Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Dr Donald Kaberuka na Dr Richard Sezibera umwe ashoboba kuba umuyobozi wa AU

Amatora ya Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), ni kimwe mu bintu by’ingenzi byari bitegereje Abakuru b’Ibihugu bya Afurika ubwo bahuriraga mu Rwanda kuwa 10 kugeza kuwa 18 Nyakanga ariko habuze utsinda bishobora gutuma ibihugu nk’u Rwanda bitanga umukandida. Amahirwe akaba ari hagati y’abanyarwanda babiri Dr Donald Kaberuka na Dr Richard Sezibera

Mu matora yabereye mu muhezo mu gitondo cyo kuwa Mbere tariki 18 Nyakanga, agamije gusimbuza Dr Nkosazana Dlamini Zuma wasoje manda, habuze uwuzuza bibiri bya gatatu b’amajwi asabwa ngo yegukane intebe yahatanirwaga.

Batatu bari bahanganye ni Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Botswana, Dr Pelonomi Venson-Moitoi w’imyaka 64; Dr Specioza Naigaga Wandira Kazibwe wigeze kuba Visi Perezida wa Uganda ubu ufite imyaka 61, na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Guinee Equatorial, Agapito Mba Mokuy w’imyaka 51.

Nyuma y’inanirana ry’amatora, haravugwa byinshi birimo ko n’u Rwanda rushobora gutanga umukandida ku buyobozi bwa Komisiyo ya AU, kuko amatora yahise yimurirwa mu nama iteganyijwe kuzabera i Addis Ababa muri Mutarama 2017.

Umukandida wa Uganda, Dr Kazibwe niwe wavuyemo rugikubita, ariko ubu Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’icyo gihugu, James Mugume, yabwiye Daily Monitor ko ubu nta wapfa kuvuga uko bizaba bimeze mu matora ateganyijwe mu mezi atanu ari imbere.

Ati “Hari ibintu bitandukanye biri kuvugwa, harimo ko Dlamini Zuma ashobora kugaruka. Haracyari kare ku buryo umuntu atagira ikintu avuga.”

Mu matora yo muri Nyakanga u Rwanda ntirwatanze umukandida, ahubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo yavuze ko rwari rushishikajwe no gutegura inama, gusa byagaragaye ko rwagiye ruhagararirwa mu bikorwa byo gushyigikira Dr Wandira wo muri Uganda.

Dr Kaberuka na Sezibera bahanzwe amaso

Kunanirana kw’amatora yabereye mu Rwanda ibihugu byinshi bikifata, byafunguriye amarembo abakandida bashya bashobora kuziyongera kuri batatu baheruka kuko ntawe uratangaza ko ataziyamamaza ku mugaragaro, ku buryo amatora yo mu ntangiro z’umwaka utaha ashobora kuzana indi sura.

Amakuru avuga ko u Rwanda rushobora gutanga inzobere mu bukungu Dr Donald Kaberuka uheruka kurangiza manda nka Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, na Dr Richard Sezibera, uheruka kurangiza manda nk’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba.

JPEG - 63.8 kb
Dr Richard Sezibera afite amahirwe yo kuyobora AU

Dr Richard Sezibera ahabwa amahirwe yo kuyobora iyi komisiyo. Aya mahirwe arayakesha imyanya myiza yagiye abona itandukanye irimo iyo kuba umunyamabanga mukuru wa EAC.

Uyu munyarwanda yagiye ashimirwa imirimo myiza yakoze bituma u Rwanda rugira izina rikomeye mu karere.

Donald Kaberuka amaze kugaragariza Afurika ubushobozi afite n’ibyo yawugezaho, igiheruka kikaba umushinga yagaragarije abakuru b’ibihugu bya Afurika mu nama ya AU, w’uburyo Afurika ishobora kwigira, ibikorwa bya AU ntibikomeze guterwa inkunga n’abanyaburayi.

JPEG - 65.6 kb
Dr Donald Kaberuka ngo afitiye imishinga ikomeye AU ishobora kumuhesha amahirwe yo kuyobora uyu muryango

Aya matora agirwamo uruhare n’imiryango igihugu cyatanze umukandida giherereye mo, amakuru akavuga ko Dr Kazibwe atashyigikiwe byuzuye n’ibihugu by’aka karere, ku buryo yijejwe ibitangaza ariko byagera ku majwi ntanabone 14 y’ibihugu bitora muri iki gice cya Afurika, ahubwo ngo ibyinshi byitoreye Dr Pelonomi wo muri Botswana.

Muri Mutarama 2017 kandi hitezwe kureba niba kandidatire ya Dr Wandira Kazibwe wabaye Visi Perezida wa Uganda mu myaka 9 kuva mu 1994 izagaruka imbere y’abakuru b’ibihugu bya Afurika.

Ku buyobozi bwe Uganda yagize izamuka mu bukungu, ndetse igihugu kimufata nk’uwagize uruhare rukomeye mu gushakisha amahoro mu karere n’ubuhuza mu Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani na Somalia.
Gusa yavuzwe no mu bibazo bya ruswa nubwo atigeze agezwa mu nkiko.

Mu 2008 yirukanwe ku buyobozi bw’inama y’ubutegetsi y’ikigo cya leta gitera inkunga ibigo biciriritse muri Uganda, Microfinance Support Centre, ashinjwa inyerezwa rya miliyari 60 z’amashillingi ya Uganda.

Gusa ibi ntibyashingirwaho cyane, kuko Perezida Museveni washyigikiye ko yirukanwa icyo gihe, ari we wamutanzeho umukandida ku mwanya w’Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, nubwo hatasobanuwe uruhare yabigizemo.

Kugeza ubu Uganda irafatwa nk’iyaba yarakoze ikosa ryo gutanga umukandida ufite amashuri ahambaye akagira n’ubumenyi muri politiki, ariko agakoresha Icyongereza gusa, ntamenye Igifaransa cyanga Igiporutugali ku buryo ibyo bice byamwibonamo.

Botswana yaratunguranye

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Botswana, Dr Pelonomi Venson-Moitoi, niwe waje imbere mu majwi yabaruwe mu matora yabereye i Kigali kuko yagize 26, ku buryo ashobora kugarukana icyizere mu matora ataha.

Perezida Ian Khama wa Botswana ntakunda kwitabira inama za AU, ndetse ajya anyuranya n’abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika ku ngingo z’imiyoborere na demokarasi.

Ibiheruka ni uko guverinoma ye yanenze uburyo Museveni yatorewe manda ya gatanu, mu gihe nk’indorerezi nyafurika zemeje ko amatora yagenze neza. Ikindi ni uko guverinoma ye idakozwa umugambi w’ibihugu bya Afurika yo kwikura mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, rukomeje gufatwa na benshi nk’urwibasira abanyafurika.

Ubwo atazaga mu nama y’i Kigali, Equatorial Guinea na Uganda batekerezaga ko umukandida we ashobora kubona amajwi make, ariko siko byagenze kuko niwe wageze ku mwanya wa nyuma nubwo atagejeje kuri 36 yasabwaga.

Nkosazana Dlamini-Zuma ashobora kwisubiraho

Igihanzwe amaso kuruta ibindi ni ukugaruka kwa Dr Dlamini Zuma wari uyoboye Komisiyo ya AU imyaka ine, ariko yanga kwiyamamariza manda ya kabiri kandi ayemererwa n’amategeko.

Dr Dlamini-Zuma ahabwa amahirwe menshi yo gusimbura uwahoze ari umugabo we Jacob Zuma utorohewe ku buyobozi Afurika y’Epfo, ndetse akaba avugwa cyane ko ariwe muyobozi utaha w’ishyaka rikomeye riri ku butegetsi, African National Congress, ANC.

Gusa amakuru avuga ko ari gusuzuma neza uko ibintu biri guhindaguka mu gihugu, ku buryo kuba ibihugu byarananiwe kumusimbuza mu matora ya mbere bishobora gutuma ahita agaruka mu bahatanira kuyobora komisiyo ya AU.

Hashobora kandi kuza Prof Abdoulaye Bathily wo muri Senegal, umenyereye politiki ya Afurika akagira n’ubunararibonye buhagije, ubu akaba ari intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu biyaga bigari.

Undi mukandida utegerejwe ni Jakaya Kikwete ukomoka muri Tanzania, uheruka kurangiza manda ye nka Perezida wa Repubulika yunze ubumwe ya Tanzania.

Gusa si ubwa mbere amatora y’ubuyobozi bwa Komisiyo ya AU yasubitswe, kuko mu 2012, Dr Dlamini-Zuma yahanganye bikomeye na Jean Ping ukomoka muri Gabon, wari usanzwe ku buyobozi bwa Komisiyo kandi birangira amutsinze.

Ni amatora yabaye muri Mutarama 2012 habura n’umwe ugira bibiri bya gatatu by’ibihugu 54 bigize AU, arasubikwa hategerezwa inama yakurikiyeho muri Nyakanga uwo mwaka, Dlamini-Zuma agira amajwi 37 angana na 60% yari akeneye.


Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

SEMBORO - 2/08/2016 saa 19:04

Izi mbwa z'aba Yehova zijye zivan'amatiku mubantu!igihe chose mujye mukurikira ibitekerezo byabo ntaho biba bihuriye n'inkuru yatanzwe!so muzabarekere uru rubuga bonyine cyanga twe nk'aba clients mubatuvanemo kuko n'abanyetiku no kwiyemera mû mabwa yabo
Kanda hano umusubize

ZIRUGURU EPA - 3/08/2016 saa 13:45

Ndabaza uwitwa SEMBORO.Uwo mujinya uwutewe niki?Kuki utukana nk'abashumba?Twebwe dukunda cyane inyandiko zitwigisha BIBLE kuko zituma duhinduka,bityo tukazabona ubuzima bw'iteka.Kandi tuli benshi.IMIRASIRE.COM,turagukunda cyane.Ndasaba abasomyi gusoma neza inyandiko ya BITARIHO James.Irimo ubuhanga (wisdom) buturuka ku mana.Niba SEMBORO akunda ibyisi,ako ni akazi ke.Nasome neza imirongo ya Bible BITARIHO yaduhaye.Yose ihuye na Bible.Ntacyo yahimbye.Qui se sent morveux,qu'il se mouche (if the shoe fits wear it).Bisobanura ngo "niba hali icyo wishisha,ikosore".Ntakabuza urashaka gukomeza gukora ibyo Bible itubuza.Bigatuma urakara kandi ugatukana.Iyo wanga ibyo Bible ivuga,uba wigize umwanzi w'imana (Yakobo 4:4).BITARIHO aravuga ibyo imana yavuze muli Bible.
Kanda hano umusubize

ISIBOYINTORE - 3/08/2016 saa 19:03

Ariko se ubundi ari abo bayehova uvuga ngo ibitekerezo byabo ntibikwiye, na we utinyuka kwita Abantu Imbwa ubwo ubarushije iki koko? Nta soni! Ubundi se iri zina witwa hari undi Muntu uzi uryitwa mu Rwanda. Abakozi bo mu mirasire.com mushyira ibitekerezo ku nkuru, turabemera cyane, ariko amazina nk'aya ntabwo akwiye kujyaho Njye ni ko mbibona nk'Umuntu w'Umusaza ISIBOYINTORE.
Kanda hano umusubize

Mwizerwa - 2/08/2016 saa 09:30

Umukandida wa Botswana kuba yarahatswe gutsinda amatora perezida we atanahari nta yindi mpamvu uretse demokarasi ishingiye ku isimburana ku butegetsi mu mahoro iri mu gihugu cye naho ubundi niba ibivugwa kuri former presidident Kikwete ko ashobora kwiyamamaza ari byo yaba afite amahirwe menshi yo kwegukana uriya mwanya!
Kanda hano umusubize

rutaki - 1/08/2016 saa 20:51

ibi nibyiza,biciyemo byahesha ishema igihugu cyacu. gusa kubwange mbona Dr kaberuka ariwe urwanda rwatanga kuko robbing yakoroha bityo agatsinda bitagoranye.
Kanda hano umusubize

BITARIHO James - 1/08/2016 saa 19:04

Kuva muli 1945,usanga abantu benshi bahanze amaso kuli UN,EU na AU kugirango bizane amahoro ku isi.Nyamara ni uguta igihe.Kuko ahubwo ibintu birushaho kuba bibi. Ingero ni nyinshi cyane.Reba ibibera muli South Sudan,DRC,Burundi,Libya,Somalia,Syria,Yemen,Irak,Afghanistan,Ukrain,etc...Reba za Tsunami,Floods,Hurricanes,global warming,etc...Niyo mpamvu Bible ivuga ngo ntabwo abantu bashobora KWIYOBORA neza (man cant't direct his steps) nkuko tubisoma muli Yeremiya 10:23.Imana itanga UMUTI w'ibibazo byose dufite.Ku munsi w'imperuka,imana izakuraho ubutegetsi bwose bw'abantu,ibuhe YESU,abe ariwe uyobora isi yose izaba igihugu kimwe gusa.Bisome muli Daniel 2:44 na Revelations 11:15.YESU natangira gutegeka,azabanza yice abantu bose bibera mu byisi gusa,ntibashake imana.Bisome muli 2 Thessalonians 1:7-9.Mujye mukora akazi gasanzwe,ariko mushake ubutegetsi bw'imana.Niko YESU adusaba twese muli Matayo 6:33. Ubutegetsi bw'imana nibuza,buzakuraho ibibazo byose isi ifite:Intambara,urupfu,indwara,ubusaza,ubukene,etc...Mwikibeshya ngo UN cyangwa AU nibyo byadutabara.Nimukomeza kwibera mu byisi gusa,imana izabarimbura ku munsi wa nyuma uli hafi.Ubukire,imyanya ikomeye ya politics,igisirikare,ubucuruzi,ntabwo bikubuza gupfa bakakujyana i Rusororo,Padiri na pastor bamaze kukubeshya ngo witabye imana.Uba ugiye mu gitaka,aho waturutse,kandi uba utazazuka ku munsi wa nyuma.Ugasiga ubutunzi bwawe n'ibyubahiro.Soma Umubwiriza 3:19,20 na Yohana 6:4o. Ariko abashaka imana kandi bakayikorera,bazazuka ku munsi wa nyuma,imana ibahembe kubaho iteka muli Paradizo.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X