganda nto bafite.

Niyonambaza Vestine wo mu murenge wa Ngeruka ubarizwa mu itsinda twihangire umurimo rikora ibitenge n’amasabune y’amazi, agira ati”twatangiye iri tsinda dukoteza amafaranga maganabiri buri cyumweru, nyuma yo guhabwa amahugurwa yo gukora ibitenge n’amasabune, nkurikije uko nari mbayeho n’uko mbayeho ntawankura muri iri tsinda, kuko nk’ubu nubatse inzu muri santere ya Ruhuha kandi ubu nsigaye nkoresha abakozi kandi narakoreraga abandi, ubu n’umugabo wanjye dusigaye tubanye neza bitandukanye na mbere ».

Ibi rero anabihuje na bagenzi be, bose bahamya ko basigaye babanye neza n’Abagabo babo kubera ko bari kugira uruhare mu iterambere ry’ingo.

Nsabimana Lawuriyani, umwe mu bagabo bagannye aya matsinda, agira ati « twarabasuzuguraga dutekereza ko nta bitekerezo bagira, ariko nyuma yo kubona uko bari gutera imbere, ni bwo nafashe icyemezo cyo kubagana kandi nta n’ipfunwe binteye ».

PNG - 650.7 kb
Aya matsinda y’abagore kubera inyungu bayakuyemo byatumye n’abagabo bayajyamo

Uhagarariye PLAN International mu Rwanda Marie Gladys Guerrier Archange, yemeza ko ari igikorwa cyo kwishimira kuba n’abagabo barabagannye ”Ku nkunga ya Plan, ni ukwishimira kubona ishyaka ndetse n’abagore bafite imbaraga mu byo bakora, kubona rero abagabo babari inyuma biragaragaza ko uburenganzira bwabo bumaze kubahirizwa, ni n’amahirwe kandi ku bana b’abakobwa, kuko biratanga icyizere ko uburenganzira bw’abana by’umwihariko abakobwa bwubahirizwa.

Bikagaragaza rero ko inkunga nto Plan International yabahaye batayipfushije ubusa”
Depite mu nteko nshingamategeko y’u Rwanda MUKAZIBERA Agnes, yemeza ko ibi bikorwa bigaragaza ko gahunda ya Leta yo guteza abaturage imbere iba yagezweho “kuba ibikorwa bagezeho byigaragaza atari amagambo gusa, gahunda ya Leta ni uko umuturage atera imbere, bityo rero ndabasaba gukomeza kwigirira icyizere kandi ndabizeza ko ubuyobozi buzakomeza kubashakira amasoko, ariko nabo bashyireho akabo”.

Mu karere ka Bugesera hose, kuri ubu harabarurwa amatsinda asaga 180 y’abagore bakora ibikorwa by’ubukorikori, yiganjemo abagore ku bwiganze buri hejuru ya 95 ku ijana, icyakora kuri ubu Abagabo nabo bakaba bagenda babagana ngo bafatanye.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X