Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

EDCL na WASAC babashije kwikura amahoro imbere PAC

Mu gihe RSSB, RBC n’akarere ka Kamonyi bari babuze ubusobanuro buhagije ku ikoreshwa ry’umutungo wa leta ubwo bari imbere ya PAC, Ikigo gishinzwe ingufu REG, sosiyeti ishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi EDCL n’ishinwe gukwirakwiza amazi WASAC bo babashije kwivana amahoro imbere y’iyi komisiyo.

Abadepite barebaga aho REG igeze yishyuza amafaranga agera kuri miliyari 13 nk’umwenda w’igihe kirekire wari ufitwe n’abafatabuguzi batandukanye, baba ibigo, abantu ku giti cyabo cyangwa inganda.

Ibindi byarebwaga ni amafaranga agera kuri miliyoni 908 yishyuwe REG akamara iminsi isaga 558 (hafi imyaka ibiri) ataragera kuri konti kandi ubusanzwe byari gufata iminsi nibura itatu.

JPEG - 37 kb
Umuyobozi Mukuru wa REG Eng Mugiraneza Jean Bosco yabashije kwikura amahoro imbere ya PAC

Hari n’ibihombo bigera kuri 23% by’amashanyarazi, ibibazo by’abaturage badahabwa ingurane zabo bagera ku 3200 n’imishinga imwe n’imwe yadindiye harimo iya Biogaz n’iyo gukwirakwiza ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba.

Ubuyobozi bwa REG na WASAC busa n’ubwatanze ibisobanuro byanyuze abadepite kuko mu byo bavuze ku byakozwe mu gukemura ayo makosa nta mpaka nyinshi byateye hagati yabo n’abadepite.

Ku kibazo cy’umwenda wa miliyari 13, Umuyobozi Mukuru wa REG, Eng Mugiraneza Jean Bosco yavuze ko hari amafaranga yishyujwe agera kuri miliyari icyenda, andi ngo hari ayo umuntu yakwizera ko azishyuza bigakunda, andi ngo hashyizwemo imbaraga nyinshi cyane yakwishyurwa, ayandi ngo bisa n’aho kuyishyuza bitazashoboka.

Ayo mafaranga atarishyuzwa agera kuri miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, ni umuriro wakoreshejwe n’abantu ku giti cyabo, ibigo cyangwa inganda. Ikigoranye cyane mu kwishyuza amwe mu mafaranga ni uko bamwe mu baturage bakoresheje uwo muriro bimutse, ibigo byo ngo bikaba byarasenyitse.

Amafaranga agera kuri miliyoni 908 yishyuwe mu buryo bwa sheki agatinda kugera kuri konti ya REG, ngo habayemo uburangare ariko ntabwo ari amafaranga yanyerejwe nk’uko byagarutsweho n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro.

Abadepite bagize PAC ariko basabye ko abari abayobozi babigizemo uruhare bazaba ari bo biyizira kubisobanura, kuko ngo ibyo bihombo byagiye bihombya Leta kuko iyo yishyurirwa ku gihe ngo yari kuba yarungutse andi mafaranga.

Ku kibazo cy’amashanyarazi aburira mu gihombo ibyo bita Technical Loss agera kuri 23%, Eng Mugiraneza Jean Bosco yavuze ko ayo mashanyarazi abura bitewe n’uko ingomero zimwe z’amashanyarazi zagiye zibarirwa ko zikora amasaha yose kandi hari izikora amasaha ane cyangwa atandatu ku munsi bitewe n’uko zigenewe gukora.

Ikindi ngo burya ingomero z’amashanyarazi zikoresha amazi usanga zitanga umusaruro uri hagati ya 65% na 70% ariko ngo nibura ku muriro w’amashanyarazi haba hemewe Loss ya 15%. Andi mashanyarazi agendera mu mashini zitanga amashanyarazi, hakaba n’umuriro usigara mu nsinga bitewe n’uko ahantu umuriro ufatiwe n’aho ujyanwa (Distribution line point to the destination) ari harehare na byo ngo biteza igihombo, bikiyongera ku miyoboro ishaje.

Eng. Mugiraneza yavuze ko bagiye gusana imiyoboro y’amashanyarazi kandi bagasubiramo, bagenzura neza intera y’ahafatiwe umuriro n’aho ujyanwa kugira ngo hagenderwe ku bipimo byemewe.

Gusa ariko, Umuyobozi wa Sosiyete ishinzwe guteza imbere ingufu z’amashanyarazi, (EDCL), Kamanze Emmanuel yavuze ko ubu hari amashanyarazi agera kuri MW 144, ariko ngo izikoreshwa ni MW 115.

Yabwiye abadepite ko hari icyizere ko mu mwaka utaha igiciro cy’amashanyarazi kizagabanukaho nka 20%, hagendewe ku bintu byinshi bimaze gukorwa.

Umuyobozi wa EDCL yatangarije Umuseke ati “Ibiciro tugenderaho muri uyu mwaka nabwo byaragabanutse, cyane ku rwego rw’inganda n’umuturage wa nyuma, ariko igituma dufite icyizere ko mu mwaka utaha igiciro cy’amashanyarazi kizagabanuka ni uko twagabanyije amafaranga yajyendaga ku bakozi, (operetions) icyo byatwaraga byagabanyije igiciro cy’umuturage yishyura, ikindi ni uko twagabanyije imashini zikoresha diesel, hari imishinga myinshi yarangiye iduha amashanyarazi ahendutse, twabishyira hamwe tukabona amashanyarazi azahenduka.”

Iki giciro ariko ngo kizagenwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), ariko ngo hari icyizere EDCL ifite ko icyo giciro kizagabanuka.

Mu mashanyarazi azava mu mishinga yarangiye agashyirwa mu miyoboro ikoreshwa mu Rwanda, harimo Gishoma izatanga MW 10,8 na KIVUWATT yamaze kubyazwa MW 26 ariko amashanyarazi yayo akazakomeza kwiyongera mu byiciro bizakurikiraho.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

jerome - 2/10/2016 saa 11:20

bakomeze.bawukwirakwi.NkejonaGaniriye.Nabimuhanga.Mumurengewanyabinoni.Babwirakonanipotorirahashingwa.Murumvako.Icyonacyo.Arikibazo.Kibangamiyeabaturage.Mukarerekabugeseraho.Mwabikemuyenezacane.Turabashimira.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X