Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Depite Nyirasafari yasuye abaturage abura abamubaza ibibazo


Abaturage bo mu murenge wa Karenge mu karere ka Rwamagana baherutse gusurwa na Depite Nyirasafari Esperence maze iyi ntumwa ya rubanda itungurwa n’uko nta muturage uyibajije ibibazo bigaragara ko nta kibazo na kimwe kiri mu murenge yasuye.

Uru rugendo rwari muri gahunda Abadepite bihaye yo kujya mu turere dutandukanye bakaganiriza abaturage n’ubuyobozi ku bibazo bibabangamiye ndetse no gushakira hamwe umuti w’ibyo bibazo.

JPEG - 99.8 kb
Depite Nyirasafari Esperence yatunguwe n’uko abaturage ba Karenge nta bibazo bagira

Depite Nyirasafari Esperance, wasuye uyu murenge wa Karenge, yagaragaje ko atunguwe cyane no gusanga abaturage nta kibazo na kimwe bafite, ahubwo bishimira ibisubizo bagejejweho n’ubuyobozi bwiza.

Nyuma yo gusoza ibiganiro yagiranye n’abaturage, Depite Nyirasafari yagize ati “Kuva twatangira izi ngendo ni ubwa mbere mbonye abaturage badafite ibibazo, ahubwo mwese murashima, mwifuza ko igihe cyagera vuba mukitorera Perezida Kagame. Ibi nanjye nabyiboneye kandi ndabibwira n’abandi ko nasanze i Karenge nta bibazo bihari, ahubwo ari ibisubizo gusa.”

Muri ibi biganiro, ubwo abaturage bahabwaga umwanya wo kubaza ibibazo bibabangamiye, haje abaturage barenga 15, hafi ya bose bashima gahunda zabagezeho, bagaragaza ko n’ibibazo bahoze bafite ubu byakemutse, n’ibitarakemuka bikaba biri mu nzira yo kubonerwa umuti.

Munyamasoko Celestin, umwe mu baturage bahawe ijambo, yagize ati “Ikinzanye ni ugushima aho Leta itugejeje, ubu inaha twiteje imbere, iterambere ryose mfite ndarikesha Perezida wa Repubulika.

Ikibazo (twari) dufite inaha ni icya koperative ya Koziibi yatwambuye, ariko twamenye ko ubuyobozi bwacu bwagikozeho, ahubwo dutindiwe n’igihe cy’amatora ngo twitorere Perezida Kagame dukesha ibi byose.”

Kanayomba Odette, umuturage wo mu kagari ka Karenge nawe yagize ati “Ubu ababyeyi turashima gahunda y’umugoroba w’ababyeyi kuko waradufashije cyane, ubu turi mu nzira zo kurandura ihohoterwa ryo mu ngo kandi tuzabigeraho kubera ubufatanye bwacu twese.”

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko n’ikibazo cy’umuhanda aba baturage bari bafite watangiye gukorwa, ubu bakaba bamaze gukora ibilometero birenga 7.

Yakomeje abashishikariza gukora, dore ko muri aka gace ari ho hantu hera cyane mu karere ka Rwamagana, ndetse hakaba hari abaturage bazwiho gukora cyane.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mike - 20/09/2016 saa 06:55

Karenge we! Ubu abaturage tuzi baho bahora mu muhanda n7bo badafite ibibazo koko? Ahubwo depite Nyirasafari yakagombye kugira amakenga ya mwalimu: iyo ugeze mu ishuri, abanyeshuri bahari batasibye, ugatanga isomo ryawe neza, nkuko ubyiyumvisha ko ari neza, hanyuma ku musozo, ukaza kubaza niba uwakurikiye yagura icyo akubaza , hakabura numwe, mwalimu yakagombye gukora ibintu bibiri cg 3: 1. Gusubiramo isomo/ ikiganiro; 2. Guhindura imfashanyigisho yakoresheje kuko zishobora kuba zitateye abanyeshuri be amatsiko yo amatsiko yo kumenya ibirenzeho;(bazifashe nkibisanzwe bivugwa!!) 3. Guhindura tekiniki yo kwigisha (methodologie) yajoreshejwe, harimo uburyo bwo gutanga ijambo, kubaza, gutinyura abana kubaza, kubasetsa, kubiyumvamo, gushyiramo udukuru tujyanye nubuzima busanzwe basanzwe bazi,...muri make, guhera kubyoroshye babayemo, ubajyana muri politiki yawe wabateguriye. Nkaba mbona uyu muyobozi ufite uburambe nubumenyi mu mategeko, akwiye kuzafata umwanya wo gusubira yo yahinduye methologie, ubundi azarebe ko nabaza neza yisanishije n'abaturage , azareb3 ko batazamusubuza nd3tse bakanamubwira akari imurore!! Kuki ariko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda ajya mu giturage, agasanga biteguye kumugezaho amarangamutima yabo, nibibazo byinshi bahura nabyo, ariko undi muyobozi (utari ku rwego rukomeye rufata ibyemezo) yajyayo bakinumira? Impqmvu jye mbona ni izi: 1. Abaturage bamaze kumenya neza ubafitiye akamaro akaba nushobora kubakemurira ikibazo ako kanya kandi icyo avuze kikubahwa uko; 2. Abaturage bamaze kubona ko hari abayobozi babahatira kwemera ibyo batasobanuriwe mbere kugira ngo huzuzwe imihigo yabo/mission report gusa kandi bo batarayigizemo uruhare, kdi bamaze kumenya ko icyo bavuga bagomba kubanza kugipima bakamenya uwo bakibwira nuwo batakibwira; 3. Abaturage na vision yabo: umuturage asigaye areba kandi akumva vuba umuyobozi umugezaho gahunda yo kumukura mu bukene aho kumva umubwira igenamigambi cg imigambi ya vision we ubwe atabonera mu bimufasha gukemura ibibazo afite mu gihe gito (aha niho abayobozi besnhi badaguriza nabo bayoboye kuko bashaka kubabwira gusa gahunda zo mumyaka izaza, kandi baburaye cg babyze ayo kwivuza,...). Muri make iyo umaze gutanga ikiganiro nimpanuro, basigara bubaza icyo warubazaniye nkunkuru mpamo, bityo wabaha umwanya womkubaza bakaguseka bacecetse. Nuvuze agatebya!!
Kanda hano umusubize

kinywanyi cya nzogejo - 19/09/2016 saa 08:54

hhhhhhbhhhhjh!!!!!!! abaturage bamenye ubwenge nonese kubaza ikihazo ukabyuka ujya kwitaba kukagAli siwakwicecekera
Kanda hano umusubize

Gahungu Kayezu - 18/09/2016 saa 08:11

Bwenge@ umumbwije ukuri, uri bwenge koko!
Kanda hano umusubize

Migeno - 17/09/2016 saa 18:38

Twarabamenye ujyaho imbere ukavuga bamara gutirimuka ukabizira.Twarabatahuye.
Kanda hano umusubize

Muyambo - 17/09/2016 saa 11:58

Abaturage bazi ubwenge erega, bazi uwo babaza kdi ushobora kugira ibyo akemura. Ntamwuka wubusa bafite wo guta
Kanda hano umusubize

sebakara ezra - 16/09/2016 saa 17:13

Abaturage nyine baba ali abaturage.Nta muntu numwe ku isi utagira ibibazo.Hali ubukene,ubushomeri,uburwayi,urupfu,ubusaza,etc...Uretse n'ibyo,hali IMVURA yabuze muli Eastern and Southern regions ku buryo abantu bahunze bakajya gushaka aho babona ibyo kurya.Muli ibyo byose mvuze,ntacyo Nyakubahwa DEPITE yali gukemura niyo babimubaza. Muli Zaburi 146:3,4,hadusaba kudashyira ikizere ku bantu,niyo baba bakomeye.Ahubwo tugashaka UBWAMI bw'imana,nukuvuga ubutegetsi bw'imana kuko "nibwo bwonyine " buzakura ibibazo byose ku isi.Nta muntu numwe wakuraho ubukene,uburwayi,ubusaza,urupfu,intambara,etc...Ariko Bible itwereka igihe n'ukuntu imana izakuraho ibyo byose.Satani niyo ikomeza gushuka abantu,aho gushaka ubwami bw'imana bagahera mu gushaka ubutunzi gusa,ntibite ku bintu by'imana.Nkuko duhora tubabwira,UBWAMI bw'imana nibuza,hazabaho isi nshya n'ijuru rishya (2 Petero 3:13).Abantu banga kumva ibyo Bible ivuga bose cyangwa abibera mu byisi gusa ntibashake imana,abo ntabwo bazaba mu isi nshya cyangwa mu ijuru rishya.Kimwe n'abiyita abakozi b'imana ariko mu byukuri ali abakozi b'inda zabo nkuko Bible ivuga muli Abaroma 16:18.Nimukanguke.Nkuko mubibona,isi yacu igeze ahantu habi cyane.Ubu ibigo bikomeye cyane,birimo na NASA,biravuga ko Eastern Africa ishobora kubura IMVURA imyaka myinshi iri imbere.Mu bihugu byinshi bya Southern Africa,IMVURA yarabuze kuva umwaka ushize,ku buryo abaturage batunzwe n'IMFASHANYO.Ngirango mujya mwumva ukuntu President MUGABE yima izo mfashanyo abatali mu ishyaka rye.Murebe n'izi Atomic Bombs barimo kwitoza kurwanisha,hamwe n'iyi Global Climate Change itera Floods,ubushyuhe budasanzwe,Drought,Wildfires,Ouragans,Moussons ku isi hose.Ibi byose ntabwo byahozeho.Byerekana neza ko tuli mu minsi y'imperuka nubwo abenshi batabyemera.
Kanda hano umusubize

Bgenge - 16/09/2016 saa 18:32

Ariko ibyo byose uvuze ntibikuraho yuko dukwiye kugira Abayobozi kandi tukabubaha ndetse na Biblia Yera irabidutegeka. Ubwo Bwami bw'Imana uvuga bufite igihe cyabwo buzazira. Ariko mbere yuko buza (mu gihe tukibutegereje) tuzakomeza gutwarwa n'Ubwami bw'iyi si nkuko Yesu yabivuze mu isengesho rirerire yasenze muri Yohana17:15. Rero Imana iduha Abayobozi, ikabashyiramo ubwenge n'ubushobozi busumba ubw'Abayoborwa, ibyo byose bagasabwa kubikoresha neza mu nzira yo gutuma ubuzima bwacu buba bwiza. Ibyo byose urondora by'ubushyuhe ku isi, ibiza, inzara, indwara, ibyorezo, intambara, urupfu, ... nta Muyobozi numwe ku isi utorerwa kugirango azane ibyo byago byose. Ahubwo Abayobozi batorerwa kugirango babirwanye. Witegereje neza uzasanga twese tugira uruhare rusesuye mu kwihamagarira ibyo byago byose ari nayo mpamvu aba ba Depute bose baba bamanutse mu giturage kugirango bigire hamwe n'Abaturage uko ibyo bibazo byose byakemuka kandi hari aho bikemuka rwose nkuko nyine muri uriya Murenge bimeze. Rero gukomeza kuririmba ngo Isi yacu igeze ahantu habi maze mugakomeza guhamagarira abantu gushyira amaboko mu mifuka ngo bategereze Isi Nshya, iyo myigishirize irayobya ntiyobora. Ahubwo mwakagombye kwigisha abantu yuko bakomeza gushakisha uko iyi Si yarushaho kuba nziza mu gihe cyose tukiyitijwe ngo tuyibemo, tukajya mu mashuri tukiga ubumenyi bunyuranye, tugatora Abayobozi beza bafatanya n'Abaturage kwishakamo ibisubizo nkuko Abayobozi bo muri uriya Murenge babigenje, hanyuma igihe Isi Nshya izazira ikazasanga dufite Ubuzima bwiza tutari nk'imyite y'inka zo muri Ruzagayura, mbese muri make Isi Nshya ikazadusanga mu bisubizo nkuko bariya baturage bameze. Rero si byiza ko Isi Nshya idusanga mu maganya no mu bwihebe kandi Imana yaraduhaye Ubwenge bwo gushakira buri kibazo cyose duhura na cyo igisubizo kirambye.
Kanda hano umusubize

Kalisa - 17/09/2016 saa 08:20

@ sebakara Ariko wagiye mu ijuru ukaturekera iyi si yacu y'ibibazo? Igihe ukiyiriho ariko nakugira inama yo kureka kurota kuko iyi ni isi nyine!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X