Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Burundi: Nyuma yo guhagarika guhahirana hagati y’u Rwanda n’u Burundi, abahinzi babuze aho bacururiza imyaka

Nyuma y’aho leta y’u Burundi ifatiye icyemezo cyo guhagarika ubuhahirane n’igihugu cy’u Rwanda abahinzi bo mu ntara ya Cibitoke mu Burundi baratangaza ko badafite aho bajya gucururiza imyaka bejeje.

Ngo abababajwe cyane n’iki cyemezo ni abahinzi b’inyanya bavuga ko uwo zitaboreyeho ngo azimenere ubusa ngo bazicuruza ku mafaranga make. Ibi ngo bibatera igihombo gikabije ugereranije n’amafaranga bazishoraho bazihinga.

Minisitiri w’ubuhinzi mu Burundi Guide Rurema kuri uyu wa kabiri yasuye umurwa mukuru w’intara ya Cibitoke agamije kwirebera ibivugwa niba ari ukuri ndetse no kwirebera ibibazo abahinzi bafite muri rusange muri iki gihe.

JPEG - 22.4 kb
Guide Rurema Minisitiri w’ubuhinzi mu Burundi

Guide Rurema yashimye abanya Cibitoke kubera umusaruro mwiza w’ubuhinzi bagaragaje. Agaruka ku kibazo cy’inyanya nyinshi zeze zikabura aho zigurishirizwa yavuze ko leta icyitayeho cyane ko mu minsi mike izaba yakiboneye igisubizo.

Akimara kuva Cibitoke, Minisitiri w’ubuhinzi yakomereje urugendo rwe i Mparambo muri komine ya Rugombo naho bafite ikibazo cy’umusaruro wabuze aho ugurishirizwa ariko ho hakaba umwihariko w’ikigega cy’inyanya kitarakira umusaruro n’umwe w’inyanya mu myaka itandatu kimaze cyubatswe n’ishyirahamwe CAPAD
Radio Ijwi rya Amerika ivuga ko Minisitiri Rurema yababajwe n’uburyo kuri uyu wa kabiri abo muri CAPAD batahageze ngo bafungure ku mugaragaro iki kigega cy’inyanya.

Akaba yemereye abahinzi ba Cibitoke ko agiye gushaka vuba na bwangu abo muri CAPAD kugira ngo barebere hamwe uburyo iryo hinguriro ryatangira gukora.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X