Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Dr Richard Sezibera yaba agiye kuba umusenateri?

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ibinyujije ku rubuga rwa Twitter yavuze ko ‘‘yakiriye abakandida Senateri bemejwe kuziyamamariza mu Ntara y’Amajyepfo gusimbura Jean De Dieu Mucyo,baganira ku mabwiriza yo kwiyamamaza.”

Ku itariki ya 1/12, nibwo hateganyijwe amatora yo kuzuza Sena ku mwanya w’Umusenateri utorerwa mu Ntara y’Amajyepfo, ugomba gusimbura Senateri Jean De Dieu Mucyo witabye Imana mu gitondo cyo kuwa 3 Ukwakira, azize impanuka yagize azamuka ‘escalier’ ajya mu kazi ke ka buri munsi.

JPEG - 53.1 kb
Dr Richard Sezibera ari mu bafite amahirwe menshi yo kwicara muri Sena y’u Rwanda

Mu bakandida bamaze kwemezwa bazatoranywamo ugomba gusimbura Senateri Mucyo wakomokaga mu Ntara y’Amajyepfo, harimo Dr Masabo François usanzwe ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Mukakabera Monique, Mukamuganga Veneranda na Muhimakazi Félicité na Dr. Sezibera Richard wari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC.

Richard Sezibera uri mu bakandida bamaze kwemezwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, si mushya muri politiki y’u Rwanda kuko yigeze kuba umudepite imyaka itanu, aba ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique, Argentine na Brasil.

Dr Sezibera kandi yabaye Minisitiri w’Ubuzima, gusa kuri ubu nta mirimo izwi ari gukora nyuma yo gusoza manda y’imyaka itanu nk’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, aho yasimbuwe n’Umurundi Liberat Mfumukeko. Ni inshingano yakoraga kuva muri Mata 2011 kugeza muri Werurwe 2016.

Kwiyamamaza kw’Abakandida bizatangira kuwa 21 kugeza kuwa 30 Ugushyingo 2016, bivuze ko bazahabwa iminsi umunani yo kwiyamamaza, izarangira bucya haba amatora.

Biteganyijwe ko gutangaza by’agateganyo ibyavuye mu matora ku mwanya w’Umusenateri utorerwa mu Ntara y’Amajyepfo bizakorwa bitarenze tariki 06 Ukuboza 2016 mu gihe ibyavuye mu matora bizatangazwa burundu bitarenze tariki 13 Ukuboza.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

gogo - 22/11/2016 saa 12:06

doctor sezibera niwe ukwiye uwomwanya
Kanda hano umusubize

Marie Merci - 21/11/2016 saa 11:28

Hari ubukwe bubura aba garçon d'honneurs se?Nibamukumbagirire nyine.
Kanda hano umusubize

fils - 21/11/2016 saa 10:58

IKINAMICO.COM NTAMATORA MBONA AHA DR SEZIBERA UMWANYA NUWE
Kanda hano umusubize

hakiza Jean - 20/11/2016 saa 19:36

I support him so much. However, Dr. Masabo is not even fit to teach at the university of Rwanda
Kanda hano umusubize

LEONARD - 20/11/2016 saa 18:37

HELP ME TO HELP YOU.UYU MUGABO NTACYO ATAKOZE KANDI NEZA,NINGABO YABA AZIHAGARIYE,NA BAGANGA,NA CIVIL SOCIETY KUKO MURI PRESIDENCE YABAHAGARARIYE, NABANYESHURI MURI ZA KAMINUZA YATANZEYO IBIGANIRO, KUMUHITAMO SUKWEBESHYA, NKUNDA KUNENGA ARIK'UYU NI NTAMAKEMWA, NTANGENGA BITEKEREZO AGIRA,MUHERUKA ARI NDU MUNYARWANDA,ARIKO UBU YATEYE INTAMBWE NI NDUMUNYAFURIKA, ABO MUMAJYEPFO SINDANGAZI NTIBAZAMWITESHA BAZAMUTORA.TERA IMBERE RWANDA.
Kanda hano umusubize

mh - 19/11/2016 saa 21:10

Dr sezibera ndamushigikiye hari byinshi yatugezaho!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X