Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Dr Sezibera Richard yatorewe kwinjira muri sena y’u Rwanda( Amwe mu mateka yamuranze)

Uwahoze ari ari Umunyamabanga w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, Dr Sezibera Richard yatorewe kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko atowe n’Intara y’Amajyepfo ngo asimbure Senateri Jean de Dieu Mucyo witabye Imana.

Inama Njyanama z’uturere tw’intara y’Amajyepfo n’iz’imirenge igize utwo turere nizo zerekanye ko Dr Sezibera Richard yagize amajwi 317 angana na 63.9% mu gihe uwamukurikiye ari Mukakarera Monique wagize amajwi 73 angana na 14.7%. Aya majwi akaba akiri y’agateganyo.

JPEG - 45.9 kb
Ambasadeeri Dr Richard Sezibera niwe watorewe gusimbura Senateri Mucyo muri sena

Dr Masabo François usanzwe ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yagize amajwi 59 bingana na 11.9% naho Mukamuganga Veneranda agira 28 angana 5.6% mu gihe Muhimakazi Félicité we yagize 19 bingana na 3.8%.

Ubusanzwe Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena uba ugizwe n’abasenateri 26 barimo 12 batorwa mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali, biyongeraho abahagarariye amashuri makuru na za Kaminuza n’abandi umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika.

Intara y’Amajyepfo igomba kugira abasenateri batatu ariko ubu yari ifite babiri nyuma y’uko Senateri Mucyo na we wari uyihagarariye yitabye Imana. Bisobanuye ko Dr. Sezibera ahita amusimbura agahagararira Amajyepfo muri Sena.

Nk’uko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yabitangaje, amajwi y’agateganyo azatangazwa kuwa 6 Ukuboza 2016. Kuwa 13 Ukuboza bidasubirwaho hakazamenyekana umusenateri mushya uhagararira Amajyepfo.

Amwe mu mateka yaranze DR Richard Sezibera

Ambasaderi Dr Richard Sezibera ku myaka 52 ni Umuganga, akaba n’ umunyapolitiki w’ umudiplomate, yashakanye na Eustochie Agasaro Sezibera bafitanye abana batanu.

Dr Richard Sezibera ni Umunyarwanda wubatse, afite umugore n’ abana batanu. Yavukiye I Kigali tariki 5 Kamena 1964. Amashuri abanza n’ ayisumbuye yayize mu gihugu cy’ u Burundi. IIcyiciro cya mbere cya kaminuza yakize mu ishuri ry’ ubuganga muri Kaminuza ya Makerere, I Kampala muri Uganda.

Akomereza amasomo ye muri Kaminuza ya Georgetown muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika ahakura impamyabumenyi y’ ikiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ ubugeni.

Akimara kurangiza amasomo muri Kaminuza ya Makerere, mu 1989 Dr Sezibera yakoze mu bitaro bya Mbuya I Kampala muri Uganda, nyuma za kwimurirwa mu bitaro bya Mbale mu burasirazuba bwa Uganda.

Mu 1990 yinjiye muri FPR, aho yari umusikirare akaba n’ umuvuzi. Yagiye azamurwa mu mapeti aza no guhabwa ipeti rya Major mu 1993. Mu 1994 yagizwe muganga wihariye wa Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda. Mu 1995 yinjiye mu nteko Ishinga Amategeko aza no kugirwa perezida wa komisiyo y’ imibereho myiza y’ abaturage, guverinoma inamusaba kwita ku bibazo by’ ubuvuzi.

Mu 1999 yagizwe ambasaderi w’ u Rwanda muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika aha yari ahagarariye u Rwanda muri Mexicque, Argentinae na Brezil.

Muri 2003 yahawe akazi mu biro bya Perezida agirwa intumwa yihariye ya Perezida w’ Rwanda mu karere k’ ibiyaga bigari, aha yari umujyanama mukuru wa Perezida wa Repubulika, Akabifatanya no kuyobora Rwanda National Coordination Mechanism. Uru rwego rwagize uruhare mugutuma akarere k’ ibiyaga bigari kagira umutuzo, umutekano n’ iterambere.

Iki gihe kandi Dr Sezibera yanayoboraga komisiyo yari ishinzwe guhuza u Rwanda n’ ibihugu byo mu karere. Iyi komisiyo niyo yagejeje u Rwanda ku bwumvikane bwatumye rubasha kwinjira mu muryango uhuza ibihugu by’ Afurika y’ iburasirazuba EAC.

Muri 2008, Dr Sezibera yagizwe Minisitiri w’ Ubuzima, ayobora iyi Minisiteri kugeza muri 2011.

Muri 2011 nibwo inama y’ abakuru b’ ibihugu bya EAC yateraniye Arusha muri Tanzaniya tariki 19 Mata yagize Dr Sezibera Umunyamabanga mukuru wa EAC.

Izi nshingano yazivuyeho tariki 26 Mata 2016 arangiye manda ze asimburwa n’ Umurundi witwa Libérat Mfumukeko.

Mu bindi ariko bifitanye isano n’ umwuga we w’ ubugaga. Amb. Dr Sezibera ni umunyamuryango w’ ishyirahamwe rw’ abaganga mu Rwanda (Rwanda Medical Association). Yabaye visi Perezida w’ inteko rusange yita ku buzima ku isi, anayobora komisiyo y’ ishami ry’ umuryango w’ abibumbye ryita ku buzima muri Afurika.
Amb. Dr Sezibera yigeze no kuba komiseri muri komisiyo w’ umuryango w’ abibumbye yita ku buzima bw’ umwana n’ umugore.

Atorewe guhagararira intara y’ amajyepfo muri Sena y’ u Rwanda asimbura Senateri Jean de Dieu Mucyo uherutse kwitaba Imana. Amb. Dr Sezibera yari amaze amezi atandatu asoje manda ze nk umunyamabanga mukuru w’ umuryango wa Afurika y’ iburasira zuba EAC.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

muhire - 3/12/2016 saa 13:17

Ariko iyo baha umuntu umwe izo zishingano zose nuko nta bandi baba bashoboye cyangwa ni ya politike yo kwiharira ko harya uwahaze!!
Kanda hano umusubize

usa - 3/12/2016 saa 06:49

twe turi muri Africa . twamenye kera ko arise uzamusimbura.gusa nate's muzatwibuke muduhe kubyiza byigihugu dusangire.nonese ko twishyura ibyo tutariye!!! gihugu cyacu gitemba amata nubuki natwe ago mata mwayaduhaho.inzara iratwishe muduhe.nonese uyumuyobozi ntafite amafaranga? ufite azongererwa? udafite azamburwa nutwo yarafite?
Kanda hano umusubize

vumiriya janvier david - 2/12/2016 saa 19:12

iyi cv ye ndabona nayoyabarushije nimake akazikeza sezibera kdi amajyepho arahagarariwe byukuri
Kanda hano umusubize

Emm - 2/12/2016 saa 16:54

Arashoboye pe
Kanda hano umusubize

lala - 2/12/2016 saa 10:25

turamwemera cyane
Kanda hano umusubize

didy - 2/12/2016 saa 10:13

wow;congs Richard
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X