Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Depite Mukayisenga arakekwaho amanyanga mu igurwa ry’inzu y’Umuturage Kananura

Kananura Johnson umuturage utuye mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, arashinja Depite Mukayisenga Françoise kumuhuguza inzu yaguze muri Gicurasi 2008, imyaka ikaba ibaye irindwi yaranze kuyivamo.

JPEG - 48.4 kb
Inzu Kananura ari gupfa na Depite Mukayisenga

Byatangiye bite?

Ibyitwa amanyanga byavuye ku Inzu, bwa mbere Kananura yaguze muri Gicurasi 2008 ikaba iherereye mu mudugudu w’Umucyo akagari ka Kamashashi, mu Murenge wa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Kanura yibwiriye Imirasire ko Iyo nzu yari iya Zirimwabagabo Samuel aza kuyigurisha Kananura Johnson miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda ariko Kananura abanza kumwishyura miliyoni 10 amusigaramo miliyoni eshanu nkuko bari bamaze kubigiranaho amasezerano.

Nyuma yo kuyigura Kananura wari usanzwe afite ubutumwa bw’akazi i Darfur muri Sudani, yaje kubaza amakuru yo mu Rwanda bamubwira ko inzu ye Zirimwabagabo Samuel yayigwatirije muri Microfinance Inkingi.

Mbere yo kwishyura iyi nzu Kananura ngo yabanje gusaba Zirimwabagabo kumuha ibyangombwa by’inzu, hanyuma ngo uyu Zirimwabagabo ahamagara umugore waje uzanye ibyo byngombwa Knanura avuga ko yari abonye bwambere.

Kananura ngo ntiyiyumvishije impamvu Zirimwabagabo ibyangombwa by’inzu ye byari bifitwe n’undi muntu utari n’umugore we, amusubiza ko ari mubyara w’umugore we akaba ari na we wari ubitse ibyangombwa by’inzu.

Nyuma yo gukorana amasezerano bemeranyijwe ko amuha ibyangombwa by’inzu ariko bya fotokopi (Photocopy) kuko bavuganye ko azamuha ibyango bya burundu amaze kwishyura amafaranga yose ku munsi wari bukurikireho nkuko bari bamaze kubyemeranwaho.

Nyuma Kananura avuga ko bitakunze ko ya mafaranga ayatanga kuko bitamukundiye hanyuma asezerana na Zirimwabagabo ko azayamushakira vuba, nuko asubira mu butumwa hanze y’igihugu.

Mu minsi mikeya yanzu yari yaraguzwe na Kananura yahise ishyirwa mu ngwate kuko, Zirimwabagabo yatse inguzanyo ya miliyoni 16 z’amafaranga y’u Rwanda muri Microfinance Inkingi ishami rya Kanombe ayemererwa tariki ya 20 Gicurasi 2008.

Kananura yabwiye IMIRASIREko Kuwa 8 Nzeri 2008 yongeye kwishyura Zirimwabagabo miliyoni imwe n’igice yose hamwe akaba miliyoni 11 n’ibihumbi 500 asigaramo miliyoni eshatu n’igice, arongera asubira muri Sudani mu kazi.

Nk’uko Kananura yabitangarije IMIRASIRE ngo akimara kuhava nibwo wa mugore wazanye ibyagombwa inzu igurwa witwa Mukakarisa Valerie, Zirimwabagabo yitaga mubyara w’umugore we akaba yari umucungamari wa Microfinance Inkingi ishami rya Kanombe, yanditse urwandiko kuwa 19 Nzeri 2008, yandikira ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarugunga ashinganisha inzu.

Muri Gicurasi 2009 Kananura arangije ubutumwa bw’akazi yishyuye miliyoni eshatu n’igice yari asigaye , Zirimwabagabo amusaba ko yamwongera miliyoni 9 n’ibihumbi 800 yose hamwe aba miliyoni 24 n’ibihumbi 800 maze Kananura amusaba ko yamusubiza amafaranga ye yamuhaye nta nyungu kuko abona bidashobotse ko amuha inzu nk’uko bari babyumvikanye.
Zirimwabagabo ngo yabwiye Kananura ko impamvu amwaka miliyoni 9 ari uko ngo mu gihe yari ari muri iyo nzu yarayiteye amarange akanayikorera n’andi masuku.

Zirimwabagabo yarabyemeye nyuma asinyira Kanaura Sheki y’amafaranga angana na miliyoni 11 n’igice yari kujya kubikuza muri Cogebanque ari nayo Kananura yari amaze kumuha ariko iyi sheki yaje gufungisha Zirimwabagabo kuko yari sheki itazigamiwe akatirwa imyaka ibiri n’amezi atandatu y’igifungo.

Depite Mukayisenga Françoise yaje gushaka inzu yo kugura bamurangira iya Zirimwabagabo, yari yaraguzwe na Kananura.

Kananura avuga ko depite yagiye gushaka Zirimwabagabo aho yari afungiye muri gereza kugira ngo bumvikane ikiguzi, Zirimwabagabo amusaba ko yakwishyura umwenda wa miliyoni 16 z’amafaranga y’u Rwanda abareyemo banki nyuma akamuha inzu.

Zirimwabagabo yaje guha ububasha umugore we bwo kugurisha iyi nzu, byumvikana ko ubwo inzu yari igurishijwe bwa kabiri.

Depite Mukayisenga yaguze inzu azi neza ko iri mu bibazo

Mu gihe Depite yashakaga kugura iyi nzu Kananura yagerageje kubikumira biranga
Kananura nyuma y’ibi byose ngo yabonye ko nta maherezo inzu ye ishobora kugurwa na depite Mukayisenga ahitamo kwitabaza Minisiteri y’Ubutabera.

Bwa mbere yagannye uwari Umushinjacyaha Mukuru Ngoga Martin amutekerereza ikibazo cye Ngoga amuha Hitiyaremye Alphonse wari Umushinjacyaha Mukuru wungirije ngo amufashe.

Ubwo Kananura yageraga mu biro bya Hitiyaremye ngo yahise ahamagara Depite Mukayisenga Françoise amubwira ko agomba kwirinda kugura inzu yarambagizaga kuko ari iya Kananura atari iya Zirimwabagabo.

Ngo yagize ati"Mfite idosiye yawe hano ko ushaka kugura inzu uramenye ntuzatange amafaranga ngo ugure iriya nzu utazahomba ny’iri nzu ari hano imbere yanjye".

Ibyo ngo Depite Mukayisenga ngo yabirenzeho ajya kwishyura amafanga muri BK yo kongera ku yo yari afite ngo agure inzu .

Ariko Kananura avuga ko depite yagiye gusinyisha ku murenge wa Nyarugunga wanga kumusinyira kuko bari bazi nyir’inzu ariko yaranze abirengaho agura iyi nzu.

Nyuma y’iki kibazo Kananura yitabaje inzego zitandukanye zirimo urwego rw’umuvunyi, Minisitiri w’Intebe,Inteko Ishinga Amategeko ndetse na Perezida,ariko magingo ntikirava mu nzira.

Ku wa 13 Ukuboza 2011,nibwo yakigejeje k’uwari Minisitiri w’Intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi, ashyiraho Komisiyo ishinzwe kugikemura yari iyobowe na Barikana Eugene wahoze ari umuyobozi Mukuru mu biro bya Minisitiri w’Intebe ubu akaba na we asigaye ari umudepite.

Dore Inyandiko ibyemeza

Tariki ya 2 Ukwakira 2012, mu nama yabereye mu Biro by’Umuyobozi w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, yari yatumijwemo Kananura na Depite Mukayisenga hanzurwa ko Depite Mukayisenga agomba gusubiza Kananura inzu no kureba uko Microfinance Inkingi yakurikiranwa.

Ese Depite abivugaho iki?

Ikinyamakuru imirasire twagerageje guhamagara Depite Mukayisenga mu gushaka kumenya icyo avuga kuri ibi ashinjwa na Kananura ariko ntiyafata Telefoni ndetse twanamwoherereje ubutumwa bugufi ntiyabusubiza, ariko ku bijyanye n’aya makuri, ikinyamakuru Igihe.com kigeze kumubaza ku by’iki kibazo ahakana iby’aya makuru ndetse avuga ko ari ibinyoma byambaye ubusa.

Mukayisenga yagize ati "Banza umumbarize niba narigeze musohora mu nzu? Naramuka akubwiye ko namuvanye mu nzu ndaba ndi mu makosa. Inzu nayigurishijwe na Microfinance Inkingi ntabwo nigeze nyigura n’undi muntu uwo ari we wese".

Depite Mukayisenga yakomeje avuga ko yumvise ibya Kananura yaramaze kugera mu nzu ndetse ko mbere hose atari yarigeze yumva ko iyi nzu ifite ikibazo, kandi ko nk’umuyobozi atari kubyumva ngo abirengeho ayigure.

Akomeza avuga ko yumvise ikibazo cya Kananura ahamagawe n’Umushinjacyaha Mukuru wungirije.

Imyanzuro yafashwe ngo ntiyayemeye ndetse ko yanditse inyandiko iyihakana.
Ati"Ikibazo mfitanye n’uriya mugabo kigomba gukemurwa n’inkiko.”

Mukayisenga ni umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuva mu mwaka 2003.

Jean Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ngunga - 1/07/2016 saa 18:18

Iyi nzu biragaragarako yubatswe mbere ya 1994 navuga muri za 1980 ahubwo barebe niba abo bayigulisha batarayibohoje, bityo byose bikaba bizahinduka zeru.
Kanda hano umusubize

cris - 30/06/2016 saa 16:23

kananura ndumva ariwe uri mumafuti,ntiyubahirije amasezerano yubugure,nanjye haruwabinkoze ark naramuretse namara kunyishyura ayo yansigayemo nzamubwira ko nkeneye ninyungu yigihe gishize kuko inzu narayikodeshaga nabyanga musubize utwe!kurubu niyo mitwe basigaye bakoresha,abona udufaranga duke akefuza inzu ihenze.
Kanda hano umusubize

- 1/07/2016 saa 07:57

Ariko mwagiye mureka kwirengagiza aho ukuri guherereye! Niba iyo ntumwa ya rubanda ari inyangamugayo! yakemuye ikibazo ko ibyo byose bijya kubaho yabigizemo uruhare kuko iyo aza kumvira impanuro y'ubushinjacyaha bukuru bamubuza kwishyura, n'igihe yajyanaga impapuro gusinyisha k'Umurenge yiguriza amafaranga muri BK ngo hongerere kuri ayo yari afite ngo abone kwishyura bakanga kumusinyira ntibyajyaga kumubarwaho ariko nkeka yitwaje umwanya afite aribyirengagiza. ngo urwishigishiye ararusoroma nace bugufi atange ibyabandi.
Kanda hano umusubize

sekuri simon - 1/07/2016 saa 15:23

ntawakurenganya nawe upfuye kuvuga niyo atayigura iba ari iya microfinance inkingi ntiyari kuba iya kananura kuko uretse ibyo binyoma inzu yabaye iya bank 2007 ubwo yahaga zirimwabagabo ayo kuyubaka kuva ubwo niyo yari ifite icyangombwa umurenge wanze gusinyira abagura bose ari kananura na depite kubera urwandiko rushinganisha iyo nzu rwatanzwe na microfinanse ntabwo rero bari bazi ko depite agiye kugura na Bank so njye ibyo mvuze ndabizi neza koko icyo gihe nakoraga ku murenge wa nyarugunga naho ibyumushinjacyaha mukuru nawe ari wowe ntakundi wabigenza wamaze kugura inzu no kuyituramo wategereza inkiko. ariko ubundi akabazo k'amatsiko kananura we yemeye kwishyera miliyoni ze 10 abona ibyangombwa byinzu bifitwe n'umukozi wa bank gute? icyo twamenye nuko Zirimwabagabo yari inshuti ya kananura bajya inama yo guhombya microfinanse birangira iberetse ko izi imibare Kananura aba ariwe ubihomberamo sinzi ahubwo uko Depite mumuzana muri icyo kibazo.
Kanda hano umusubize

sekuri simon - 1/07/2016 saa 15:24

ntawakurenganya nawe upfuye kuvuga niyo atayigura iba ari iya microfinance inkingi ntiyari kuba iya kananura kuko uretse ibyo binyoma inzu yabaye iya bank 2007 ubwo yahaga zirimwabagabo ayo kuyubaka kuva ubwo niyo yari ifite icyangombwa umurenge wanze gusinyira abagura bose ari kananura na depite kubera urwandiko rushinganisha iyo nzu rwatanzwe na microfinanse ntabwo rero bari bazi ko depite agiye kugura na Bank so njye ibyo mvuze ndabizi neza koko icyo gihe nakoraga ku murenge wa nyarugunga naho ibyumushinjacyaha mukuru nawe ari wowe ntakundi wabigenza wamaze kugura inzu no kuyituramo wategereza inkiko. ariko ubundi akabazo k'amatsiko kananura we yemeye kwishyera miliyoni ze 10 abona ibyangombwa byinzu bifitwe n'umukozi wa bank gute? icyo twamenye nuko Zirimwabagabo yari inshuti ya kananura bajya inama yo guhombya microfinanse birangira iberetse ko izi imibare Kananura aba ariwe ubihomberamo sinzi ahubwo uko Depite mumuzana muri icyo kibazo.
Kanda hano umusubize

- 1/07/2016 saa 07:59

Ariko mwagiye mureka kwirengagiza aho ukuri guherereye! Niba iyo ntumwa ya rubanda ari inyangamugayo! yakemuye ikibazo ko ibyo byose bijya kubaho yabigizemo uruhare kuko iyo aza kumvira impanuro y'ubushinjacyaha bukuru bamubuza kwishyura, n'igihe yajyanaga impapuro gusinyisha k'Umurenge yiguriza amafaranga muri BK ngo hongerere kuri ayo yari afite ngo abone kwishyura bakanga kumusinyira ntibyajyaga kumubarwaho ariko nkeka yitwaje umwanya afite aribyirengagiza. ngo urwishigishiye ararusoroma nace bugufi atange ibyabandi.
Kanda hano umusubize

rwezamihigo octave - 30/06/2016 saa 10:33

Maze gusoma iyi nkuru,nibajije umutwe w'iyi nkuru uranyobera ,depite arakekwa ....ese akurikiranywe n'uruhe rwego? Kananura ko yahawe sheik y'amafaranga ye yari yarahaye Zirimwabagabo akayemera akanayiregera kuki ataregeye inzu akaregera sheki itazigamiwe ! arashaka ko bamuha inzu bakamuha n'amafaranga yaregeye yari yarahaye Zirimwabagabo? nagane inkiko nzaba numva ,ubwo se ibinyamakuru nibyo bizakemura iki kibazo, njye ndumva ahubwo depite azamurega kumusebya no kumushora mu manza z'amaherere.
Kanda hano umusubize

karadogadoga - 30/06/2016 saa 07:56

Ntabwo umuntu yarenganwa ngo ni uko ari umuyobozi. Depite ntakwiye kurenganwa nk'uko na KANANURA adakwiye kurenganwa. Iyo abantu bananiwe kumvikana ku kibazo bafite bagana Ubuyobozi, byananirana bakagana INKIKO bityo rero Kananura nagane inkiko zimurenganure niba arengana. Ese ko yari yarumvikanye na Zirimwabagabo ko amusubiza amafaranga nubwo yamuhaye sheki itazigamiwe ubwo bakimara kumvikana ntiyari yemerewe (ZIRIMWABAGABO) gukoresha inzu ye icyo ashaka?
Kanda hano umusubize

jado - 29/06/2016 saa 22:27

ariko rero niba iyi nyandiko uko yanditse ariko biri mbona irimo umwanzuro usobanutse tutarenganyije uyu mudepite nta kosa yakoze. icya mbere wowe witwa ko warenganyijwe waguze inzu ntiwahabwa ibyangombwa, ikindi wasabye gusubizwa ayawe kuko nyirinzu yakuzamuranye ibiciro utararangiza amasezerano yo kumwishyura birakunanira mwemeranya ko agusubiza hanyuma aragutuburira aguha chec itazigamiye aranabizira bivuzeko uruhare kunzu warwambuwe mu gihe wahabwaga chec ukayemera bwawe. ese nkwibarize akabazo kamatsiko iyo usanga cash ziriho kuri compte ya zirimwabagabo wari gukurikirana depite? inama nziza rero police nigufashe gushaka zirimwabagabo wagutuburiye uhabwe ibyawe bivuye ku yindi mitungo ye kuko depite yaguze umutungo utagwatirije iyo uba ugwatirije yari kugirana ikibazo na Bank apana wowe.
Kanda hano umusubize

Bisambo - 29/06/2016 saa 21:23

Uyu mudepite rwose biragaragarako yitwaza umwanya afite agashaka guhonyora uyu muturage rwose.Iki kibazo nubwakabiri cyandikwa mubinyamakuru.Ese nkubu bategerijiki ngo bamwirukane koko? Ubundi depite agomba kuba intangarugero.
Kanda hano umusubize

semahoro samuson - 1/07/2016 saa 15:49

umva BISAMBO reka gushyigikira ibisambo unaniwe no kuvuga Zirimwabagabo wagwatirije inzu Bank bwacya akayigurisha Kananura bwacya nanone agaha Bank uburenganzira bwo kuyigurisha wanga no kuvuga Kananura uregera sheki ngo abone kashi akaburana n'inzu atigeze arangiza no kwishura kandi yarayiguze azi neza ko ari ngwate ya bank kuko ari nayo yari ifite ibyangombwa nono kubera amashyari utinyutse guharabika Depite icyiza nuko abasoma bose bumva ukuri niba abo uburanira atari ibisambo ngoho zirimwabagabo niyigaragaze cyangwa Kananura nagane inkiko aho kujya mu itangazamakuru gusa
Kanda hano umusubize

mugisha - 29/06/2016 saa 20:43

Ariko depute aravuga ukuri niba kananura nta manyanga afite kuki atabiregera inkiko?
Kanda hano umusubize

- 29/06/2016 saa 20:37

ubwo se Oriya nyandiko ya barika Eugene ntayemera ?abagiye muri icyo kibazo umushinjacyaha,uwari minisitiri w'intebe nabandi Bose ko bahari kuki batagaragaza ukuri ngo ikibazo gikemuke! ahaaaa
Kanda hano umusubize

Musobanuzi - 1/07/2016 saa 16:07

icyo namenye nuko bose bamugiriye inama yo kugana inkiko, agahitamo kugana itangazamakuru ahubwo nukumurangira n'ibindi binyamakuru byose akabibwira. naho ubwo se Depite akomeye bingana iki kuburyo inzego zose zamutinya ariko aba avuga bose yashyikirije ikibazo, bose barazi neza ko ari amanyanga azana. n'urukiko rwibanze rwa nyarugenge rwanzuye ko ubwo yakiraga sheki yakoze amasezerano akuraho ayubugure kubwibyo bemeza ko ntaburenganzira afite kunzu. ubwo rero inyanzuro ya Barikana (uretse ko ntaniyo agaragaza hano )ariko nubwo yaba imeze nkuko abivuga uyu BARIKANA URETSE KUMUBESHA GUSA ARABIZI KO ADASIMBURA INZEGO ZOSE SUBUYOBOZI BW'IGIHUGU Ikibazo cyose kibaye gikemurwa n'inkiko ujurira yagera murukiko rw'ikirenga yakumva akirengana agasaba Umuvunyi gusaba gusubirishamo no kukurikirana urubanza rwe Murakoze.
Kanda hano umusubize

ndumiwe - 29/06/2016 saa 20:04

Inda nini nokwigarurura ibyabandi mumanyanga byatunye namburwa imitungo yumulyango. Mpitamo gukiza ubuzima mva mugihugu ndabibasigira
Kanda hano umusubize

ndumiwe - 29/06/2016 saa 19:50

Inda nini nokwigarurura ibyabandi mumanyanga byatunye namburwa imitungo yumulyango. Mpitamo gukiza ubuzima mva mugihugu ndabibasigira
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X