Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Dr Donald Kaberuka na Louise Mushikiwabo ku rutonde rw’abantu 15 afurika ikeneye ko bayiyobora (Amafoto)

Nyuma yaho inama y’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe iteraniye hano i Kigali mu kwezi gushize ikarebera hamwe ibibazo bitandukanye byugarje umugabane wa Afurika ndetse ikaba yarifite gahunda yo gutora abayobozi bashya basimbuye abari barangije manda, byaje kurangira habuze usimbura uwari umuyobozi mukuru w’uyu muryango ariwe Madame Nkosazana Dlamini-Zuma ukomoka mu gihugu cya Afurika yepfo.

Dlamini-Zuma, akaba yararangije manda ye yo kuyobora uyu muryango, bityo agaha umwanya n’abandi bafite intararibonye mu bijyanye na politike ndetse bafite ubushobozi bwo kuba bazamura uyu mugabane ukabasha gutera imbere birushije ho.

Bikaba byari byemewe ko buri wese wujuje ibisabwa yatanga kandidature ye kugirango hatorwe uwasimbura Nkosazana Dlamini-Zuma warumaze igihe ayobora uyu muryango.

Ibi rero bikaba bitaraje gukunda nkuko byari biteganyijwe kuko byagaragaye ko abatanze kandidature zabo ntawagejeje amajwi yasabwaga ngo abe yahabwa ubuyobozi. ibi byatumye hafatwa umwanzuro wo gusubika iki gikorwa ndetse hatangazwa ko amatora azaba mu kwezi kwa Mutarama 2017 akabera ku kicaro gikuru cy’uyu muryango giherereye mu gihugu cya Ethiopia, mu murwa mukuru Addis Ababa.

Iyi nama ubwo iheruka kubera i Kigali taliki ya 10 kugeza kuya 18 Nyakanga 2016, abakandida batatu aribo Pelonomi Venson-Moitoi, Agapito Mba Mokuy hamwe na Specioza Naigaga Wandira Kazibwe biyamamarije kuyobora uyu muryango nta numwe wabashije gutsinda bitewe no kutuzuza amajwi aba yagenwe.

Kur’ubu rero hakaba hakomeza kwibaza umuntu wazayobora uyu muryango wa Afurika yunze ubumwe nyuma yo kugaragaza inzobere 15 mu bijyanye na politike ndetse n’iterambere.
Aha ushinzwe ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Madame Louise Mushikiwabo hamwe na Dr Donald Kaberuka uherutse kurangiza manda ye yo kuyobora banki nyafurika itsura amajyambere, bagaragaye kurutonde rw’abantu 15 bafitiwe ikizere ko bayoboye uyu muryango wa Afurika bageza kure uyu mugabane.

Dore amafoto y’abafitiwe icyizere bakekwa ko bageza kure uyu mugabane mu gihe hagira uyobora uyu muryango.

JPEG - 42.6 kb
Dr Amina Mohammed
JPEG - 29.3 kb
Amina J. Mohammed
JPEG - 51.5 kb
Dr Donald Kaberuka
JPEG - 31.4 kb
Eleni Zaude Gabre Madhin
JPEG - 117.3 kb
Thabo Mbeki
JPEG - 30.6 kb
Hanna Tetteh
JPEG - 24.9 kb
Louise Mushikiwabo
JPEG - 27.9 kb
Makhtar Diop
JPEG - 60.2 kb
Muhamed Mustafa El Baradei
JPEG - 60.5 kb
Ngozi Okonjo Iweala
JPEG - 69.8 kb
Odeina Jumogobia
JPEG - 26.6 kb
Pravin Gordhan
JPEG - 47.7 kb
Steven Were Omamo
JPEG - 73.9 kb
Tito Mboweni
JPEG - 28.8 kb
Winnie Byanyima

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kweri - 17/08/2016 saa 23:19

KABERUKA OYEEE TWONGERE OYEEE
Kanda hano umusubize

Bwenge - 17/08/2016 saa 21:53

Nta Kaberuka, twari tumwitezeko azatuyobora muri 2017 ntanakimwe yashoboye ntanicyo yagerageje ngotumenye icyabitekerezaho nonetukaba tugiye munzibacyuho imyaka 7.
Kanda hano umusubize

Mbarubukeye Jean Claude - 17/08/2016 saa 02:02

Tubihaye umugisha!
Kanda hano umusubize

Kamanzi Tite - 16/08/2016 saa 22:20

Dr Donald Kaberuka na Louise Mushikiwabo., uwo ariwe wese wakwemezwa nk'umukandida kuri uwo mwanya, arashoboye rwose nubwo hari n'abandi batagaragajwe. Icyangombwa n'uko nk'abanyarwanda cg abanyafrica tugomba gutahiriza umugozi umwe ku nyungu rusange. Si ku gihugu kimwe cg umuntu runaka ku giti cye. Amahitamo meza kuri africa n'u rwanda. Thanks
Kanda hano umusubize

habumugisa dieudonne - 16/08/2016 saa 21:04

Nibyiza kugira aberekana i gihugu cyacu neza muruhondo rw'amahanga l&d oye.
Kanda hano umusubize

- 17/08/2016 saa 06:00

Mon frère en Christ Emmanuel,nibyiza ko umpaye amasomo ariko umenye ko bavuga ko Bibilia ari ngari,ni kinyanja,duhe Kayizari ibye n'Imana ibyayo,kandi dutuye kwisi,reka ndangirizi kuriri somo rya abaroma 13,uhere ku muronko wa mbere,ntabutegetsi bubaho butavuye ku Imana,naho abantu batanga proposition nkizi dusoma nyine,Imana ikitoranyiriza mo,icyo wakora cyose kitarimo Imana nimfabusa,merci kandi courage.
Kanda hano umusubize

HATEGEKA Emmanuel - 16/08/2016 saa 19:03

Ndasubiza uwitwa LAURENT uvuga ngo c'est Dieu qui affecte (ngo ni imana ishyiraho abantu mu myanya).Ntabwo ali byo na gato.Ntabwo imana yivanga muli politike.YESU yavuze ko chef w'iyi si ali SATANI (Yohana 9:31).Imana izashyiraho ubutegetsi bwayo aruko ibanje gukuraho ubutegetsi (ubwami) bwose bwo muli iyi si mbi (Daniel 2:44).Amatiku abera muli politike,ntabwo imana ijya iyivangamo.Itegereje igihe cyayo,nukuvuga umunsi wa nyuma,ubwo izarimbura abantu bose bibera mu byisi gusa.Bisome muli Yakobo 4:4;Yeremiya 25:33.
Kanda hano umusubize

Anaclet Bimenyimana - 16/08/2016 saa 18:40

Kaberuka oye!MUSHIKIWABO NAKWAMAMAZE UBUNDI NKUKO WAYOBOYE AFURIKA MURI BAD UNAYIYOBORE HOSE.DUTANGE UMWE UBUNDI DUSHAKE AMAJWI ABABISHINZWE MUBYUMVE.KABERUKA COURAGE COURAGE.
Kanda hano umusubize

muyango - 16/08/2016 saa 17:45

Murakoze cyane kuduha inkuru nziza nk'ïyo,ariko niba bishoboka mujye muduha aho mwabikuye(reference) kugira ngo bidufashe kubona amakuru arambuye. MURAKOZE
Kanda hano umusubize

LAURENT - 16/08/2016 saa 13:24

Birakwiriye,ubundi bavuga mu kinyarwanda ko uwambaye ikirezi,batamenya ko cyera.La belle fille du monde donne cequ'elle a,bize neza kandi bari basanzwe arabahanga,nibyo bakoreye u Rwanda birazwi,super ministre,BAD Kaberuka yitwaye neza,uyu we yayobora na ONU,agasimbura Kimoon,c'est Dieu qui affecte reka turebe,amahirwe menshyi kuri KABERUKA D.Bonne chance.
Kanda hano umusubize

ukombibona - 16/08/2016 saa 13:21

ibi biteye ishema Rwanda yacu. gusa nagira inama leta yacu gutanga umukandida umwe muri aba, noneho akamamazwa cyane muri afrque del'ouest kuko hariyo amajwi menshi cyane bitewe n'umubare w'ibihugu bihari. gusa Kaberuka yakoroha kumwamamaza kuruta mushiki wabo,kuko uwayoboraga AU yari umugore gusimbuzwa undi mugore ndumva byagorana ho gato kubagendera kumahame ya yokureahya kw'abadahuje ibitsina. icyo ni igitekerezo cyange. n'abandi nibavuge uko babibona uriya mwanya urwanda ruwegukane.
Kanda hano umusubize

Abel Habanabasenga - 16/08/2016 saa 12:41

MUSHIKIWABO NDAMWEMERA N'UMUNYARWANDA KAZI UZ'ICYO GUKORA AFITE INARARIBONYE MUMIYOBORERE MWIFURIJE AMAHIRWE MASA
Kanda hano umusubize

habumugisa dieudonne - 16/08/2016 saa 21:07

Ni ukuri bashoboye.
Kanda hano umusubize

charles Nkunda - 21/08/2016 saa 09:47

Muzeehe Kaberuka arashoboye azicyogukora umukandida 1 tumujye inyuma. Nyakubahwa mushikiwabo turacyamushaka turacyamushaka mumwanya arimo arawushoboye rwose
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X