Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Burundi: U Rwanda rwashyikirije u Burundi imirambo y’abarundi 2 baherutse kwicirwa I Rusizi

Abategetsi ba Bugarama mu karere ka Rusizi bashyikirije kuri uyu wa gatanu buramatari w’intara ya Cibitoke imirambo y’abarundi babiri baheruka kwicirwa i Bugarama ku mupaka w’U Burundi n’u Rwanda.

Iyo mirambo yahavuye ihita ijyanwa mu ivuriro ryo mu Rukana muri komine Rugombo aho yasuzumiwe, imbere y’uko ijya gushyingurwa. Mu miryango y’abo baturage bishwe umubabaro wari wose.

Bamenyesha ko barebye uburyo ababo bari barashwe ngo bigaragaza uko bishwe. Bagasaba ko haba amaperereza y’uburyo bishwe.

JPEG - 27.9 kb
Imirambo 2 y’abarundi biciwe mu Rwanda ishyikirizwa abategetsi b’u Burundi

Buramatari w’intara ya Cibitoke, Joseph Iteriteka, yihanganishije ababuze abantu babo, abasaba ko bagiye gukurikirana idosiye yabo.

Ba nyakwigendera babiri Niyonkuru Fidèle na Nyabenda Jérémie bishwe barashwe n’abasirikare b’u Rwanda mu rukerera rwo ku wa gatatu.

Radio Ijwi rya Amerika ivuga ko bari bagiye gucuruza intoryi mu Rwanda kandi byari byarabujijwe na leta y’u Burundi.

Umujyanama mu biro bya Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Déogratias Ndikumana, yari yifatanyije n’abanya Cibitoke mu kuja kwakira imirambo y’abo bantu babiri.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Micomyiza Emmy - 5/09/2016 saa 10:14

Ashatse kuvuga ko byatewe na Nkurunziza na Leta y'iwe kandi uko niko kuli.
Kanda hano umusubize

- 3/09/2016 saa 16:21


Kanda hano umusubize

McRae - 3/09/2016 saa 14:14

Izo n'ingaruka z'urwikekwe, mbere amahoro yari yose none dore ingaruka zirikubageraho, nibyo aba ni inzirakarengane z'ubuyobozi bubi bwabateje gutakarizwa icyizere mubaturanyi. Imiryango yababuze ababo kubwamaherere niyihangane, Uhishyira NKURUNZIZA akakumaraho UMURYANGO.
Kanda hano umusubize

Mbeko - 4/09/2016 saa 11:39

Hanyumase ni Nkurunziza wabarashe?
Kanda hano umusubize

- 4/09/2016 saa 21:44

Nkurunziza Mupf'iki Muvandi? Mbe Niwe Yatwara Iyo Kambi Yabishe? Enda Twoye Guterana Imirarwe Kuko Aha Turi Hari Abandi.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X