Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Dr. Munyakazi ushinjwa Jenoside yaraye ashyikirijwe leta y’u Rwanda

Dr. Léopold Munyakazi w’imyaka 65 woherejwe n’inzego z’Ubutabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo aburanire mu Rwanda ibyaha akurikiranyweho ko yakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi yageze i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Nzeri 2016.

Dr. Munyakazi w’imyaka 65 akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubufatanyacyaha no gucura umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwicanyi nk’icyaha cy’ibasiye inyokomuntu, no kwica bigamije kurimbura imbaga, kurema umutwe w’abagizi ba nabi, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

JPEG - 36.3 kb
Dr Leopold Munyakazi agisohoka mu ndege yahise afatwa n’igipolisi cy’u Rwanda

Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda buvuga ko byakorewe ahitwa Kayenzi mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama. Kimwe mu byo ashinjwa ni ugutanga amabwiriza yo guhiga umututsi witwa Ugirashebuja Felicien yafatwa akaba ari we umwirasira akamwica.

Uyu mugabo umaze imyaka irenga 12 asabwe na Leta y’u Rwanda ndetse akaba anamaze imyaka myinshi asaba guhabwa ubuhungiro muri iki gihugu. Yahunze u Rwanda mu 2004 nyuma yo gufungurwa by’agateganyo ngo hakomeze iperereza ry’ibyaha yakekwagaho.

Ubutabera bw’u Rwanda bwasabye ko yatabwa muri yombi kubera ibyaha akurikiranyweho, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimwambura ubwenegihugu nyuma yo kubisuzuma.

Mu 2006 ni bwo Dr Munyakazi yatanze ikiganiro muri Kaminuza imwe yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga ko nta Jenoside yabaye mu Rwanda ahubwo habayeho intambara hagati y’impande ebyiri zarwaniraga ubutegetsi.

Mu kwezi k’Ukwakira 2008 Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatanze impapuro zisaba ko yatabwa muri yombi, mu mwaka wakurikiyeho ahita afatwa ubwo iperereza ryatangiraga gukorwa.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mikeno - 2/10/2016 saa 07:43

Reka ngire icyo mvuga nanjye. Uyu mugabo ntabwo yazanywe mu Rwanda kuberako hari ibyo america imushinja. Yavanywe muri amerika kubera ko dosiye ye yo gusaba ubuhunzi itashobotse bigizwemo uruhare n'abantu 3 yavuze kwakundi umuntu ajya kwica dosiye y'ubuhunzi kandi ibyo buri muntu wese kugiti cye yabikora ntabushobozi nuguhanga bisaba bisaba gusa kugirira umuntu urwango,ishyari.Ngibyo ibyeze ibwotamasimbi.Abarikwivugira ibyomushaka rero nabasaba gushishoza neza kuko hari benshi ibyo bishobora kugeraho.
Kanda hano umusubize

- 29/09/2016 saa 19:46

ngo ni umunyabwenge??hhhhh... ninde wakubwiye ko mu rwanda nta banyabwenge bahari se?harya wibwira ko mu bo bicaga ho nta banyabwenge barimo?ubwo bari vazi n'ubwo kwica inzirakarengane gisa nta kindi hari umuntu uzi ubwenge wo kuvutsa bagenzi be ubuzima nkaho hari ubwo yabahaye?ntacyo ariko naho bajya he imana izabazana sha kdi wibuke ko icyaha kisaza.
Kanda hano umusubize

- 29/09/2016 saa 19:44

ngo ni umunyabwenge??hhhhh... ninde wakubwiye ko mu rwanda nta banyabwenge bahari se?harya wibwira ko mu bo bicaga ho nta banyabwenge barimo?ubwo bari vazi n'ubwo kwica inzirakarengane gisa nta kindi hari umuntu uzi ubwenge wo kuvutsa bagenzi be ubuzima nkaho hari ubwo yabahaye?ntacyo ariko naho bajya he imana izabazana sha kdi wibuke ko icyaha kisaza.
Kanda hano umusubize

- 29/09/2016 saa 19:44

ngo ni umunyabwenge??hhhhh... ninde wakubwiye ko mu rwanda nta banyabwenge bahari se?harya wibwira ko mu bo bicaga ho nta banyabwenge barimo?ubwo bari vazi n'ubwo kwica inzirakarengane gisa nta kindi hari umuntu uzi ubwenge wo kuvutsa bagenzi be ubuzima nkaho hari ubwo yabahaye?ntacyo ariko naho bajya he imana izabazana sha kdi wibuke ko icyaha kisaza.
Kanda hano umusubize

Nyindo Emmanuel - 29/09/2016 saa 18:12

Ndahamagarira rubanda kureka kumva abo twita abahanga, intiti nabandi bose barangwa n'ubwenge bavomye mumasomo ya mwene muntu. Ni mucyo tureke ibyaha, ubwibone, urwango, ishyari ahubwo tuyoboke Intumwa z'Imana, abahanuzi n'abakozi bayo. Dore birirwa munsengero badusabira umugisha, bahora mungendo mugihugu cy'isezerano aho batahana ubutaka n'amabuye yaho asize umugisha. Mwigome icyacumi ubundi musure munasengere k'urukuta rw'amaganya rwubatse murwatubyaye, mukire indwara z'ibyorezo, ababuze urubyaro mubone imbuto. Mwakire agakiza ntituzongera kumva ibi byaha byibasiye inyoko muntu.
Kanda hano umusubize

Hakizimana - 29/09/2016 saa 18:04

.... Abakozi b'Imana aha niho baba bakwiye kwegera abantu nk'aba bashobora kugwa mu cyaha gikomeye cyo kuba bashinja ibinyoma maze bakazabura ubugingo bw'iteka. Kuki uyu Dr yagombye kumara imyaka 5 yose afunguwe mbere yo kwerekeza America, ubwo ibumenyetso byari bigiahakwa? Cyakora nawe yarizize kubera ibigambo yatangaje ariyo, ubu aba acyibereye my mahoro nka roho z'intungane!! Na Doctor hari who asobwa kandi h'ingusho. Nyagasani abane na buri wese.
Kanda hano umusubize

Samantha lindsay - 30/09/2016 saa 09:00

Ariko ikibazo mfite niki imphubyi zikinani(interahamwe)nizimara gufatwa zose niki kizavugwa?!gusa uretseko numvise ngo nayamaCARD mabi(IBIGARASHA) yifatanyije nizompfubyi HARAHAGAZWE GUSA BAZIFATE ZOSE MFITE AMATSIKO BAMAZE KUZIFATA IKIZAKURIKIRA
Kanda hano umusubize

kalisa - 29/09/2016 saa 17:54

Mzee ishyire mu maboko y'Imana ,niba ufite ukuri urengana wiringire Imana,naho se uretse igitambabuga ninde uyobewe amayeli mabi y' iwacu aha.uretse ko nta kadashira
Kanda hano umusubize

emme - 29/09/2016 saa 16:33

Uyu mugabo ni umunya bwenge mubure kumufata ngo mumu byaze umusaruro ngo mugiye kumufunga !!!
Kanda hano umusubize

Hakizimana - 29/09/2016 saa 17:55

Nibyo ko hari abantu bakoze jenoside n'ibindi byaha byoretse umuntu umwe cg imbaga, ndetse hari wenda n'abafatira abandi ibyemezo. Ntabwo kandi uwishe uwariwe wese aba akwite kudahnwa n'ubwo yahabwa imbabazi bikamenyekana. Gusa rero uyu mugabo Docteur Leopold ndabona harj ahantu azarenganywa n'abantu nkurikije abaturage cyane cyane uriya mugore wavuze ngo: ntabwo yagaragaraga Ku manywa ngo inama zo gyshishhikariza abantu ubwicanyi yazikoreshaga ninjoro ! Mutekereze umugore wo mu giturage ubwo yabaga arihe ninjoro uretse iwe? Ubwo ibyo avuga yari ahari cg n'umutekero yahawe. Abakoz
Kanda hano umusubize

Rehema - 29/09/2016 saa 20:54

Uvuze ukuri nubundi kumufunga nigihombo kuko igihugu kiba gitakaje imbaraga zacyo
Kanda hano umusubize

- 30/09/2016 saa 08:19

Ntabwo ishuri yizemo yari umwe byumvikane ko atari kamara abo biganye icyo yabarushije ni ubugome gusa "il faut s'instruire pour mieux servir ". We sibyo yakoze nahanwe kuko natwe dufite abize guca umuco wo kudahana.
Kanda hano umusubize

Abdul Hakhim Al Islam - 30/09/2016 saa 12:32

Wowe uca. Urubanza uri nde? Ko ushobora gusanga atarakurushije ntibigutangaze ko Bagosora;Mugesera;nabandi nkawe babursna bakaba Abere none urahamya icyaha Umucamanza wukuri ni Allah we uzi imitima yacu mutunge urutoki uziko eshatu zikureba umugabo.......aseka imbohe
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X