Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Burundi:Colonel Baratuza arabeshyuza amakuru ya Somalia ku ngabo z’u Burundi ziri muri AMISOM

Amakuru aherutse gutangwa n’iperereza rya Somaliya ni uko hari abasirikare b’icyo gihugu bafatanya na bamwe bo muri AMISOM mu boherejwe kurwanya intagondwa za al shabab mu kugurisha ibikoresho bya gisirikare. Iperereza rya Somaliya rikemeza ko abasirikare icumi b’abanyasomalia n’abandi batanu bo muri AMISOM bafatanywe igihanga.

Bimwe mu binyamakuru cyane cyane ibyo mu gihugu cy’Ubugande byanditse ko muri abo basirikare ba AMISOM harimo n’abarundi. Gusa Umuvugizi w’igisirikare cy’Uburundi Colonel Gaspard Baratuza avuga ko abakwirakwije ayo makuru bagamije kwanduza ishusho y’ ingabo z’Uburundi.

Hashize amezi make bamwe mu bayoboye imiryango itandukanye yigenga batangije urugamba rwo gusaba ko abasirikare b’abarundi bari mu bikorwa byo gushaka amahoro bacyurwa.

Urwo rugamba bise « Bring back our soldiers » rwashyigikiwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Impamvu batanga ziganjemo ko ku bwabo abasirikare b’abarundi bitumvikana uburyo bajya gushaka amahoro ahandi mu gihe mu gihugu cyabo hari umutekano muke ndetse abantu bicwa umunsi ku wundi.

Umuvugizi w’igisirikare abibonamo umukino wa politike wo kwikunda.

Igihugu cy’u Burundi cyatangiye kohereza abasirikare muri Somaliya kuva mu mwaka wa 2007.

Amasezerano cyagiranye n’ubumwe bwa Afrika ni uko hasabwa kujyayo ama Batayo 6.

Ibatayo yose imarayo umwaka umwe igahita igaruka mu gihugu.

Ubu u Burundi bufiteyo abasirikare barenga 5100.

Abajyayo bose babanza guhabwa inyigisho zo kurinda amahoro n’umutekano ku rwego mpuzamahanga. Kugeza ubu abasirikare bose b’u Burundi bahawe izo nyigisho.

I ruhande y’izo nyigisho, abasirikare b’u Burundi bagera ku bice 80 ku ijana abo bita aba formateurs mu gifaransa bahawe ubumenyi bwo gutanga bene izo nyigisho mu bindi bihugu.

Uburundi ni igihugu cya kabiri gifite abasirikare benshi mu rwego rwa AMISOM mu mugambi wo kurwanya al Shabab.

Jean Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X