Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Dr Frank HABINEZA arasaba Leta y’u Rwanda gukemura vuba na bwangu ikibazo cy’inzara iri kunuma

Dr Frank HABINEZA uhagarariye ishyaka Democratic Green Party of Rwanda arasaba Leta y’u Rwanda gukemura ikibazo cy’inzara avuga ko yugarije uduce dutandukanye tw’u Rwanda mu maguru mashya.

Ibi abivuze mu gihe Hirya no hino mu Rwanda cyane cyane mu mu turere twa Kayonza, Nyagatare n’ahandi hirya no hino mu gihugu havugwa inzara yatumye bamwe mu banyarwanda basuhukira mu bihugu by’abaturanyi.

Dr Frank Habineza uyobora ishyaka rya Democratic Green Party avuga ko Leta y’u Rwanda igomba gukemura iki kibazo vuba na bwangu amazi atararenga inkombe.

GIF - 153.3 kb
Dr. Frank HABINEZA uhagarariye ishyaka Democratic Green Party of Rwanda

Agira ati : "Turasaba Leta y’u Rwanda gukemura vuba ikibazo cy’inzara ivuza ubuhuha mu karere ka Kayonza n’ahandi mu ‪‎Rwanda‬.... Leta niyo ifite ishyingano ya mbere yo kurengera abaturage, ubwo Guverinoma y’u Rwanda niyo igomba gufata iyambere ikabikemura. Naho ubundi ntabwo twemerenya na politike yayo yo guhinga igihingwa kimwe. Twarabigaragaje muri gahunda politike y’Ishyaka."

Dr Frank Habineza avuga ko ibyo avuga abishingira kukuba abaturage batagisarura bitewe na Politiki ya Leta yo guhinga igihingwa kimwe. Avuga kandi ko ishyaka ayoboye mu mabwiriza yaryo risaba Leta y’u Rwanda kuzamura urwego rw’ubuhinzi kugira ngo abanyarwanda bihaze mu biribwa.

Abaturage bo mu turere dutandukanye two mu ntara y’i Burasirazuba batewe n’amapfa yavuye ku ruzuba rumaze igihe rwaka. Ibi byatumye abatari bake basuhukira mu bindi bihugu, gusa bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze batangaza ko hari imfashanyo yatangiye kugera ku baturage nubwo bo batabyemera.

Jean Pierre TUYISENGE-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kagabo - 22/06/2016 saa 11:46

Climate change ntabwo ariyo isobanura inzara mu Rwanda.Abantu biyicariye muri office bumva ko umuturage wa Rugeramigozi wahingaga ibijumba agomba guhinga ibitunguru! Jyewe ndatekereza ko umuntu wazanye kiriya gitekerezo cy'igihingwa kimwe atari umunyarwanda, agomba kuba ari umwe muri za ntiti z'abazungu zuzuye mu Rugwiro. Igihugu cyacu ntabwo ari Laboratoire bigiramo uko bakora imishinga, ubonye niyo babanza bakabikora muri projet pilote? bahise babikwiza igihugu cyose none dore! ntabwo bigeze babaza ba nyirubwite (abaturage- participation des shareholders), urebye mu karere turimo (Uganda , Burundi, Tanzanie, Kenya, Congo) babonye iriya système ikora he? rero ngo tugomba guhindura ibyo twasanze byose!!!
Kanda hano umusubize

Kayibanda Yves - 22/06/2016 saa 08:26

Birababaje! Ese ko muvuga ngo inzara iri hose abahunga bahungira kuyindi planètes ? Njyewe mbona bishingiye kuri politique mbi. Ikimenyi menyi nuko abayibozi batavuga rumwe nabaturage, bamwe bati inkunga yatangiye kuza,abaturage bakabihakana!! Amafranga yose anjyanwa mubikorwa byubwiyemezi.
Kanda hano umusubize

Murokore - 22/06/2016 saa 08:04

Igihingwa kimwe kidukozeho rwose. Nawe se ko ibishanga babyihereye benewabo dukore iki? Bajyaga bavuga ko Nyabaorongo yatunga 10.000.000 habitants none reba Madivan arayitoba gusa!!! Rwanda we warakutitse koko!!!!!!!!!!!!!!!
Kanda hano umusubize

isi - 21/06/2016 saa 16:42

nibigire kuri misiri nigihugu kiruta urwanda kani ntamazi bagira keretse umugezi wa nil kandi barahinga ntanzara iharangwa
Kanda hano umusubize

jmv - 21/06/2016 saa 14:30

Aho buriya kuba umuntu yagira icyo akora mu guharanira imibereho myiza y'abanyarwanda (Welfare) bityo akaba umufatanyabikorwa sibyo byaba byiza kuruta guha Leta amabwiriza mu nshingano zayo?
Kanda hano umusubize

jmv - 21/06/2016 saa 14:18

Aho buriya kuba umuntu yagira icyo akora mu guharanira imibereho myiza y'abanyarwanda (Welfare) bityo akaba umufatanyabikorwa sibyo byaba byiza kuruta guha Leta amabwiriza mu nshingano zayo?
Kanda hano umusubize

jmv - 21/06/2016 saa 14:17

Aho buriya kuba umuntu yagira icyo akora mu guharanira imibereho myiza y'abanyarwanda (Welfare) bityo akaba umufatanyabikorwa sibyo byaba byiza kuruta guha Leta amabwiriza mu nshingano zayo?
Kanda hano umusubize

cj - 21/06/2016 saa 13:19

SINZI IMPAMVU ABANTU BASHINZWE PRIMUS GUMA GUMA BADATUMIRA UMU-STAR FRANK HABINEZA; YAHITA AHIGIKA BRUCE MELODY!
Kanda hano umusubize

Eddie - 21/06/2016 saa 07:54

Dr. Isuri iraca ibintu , muri make environment is not in good shape. Why don't you say something about it.
Kanda hano umusubize

jmv - 21/06/2016 saa 07:02

Buriya Leta yacu izwiho gukora cyane kandi ntaho ikura hafatika. 1) Ntigira Peterori 2) Ntigira Peterori 3) Ntikora ku Nyanja, ......n'ibindi. Ariko hejuru y'ibyo izwiho gukunda abaturage bayo, guharanira imibereho myiza yabo ibinyujije muri gahunda ya girinka munyarwanda, ubudehe, guharanira ko bagira ubuzima bwiza binyuze muri mitiwele, kubashakira umutekano uhamye muri byose, guharanira ko bakwihesha agaciro no kubahesha ishema mu ruhando rw'amahanga. Ariko lero hari ibyo tuzi bishobora kuyigora kuko n'Imana hari ibiyicika. Urugero: Ntiyabuza izuba kuva, ntiyabuza imvura kugwa kuko atariyo igenga ibihe. Abanyarwanda dushimira Leta yacu ibyo yadukoreye, ibyo idukorera ubu, tukanayigiramo icyizere kubyo izadukorera no mu bihe bizaza. Kuyisaba kubuza izuba kuva no kubuza imvura kugwa ntabyo tuzayisaba, ariko kandi tuzi ko itanagoheka iyo hari ikibazo kibangamiye abaturage bayo.
Kanda hano umusubize

BOS - 21/06/2016 saa 12:17

Ni hashorwe amafaranga menshi bikorwa byo kuhira imirima mu rwego rwo guhangana n'ihindagurika ry'ibihe kandi bikorwe na guverinoma. aho kugura imodoka zihenze ku bayobozi.
Kanda hano umusubize

- 21/06/2016 saa 16:27

ibyo bitekerezo ko mbona bitaramira uwishwe n'inzara wowe urabura kuvugira abahunga inzara ukavuga iby'ahazaza ibyiza nuko twakemura ikibazo mbere yo kureba ibizaza kuko bishobora gusanga batakiriho
Kanda hano umusubize

Rebanawe - 22/06/2016 saa 01:13

Ikibazo burya kugira ngo kigere hano hari ibimenyetso byigaragaza mbere. Muribyo nuko hari pilitiki y'ubuhinzi yizwe mu buryo butahaye ubufitemo uruhare runini ahibwo igateketezwa muri ofisi maze bakayitura hejuru ya rubanda. Ndetse mu gihe uyu mufatanyabikorwa agaragaje ibitagenda bakabyita ko ari kurwanya gahunda za leta. Ibi rero tubona ntawe byagobye gutangaza igihe cyose wumva ko uzitabaza rubanda ushaka kugundira ingoma ariko rubanda rwavuga uburyo rubona rwakora ngo rubashe kujya mbere tuti reka,reka mfite ubumenyi bwinshi mvanye hanze ndi injenyeri kandi nziko bizakunda. Burya umuturage umushyiraho igitugu agaceceka ariko burya iyo ageze hirya araguseka. None se dore nkubu niryari batatatse bavuga ko kubahatira guhinga ibuberi, irusenda kubaca mu bishanga bahingaga ingandurarugo bitazabangwa neza. Ubu ko batangiye gusuhuka bikaba bisakujwe mu gitondo igikorwa ni kubahiga bukware babanuza kujya kureba aho bweze. Tureke kwibeshya tubeshya amahanga ko twihagije. Abahinzi barenze 70 ku ijana rya banyarwanda. Reka tubumvirize maze murebe ko badahinga kandi bagasagurira amasoko. Mbese bya bigega rusange birimo iki nibi bidashobora no kugoboka na 10000 za bantu? Politiki mbo we!##!
Kanda hano umusubize

Kongwe - 22/06/2016 saa 09:33

Bravo JMV, usubije neza gusa Dr ntakavuge amagambo nta bikorwa bye tuzi.
Kanda hano umusubize

badi - 20/06/2016 saa 21:57

Mubwire uyu ahora yumiwe mwokajyirimana mwe ariko ubundi uyu ntacyiza ajya abona ahora ababaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa, cyore! mbega wowe
Kanda hano umusubize

uwayo - 21/06/2016 saa 16:30

avuze ibyiza wumva byaba bimariye iki abashonje ndakwibutsa ko ibyo avuze si bibi Wenda iyo umubwira ko batangiye kubaha ibiryo naho kuvuga umuturirwa wuzuye undi ahunze inzara cg ibirayi bigeze kuri 300 byaba bimaze iki
Kanda hano umusubize

mitima - 20/06/2016 saa 17:50

Leta ivuga mu maraporo ko tumeze neza ku nzegozose ko u ukungu bw'igihugu bwiyongeera umwaka ku wundi kandi ko umuturage abina amadolari agera kuri 400ku mwaka ra!! iyi nzara yica rubanda rugufi abakomeye bari kwirira umiceriituruka hanze. ubukungu butangazwa ni ubwabantu batarenze 100 bakize cyane bakaba bihariye amasoko yose numusaruro wose. Inzara aba bayobozi bacu ntibayizi kuko itabareba.
Kanda hano umusubize

mitima - 20/06/2016 saa 17:49

Leta ivuga mu maraporo ko tumeze neza ku nzegozose ko u ukungu bw'igihugu bwiyongeera umwaka ku wundi kandi ko umuturage abina amadolari agera kuri 400ku mwaka ra!! iyi nzara yica rubanda rugufi abakomeye bari kwirira umiceriituruka hanze. ubukungu butangazwa ni ubwabantu batarenze 100 bakize cyane bakaba bihariye amasoko yose numusaruro wose. Inzara aba bayobozi bacu ntibayizi kuko itabareba.
Kanda hano umusubize

KABAKA Darius - 20/06/2016 saa 17:43

Ndibutsa Dr Habineza ko INZARA muli iyi minsi imereye nabi ibihugu byinshi cyane kubera ko abantu bangije ikirere imana yiremeye,bakoresheje ibyotsi bohereza mu kirere (Pollution).Ibyo bitera Climate Change,nayo igatera inzara idasanzwe,indwara z'ibyorezo,imvura nyinshi cyane,imiyaga ikomeye yitwa Hurricanes na Monsoons,etc... Ubu tuvugana,inzara ikomeye ili mu bihugu byinshi.Ndetse igihugu cya Venezuela cyabuze amashanyarazi ku buryo abakozi ba Leta bakora iminsi 2 gusa mu cyumweru.Ibi byerekana ko IMPERUKA y'isi ivugwa muli Bible yegereje cyane. Ntabwo imana yatuma abantu bakomeza KWANGIZA isi yiremeye.Izarimbura abantu bose batera akaduruvayo,isige abantu bayumvira gusa (Imigani 2:21,22).Abantu bananiwe kuyobora neza nkuko tubisoma muli Yeremiya 10:23.Mu myaka mike,imana izamenagura ubutegetsi bw'abantu hose ku isi,ishyireho UBUTEGETSI bwayo buzaba buyobowe na YESU.Byisomere muli Daniel 2:44 na Ibyahishuwe 11:15.Ndetse imana izica abategetsi b'iyi si nkuko tubisoma muli ZABURI 110:5 na Ibyahishuwe 19:17,18.
Kanda hano umusubize

mutaganira.theogene - 20/06/2016 saa 22:25

uvuze.ubutumwa.bwizajyubabwira
Kanda hano umusubize

- 21/06/2016 saa 09:22

inzara wayikiragute wacuruzase wakora iki usibye umutekano mbonanta ntakindi mbona nahondetse n'uko abanyarwanda twihanga tukicecekera nahubu ndi byaratuyobeye. usibyeko nurikubivuga arabizi simurwanda gusa nisiyose ntahatarinzara. ,
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X