Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

CID igiye kuvanwa muri Polisi igirwe ikigo ukwacyo

Minisitiri Musa Fadhil w’umutekano mu gihugu, Johnston Busingye w’ubutabera na Stella Ford Mugabo minisitiri ushinzwe imirimo y’inama y’Abaminisitiri basobanuye uburyo ishami ry’ubugenzacyaha rya Police y’u Rwanda (CID) rigiye kugirwa ikigo kigenga gishinzwe iperereza gishyirwaho n’itegeko kikazakorera muri Minsiteri y’Ubutabera.

Ibi byabaye kuri uyu wa kane mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo abaminisitiri basobanuriraga abanyamakuru imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yaraye itangajwe.

Iki kigo gishinzwe iperereza cyavuzwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri ngo kizashyirwaho n’itegeko, kibe gishinzwe imirimo yo kugenza ibyaha imbere mu gihugu kigengwa na Minisiteri y’ubutabera.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane, Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston yasobanuye ko urwego rw’ubugenzacyaha rwahindutse urwego ubwarwo aho kuba ishami rya Polisi nk’uko byari bisanzwe.

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yagize ati “Inama y’abaminisitiri ejo yemeje ko habaho intambwe nk’iyo muri Polisi y’igihugu no mu rwego rw’Imfungwa n’abagororwa . Icya mbere ni uko urwego rw’ubugenzacyaha ruhinduka urwego ubwarwo. Ubusanzwe ryari ishami rya polisi y’igihugu, ubungubu urwego rw’Ubugenzacyaha ruraba urwego ubwarwo. Ikindi ni ishuri rihugura abapolisi kinyamwuga rutanga impamyabumenyi zitandukanye, ubu rwari rusanzwe ari ishami rya polisi, ubu ruraza kuba urwego ukwarwo, Rwanda law enforcement academy.”

Si iri shami rya Polisi gusa ryimuwe kuko Minisitri Busingye yabitangaje n’ishuri rya Polisi riri i Musanze National Police College ryari risanzwe ari irya Polisi, naryo rizagenzurwa na Minisiteri y’ubutabera kuko rizaba rifasha mu kongerera ubushobozi abakozi b’izo nzego zirimo Rwanda investigation Bureau kuko ari abagenzacyaha ari abapolisi bose barashyira mu bikorwa amategeko.

Ikigiye gukurikiraho ngo ni ukujyana umushinga w’itegeko mu Nteko, ikabyiga maze ikaba ariyo izagena itegeko rishyiraho icyo kigo, ikagena urwego umuyobozi warwo azaba ariho.

JPEG - 94.8 kb
Min. Johnston Busingye nawe yari mu nama n’abanyamakuru
Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

SEmutwa - 14/08/2016 saa 06:23

ESe icyo kigo kizakira n'abasivili? Cg kizaterura abari basanzwe muri CID?
Kanda hano umusubize

Karenzi Emmanuel - 13/08/2016 saa 09:59

Aya makuru ni meza cyane tirayishimiye naho Byukusenge na George mureke amatiku n'amashyali mufitiye u Rwanda n'abanyarwanda Imana wowe uvuga n George ntabwo uyizi reka nyikubwire Imana n'urukundo kandi niyo yimika abami n'ibikomangoma,ikora ku gihe cyayo igakora uko ishaka, imperuka yo izabaho turabizi Umwami Yesu Kristo yavuze ko azaza barya banywa barongora bakora nkuko bisanzwe icyangombwa n'ugukiranuka,ibyo abayobozi bacu bakora ni byiza cyane kdi babikora Imana ibireba erega ibyo muvuga by'Imana namwe birabareba twese tuzagera imbere ya Yesu Kristo mu rubanza umuntu wese azahanyura,mwebwe se muzarutsinda?kandi muyobya abantu b'Imana,Imirasire murakoze.
Kanda hano umusubize

Karenzi Emmanuel - 13/08/2016 saa 09:59

Aya makuru ni meza cyane tirayishimiye naho Byukusenge na George mureke amatiku n'amashyali mufitiye u Rwanda n'abanyarwanda Imana wowe uvuga n George ntabwo uyizi reka nyikubwire Imana n'urukundo kandi niyo yimika abami n'ibikomangoma,ikora ku gihe cyayo igakora uko ishaka, imperuka yo izabaho turabizi Umwami Yesu Kristo yavuze ko azaza barya banywa barongora bakora nkuko bisanzwe icyangombwa n'ugukiranuka,ibyo abayobozi bacu bakora ni byiza cyane kdi babikora Imana ibireba erega ibyo muvuga by'Imana namwe birabareba twese tuzagera imbere ya Yesu Kristo mu rubanza umuntu wese azahanyura,mwebwe se muzarutsinda?kandi muyobya abantu b'Imana,Imirasire murakoze.
Kanda hano umusubize

Bubiko - 12/08/2016 saa 18:54

Busyngye ndabona atangiye gushyirubwenge kuguhe.Kwirinda abamuvangira muri justice.
Kanda hano umusubize

Bayingaba Fred - 12/08/2016 saa 13:58

Imana iguhe umugisha kandi Imana ikunda ubutabera Gewe mbona iyo umugenzacyaha akoze akazi ke neza yakira abamugana atarenganya abakene kubera Ruswa nukuri Imana iramwishimira kuba ababasore ninkumi bagiye guhabwa Promotion yo kuba ikigi kigenga nikintu umuntu wese yarakwiye kwishimira gusa babongere ubushobozi no mumibereho (Financial) kugirango barusheho kunoza akazi cyane cyane ko Minijust babaye abakozi bayo mwese rero Imana lbarinde.
Kanda hano umusubize

byukusenge - 12/08/2016 saa 08:39

ntabwo bisobanura ubutegetsi bw'Imana kuko Imana ntabwo igira ubutegetsi ahubwo igira ubwami,niyompamvu God's kingdom bisobanura ubwami bw'imana aho kwitwa Ubutegetsi bw'Imana.
Kanda hano umusubize

- 12/08/2016 saa 18:03

imana niyomucamamanza mukuru.abazicanabi.izabibabaza.dieu east juste
Kanda hano umusubize

- 12/08/2016 saa 18:03

imana niyomucamamanza mukuru.abazicanabi.izabibabaza.dieu east juste
Kanda hano umusubize

FURAHA George - 11/08/2016 saa 17:09

Ariko ibi byo gushyira CID muli Minijust nibyiza.Ndetse no kuyiha ishuri ryayo (Rwanda law enforcement academy).CID ifite akamaro cyane kuko ifasha ibigo byinshi ndetse na Leta.Isigaye ikorana cyane n'ama banks mu bujura bwa electronic.Ariko nkuko duhora tubivuga,nubwo abantu bamwe badashaka kubyumva,nta banyabyaha bazaba mu isi nshya dutegereje dusoma muli 2 petero 3:13.Ku munsi w'imperuka wegereje,imana izarimbura abantu bose bakora ibyo yanga,harimo n'abantu batita ku bintu byerekeye imana,ahubwo bibera mu byisi gusa.Soma Yakobo 4:4.Birababaje cyane kubona ibi tuvuga,bamwe babyita ngo ni ubwirasi.Ni imana yabivuze,ibyandikisha muli Bible.Yuko abantu badashaka imana bashyizeho umwete batazabona ubuzima bw'iteka muli Paradizo.Imana ishaka ko abantu bayikorera bazabaho iteka.Nayo se ubwo irirata? Kwizera imana,ni ugukora umurimo yadusabye muli Yohana,igice cya 14,umurongo wa12. Mu isi nshya,nta CID,abasirikare,police,gereza,ibitaro,pharmacies,auditors,bizabamo. Nta rupfu,indwara,ubusaza,ubukene,intambara,akarengane bizabamo.Isi izaba imeze nk'ijuru.Ababishaka,muze dushake ubutegetsi bw'imana nkuko YESU abidusaba muli Matayo igice cya 6,umurongo wa 33.God's kingdom (ubutegetsi bw'imana) nibuza buzabanza bukureho ubutegetsi bw'abantu ku isi yose nkuko tubisoma muli Daniel 2:44.Bamwe badakunda ibintu by'imana,bashobora batubaza ngo ibyo tuvuga bihuriye he na CID?None se imana nikuraho abanyabyaha,igihugu kizongera gutanga amafranga menshi cyane agenda kuli CID?Ntabwo se ali INKURU NZIZA wali ukwiriye kwishimira aho kurakara?Imana niyo yaturemye.Ishaka ko tumenya ibyo Bible ivuga,kandi bikadushimisha kuko ni inkuru nziza. Hasigaye igihe gito isi ikaba igihugu kimwe kizayoborwa na YESU nkuko tubisoma muli Ibyahishuwe igice cya 11,umurongo wa 15.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X