Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Dore ibaruwa intwari Mahatma Gandhi yandikiye Adolphe Hitler mbere y’intambara ya kabiri y’isi

Iyi ni ibaruwa Mahatma Gandhi yandikiye Adolphe hitler ku itariki ya 23 Nyakanga 1939. Ariko Mahatma Gandhi uzwi nk’urugero rw’intwari n’umwe mu baharaniye amahoro umwe mu bantu bakunzwe cyane mu isi akaba yarafashwe nk’ikitegererezo mu bandi yandikiye Hitler umwe mu banzwe cyane mu mateka y’ikiremwa muntu.

Nshuti yanjye hari inshuti zanjye nyinshi zansabye ko nakwandikira ibaruwa mu nyungu z’ikiremwamuntu muri rusange ariko kenshi nanze kubyemera kuko nari nzi ko ibaruwa yanjye yakubangamira.

Gusa muri njye hari ikintu cyakomeje kumbwira ko ntakwiye gukomeza kwifatafata ahubwo nkakomeza ntitaye ku giciro byamfata ntitaye ku kintu icyo ari cyo cyose. Biragaragara ko muri iyi minsi ari wowe muntu wenyine ushobora kubuza ko habaho icyago gikomeye ku kiremwamuntu. Ese waba witeguye kwishyura icyo giciro kugira ngo ugere ku ntego zawe uko zaba zifite agaciro gahambaye kose?

Ese wakwemera kumva ubusabe bw’umuntu wirinze gushakira igisubizo n’amahoro mu ntambara nkanye? Rwose ngusabye imbabazi hakiri kare niba nkoze ikosa iryo ari ryo ryose mu kukwandikira umbabarire nzakomeza n’ubundi kukubera inshuti yawe magara.

Mohandas Karamchand Gandhi

JPEG - 26 kb
Adolph Hitler afatwa nk’uwateje intambara ya kabiri y’isi

Ubwo Mahatma Gandhi yandikaga iyi baruwa Hitler yari yaramaze kwigarurira Czechoslovakia na Pologne ayifite mu kiganza cye.

Gusa icyababaje abantu ni uko Hitler yarinze apfa iyi baruwa itamugezeho. Iyi yatoraguwe mu gace Mahatma Ghandi yari yaratuye igihe kinini mu gace ka Man bahvan mu mujyi wa Mumbai mu Buginde.

Gusa abantu benshi bakomeje kwibaza icyari bukurikireho iyo iyi baruwa iza kugera kuri Hitler. Bamwe batekereza ko wenda yari kumusanga mu Buhinde akamwica cyangwa ko yari kuyobona akicecekera akamwihorera.

Mahatma Gandhi afatwa nk’itwari yaharaniye ubwigenge, amahoro, n’ubwigenge bw’ikiremwamuntu mu gihugu cy’Ubuhinde. yavikiye ahitwa Porbandar, Gujarat, mu mu majyaruguru y’Uburengerazuba bw’Ubuhinde ku itariki 2 ukwakira 1869. yishwe 1948.

JPEG - 28.2 kb
Mahatma Gandhi

Jean Pierre TUYISENGE

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

cyane - 13/08/2016 saa 20:01

Ubwo bugome bw'imana yanyu ndumva bukabije. Icyakora amahirwe ni uko atari uko bimeze. Ukuri ni uko imana na satani biba mu mutwe w'ubyemera. Ni yo mpamvu namwe mudahuza. Icyakora ndambiwe no guterana amagambo namwe, kuko ari uguta igihe cyanjye. Musigarane n'iyo mana yanyu imeze nk'ikigurudumu mukoresha icyo mushatse nk'aho itazi kwivugira! Ubwo ni aho mu ijuru niba muzagerayo. Jye ni yo nibera niba mutari munabizi bavandi! Abamalayika barabatashya ...
Kanda hano umusubize

Karenzi Emmanuel - 13/08/2016 saa 12:54

wowe wiyita by cyane mbonye ikindi wanditse kandi kibi ndagira ngo nguhugure mbese witwa abantu anateka mutwe ushingiye kuki?we can bugufi icyubahiro n'icy'Imana Imana ntaho itakura umuntu nta n'ahantu itamugeza menya Imana uyubahe kandi uyitinye ntugapfe kuvugavuga ibyo wiboneye cyane cyane ku Mana,iwagutseho umutwe uzamujyane mu nkiko,ugize amahirwe kuba ngukosoye wagombaga kumpemba ariko Imana izampemba,Imirasire mudufashe,SMS itambuke Imana izahemba,Murakoze.
Kanda hano umusubize

Karenzi Emmanuel - 13/08/2016 saa 12:34

Imirasire ni byiza kutugezaho amakueu nk'aba akenewe ngo ibyiza tubyigane tubikore ibibi tubyamagane tubirwanye,bavandimwe banyarwanda mwanditse kuli iyi nkuru mwagize neza kugaragaza uko imitima yanyu iteye n'aho muhagaze,ariko bamwe muli mwe ndabagira inama yo kudakinisha Imana wowe uvuga ngo Ghandi arasha Imana gukiranuka ushobora guhura n'ibyago bikomeye cyane ukiri hano ku isi wihane uyishake hakiri kare ikubabarire kuko utabikoze ugakomeza kuyisuzugura yaguhana kdi bikakubabaza cyane,ese uyivumburaho nka nde?wayitwara iki se?Imana ntigira ubwoba ntikuka umutima,ikora uko ishatse mu gihe ishatse,yarinze Saduraka na Meshaki n'Abudenego mu itanura ry'umuliro yakuye Daniel mu rwobo rw'intare,ariko yemeye ko Yohana bamuca igihanga yemeye ko umwana wayo yicwa,hanyuma y'iminsi itatu imuzura mu bapfuye ubu n'umwami w'abami bose n''Imana ikomeye ,wowe uvuga ngo Ghandi ni nka Nkurunziza ahubwo urwaye mu mutwe,wowe uvuga ngo Imana izakuraho ubwami bwo mu isi ibumenagure ariko waretse ishyali n'amatiku tujye mu ijambo ry'Imana Yesu wigeze wumva arwanya cayizali yaravuze ati ibya kayizali mubihe kayizali n'iby'Imana mubihe Iman,ubutegetsi bwose bushyirwaho n'Imana itabishatse ntibwabaho mwebwe mwarayobye,nimugaruke mu nzira nziza Yesu Kristo niwe nzira by'ukuli n'ubugingo,Murakoze.
Kanda hano umusubize

cyane - 12/08/2016 saa 20:45

Iryo terabwoba ryose ni iry'iki ariko beneda? Kuki mwe mutigira ku mateka ngo mumenye ko n'abatemera ari abantu nkamwe? Gandi yabikoze ku bwe, ari na yo mpamvu tumushima, tukagaya Hitileri n'abandi bakirisitu bakoze amarorerwa. Mureke twibanire amahoro mu isi, maze nimushaka ijuru muzaribemo mwenyine. Uzi ko Gandi arusha imana ubutwari? Yanze kurebera nka yo da! Ariko ubundi muyivugira yo ibuze iki? Mujye mureka guteka imitwe ngo murakorera imana. Yakabahaye ryari?
Kanda hano umusubize

MAKOMA Gabriel - 12/08/2016 saa 18:15

Nishimiye ukuntu abantu benshi basomye iyi nkuru.Iyo abantu bakunda gusoma,barajijuka.Cyokora birababaje kubona isi itarakuye isomo kuli HITLER.Nibyo koko yateje intambara ya 2 y'isi.Nyamara nyuma yaho,habaye intambara zitabarika (Vetnam,Korea,Uganda,Libya,Irak,Afghanistan,Rwanda,Burundi,DRC,Ethiopia,Somalia,Sudan,Panama,Falkands,Cuba,Angola,etc...Abasesenguzi benshi,bahamya ko INTAMBARA YA 3 y'isi yegereje.PUTIN,North Korea,USA bashobora kuyitera.Ingufu za Gandhi cyangwa UN,ntabwo zahagarika intambara mu isi.Ni iki kizaca intambara mu isi?Ni ubutegetsi bw'imana bwenda kuza.Niyo mpamvu muhora musenga ngo "Ubwami bwawe buze" (Let your Kingdom come).Nibuza,buzabanza bumenagure ubutegetsi bwose bwo ku isi nkuko tubisoma muli Daniel 2:44.Buzica kandi abantu bose batita ku bintu by'imana,ahubwo bibera mu byisi gusa (Yakobo 4:4).Buzatwika intwaro zose zo ku isi (Zabuli 46:9),kandi bwice abantu bose barwana (Matayo 26:52;Yesaya 34:2,3).Hazarokoka abantu bake bubaha imana kandi bayikorera( Imigani 2:21,22).Nkuko YESU yabidusabye muli Matayo 6:33,mushake ubutegetsi bw'imana,aho guhera mu byisi gusa.
Kanda hano umusubize

FIFI - 12/08/2016 saa 23:00

Yemwe aha kw,insi turasigaranye intwari imwe nka Gandi uwonawe president w,uburundi ngirango nubu tuvugana ari gusenga asengera ibihugu vyose bibe mumahoro nk,uburundi.
Kanda hano umusubize

hatali kavy - 13/08/2016 saa 05:16

Hhhhhhhh ,NGO NDE?
Kanda hano umusubize

klaus Eichmamn - 13/08/2016 saa 07:33

Fifi reka ubujuju mbe H E Nkurunziza umuzanye ute? ko ahubwo twe abarundi twambaye ikirezi tutazi ko cera kuba twifitiye nkurunziza
Kanda hano umusubize

FIFI - 12/08/2016 saa 23:01

Yemwe aha kw,insi turasigaranye intwari imwe nka Gandi uwonawe president w,uburundi ngirango nubu tuvugana ari gusenga asengera ibihugu vyose bibe mumahoro nk,uburundi.
Kanda hano umusubize

FIFI - 12/08/2016 saa 23:02

Yemwe aha kw,insi turasigaranye intwari imwe nka Gandi uwonawe president w,uburundi ngirango nubu tuvugana ari gusenga asengera ibihugu vyose bibe mumahoro nk,uburundi.
Kanda hano umusubize

FIFI - 12/08/2016 saa 23:03

Yemwe aha kw,insi turasigaranye intwari imwe nka Gandi uwonawe president w,uburundi ngirango nubu tuvugana ari gusenga asengera ibihugu vyose bibe mumahoro nk,uburundi.
Kanda hano umusubize

FIFI - 12/08/2016 saa 23:04

Yemwe aha kw,insi turasigaranye intwari imwe nka Gandi uwonawe president w,uburundi ngirango nubu tuvugana ari gusenga asengera ibihugu vyose bibe mumahoro nk,uburundi.
Kanda hano umusubize

Twagra Leo - 13/08/2016 saa 05:28

imana n'Imana ziratandukanye.Imana=Imana ihoraho, naho imana =ibigirwamana hagati aha sinzi iyo yemera iyo ariyo.
Kanda hano umusubize

FIFI - 13/08/2016 saa 10:28

Twagra Leo wewe utigushits,ubu nturameny,Imana asenga?ndumva nturamwumviza agomba avug,Ijambo.avug,ati:tubanje gushimira Imana mushoboravyo yoyatuzigamye...Ekasinovuga ngompeze hama uwotwariko turavuga GANDI WAKABIRI Prezidents Pierre Nkurunziza.
Kanda hano umusubize

FIFI - 13/08/2016 saa 10:29

Twagra Leo wewe utigushits,ubu nturameny,Imana asenga?ndumva nturamwumviza agomba avug,Ijambo.avug,ati:tubanje gushimira Imana mushoboravyo yoyatuzigamye...Ekasinovuga ngompeze hama uwotwariko turavuga GANDI WAKABIRI Prezidents Pierre Nkurunziza.
Kanda hano umusubize

cyane - 12/08/2016 saa 17:07

Ayo mabaruwa yombi wayasanga hano n'ahandi henshi: www.todayifoundout.com%2Findex.php%2F2015%2F06%2Ftime-mahatma-gandhi-tried-stop-wwii%2F&usg=AFQjCNFAAFkxJrPzdd52-ATXrLf0_vIXSg&sig2=JTBKHF25wLdUIY5ktp66Fg
Kanda hano umusubize

ITANGISHAKA SANTOSI - 12/08/2016 saa 14:25

INTWARI NTIPFA TUZAHORA TUMWIBUKA KANDI UBUTWARI BWE NTIBUZIBANA UKUNDI NDETSE N,ISI YA NONE
Kanda hano umusubize

LAURENT - 12/08/2016 saa 12:53

Utanga imbabazi nufite igufu kandi il faut kuba uriho,je pense donc je suis.Abantu barakundana ariko ntibajyana kandi ntibahuza imico ni ngeso ni byiza nubugome.Ninjye ni njye njyenyine ntawundi njye.Uwiringira umwana wumuntu avumwe,Ubuhungiro bwacu ni ku Mana gusa,Ihumbije twashira.
Kanda hano umusubize

nizeyimana egide - 12/08/2016 saa 12:46

intwari ntiziramba hagiye habaho nkaba isi yagarura isura
Kanda hano umusubize

nizeyimana egide - 12/08/2016 saa 12:45

intwari ntiziramba hagiye habaho nkaba isi yagarura isura
Kanda hano umusubize

Abdur Hakhim al islam - 12/08/2016 saa 12:10

ooohoohhh!!Pouvret Gandhi!!! Ntashidikanya iyo msg iyiza kugera kumutware waba NAZI nta ntambara yisi yari kuba.kuko Gandhi ni umwe mw'isi mubabafite kumvirwa ni kiremwa muntu nibyago kuba itaramugezeho ndashima Gandhi nkintwari yi'isi kuko itaba ariho na IS yakarambitse intwaro isi ikeneye abagabo nka Gandh
Kanda hano umusubize

cyane - 12/08/2016 saa 12:09

Ni nde hagati ya Hitileri (umukirisitu) na Gandi (umuhindu) wakoreraga imana koko? Gandi rero nta juru yabona kuko atakiriye Kristo; kandi Hitileri azaribona niba yarihannye mbere yo gupfa. Ndabeshya beneda? Mbega ubujinga! Ijuru Gandi yaburamo sinkarijyemo pe!
Kanda hano umusubize

cyane - 12/08/2016 saa 11:50

Yarongeye yandika indi mu 1940 amwihanangiriza noneho, ariko zombi [Abongereza] bazibuzaga kugenda. Mujye mushyiraho link umuntu ushoboye yisomere. Gusa n'ubu mwagerageje kureba kure!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X