Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Ese Dr Frank Habineza azabasha guhangana na Perezida Kagame mu matora? Byashoboka se ko yamutsinda?

Mu gihe mu Rwanda habura amezi macye ngo habe amatora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda azaba muri 2017, kugeza ubu Perezida Paul Kagame yamaze kwemerera abanyarwanda ko azongera akiyamamaza agahatana n’abandi bifuza kwiyamamaza kuri uyu mwanya, bivuga ko ubu umukandida umwe we azwi mu buryo bidashidikanywaho. Dr Frank Habineza ukuriye ishyaka ryo kurengera ibidukikije na Demokarasi nawe yemeje ko aziyamamaza muri aya matora. Ese koko yaba yiteguye guhatana na Perezida Kagame? Birashoboka se ko yamutsinda?

Kugeza ubu, ntabwo Komisiyo y’Amatora iratangira kwakira ibyangombwa by’abifuza kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora azaba muri 2017, ariko hari abagiye bagaragaza ko biteguye kuziyamamaza bagahatana na Paul Kagame.

Mu bamaze kwerekana ko biteguye kuba bahatanira uyu mwanya w’umukuru w’igihugu, harimo Dr Frank Habineza uyobora ishyaka riharanira Demokarasi n’ibidukikije (Democratic Green Party), ibi akaba yarabitangaje kuwa Gatatu tariki 13 Gicurasi 2015.

JPEG - 33.1 kb
Dr Frank Habineza ese azabasha gutsinda Perezida Kagame mu matora?

Icyo gihe Dr Frank Habineza yavuze ko niba Abanyarwanda bavuga ko nta wundi uhari wasimbura Perezida Kagame, we yumva ataribyo ndetse ko we n’ishyaka rye biteguye kuba bayobora igihugu, kandi ko babyiteguye kuburyo umwaka wa 2017 nugera ibi bazabyerekana.

Ese koko Dr Frank Habineza n’abandi bazifuza kwiyamamaza baza bizeye gutsinda Kagame cyangwa bizaba ari ukurangiza umuhango?

Ishyaka rya Dr Frank Habineza, niryo shyaka rukumbi mu yemerewe gukorera mu Rwanda, ryamaganye ko Perezida Kagame yakongera kwiyamamaza.

Ibi bisobanura ko mu gihe amashyaka yose yemeye ko Perezida Kagame yakongera kwiyamamaza, ashobora no kumushyigikira mu matora azaba mu mwaka utaha wa 2017.

Byaba ari akazi katoroshye kuri iri shyaka, naryo ubwaryo ryivugira ko ibyo Perezida Kagame yakoreye abaturage ari byiza ariko rikaba ryarumvaga hakwiye kujyaho undi Kagame agasimburwa.

Uretse uyu mugabo ariko, hari n’imibare ishimangira ko umuntu wese uzahatana na Perezida Kagame azaba arimo kurangiza umuhango kuko nta kindi azakura mu matora kitari ugutsindwa.

Mu matora ya referandumu yabaye mu mpera z’umwaka ushize wa 2015, abanyarwanda bagombaga kwemeza cyangwa bakamagana ko Itegeko Nshinga rihinduka, kugirango bagaragaze amahitamo yabo ku bijyanye no kuba Perezida Kagame yakwemererwa kongera kwiyamamaza.

Abagera kuri 98%3 batoye "YEGO", bishimangira ko baba baniteguye kumuhundagazaho amajwi mu gihe cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Hagendewe kuri iyi mibare, abandi baziyamamaza bashobora kuzagabana amajwi angana na 1.6% by’abanyarwanda bose kuko ari bo batoye "OYA" muri referandumu, bagaragaza ko batifuza ko Itegeko Nshinga ryahinduka ngo Kagame yemererwe kongera kwiyamamaza.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

umuntu - 2/09/2016 saa 04:29

Njye mbona tugikeneye kuyoborwa na muzehe wacu kuko hari imihigo yahigiye abanyarwanda itaragerwaho kandi byaba byiza avuye ku butegetsi amaze kuyesa (gariyamoshi, ikibuga mpuzamahanga cya bugesera n'ibindi...)
Kanda hano umusubize

dani gaku - 15/09/2016 saa 10:29

muzehe yarakoze pe utabona iterambere rye ntagira amaso ariko harageze ngw'aharire abandi bakomerezeho peeeeeeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Kanda hano umusubize

sibomana Aimable - 1/09/2016 saa 17:55

Tureke inyungu za polotike turebe inyungu za rubanda nyamwinshi utatora intore izirusha intambwe ariwe Umusaza wacu Paul Kagame ninde kunyungu z'umutekano.............
Kanda hano umusubize

alias - 1/09/2016 saa 10:58

Njye nzatora Intore izirusha intambwe PEREZIDA PAUL KAGAME niwe ukwiriye kuyobora igihugu mu bihe turimo.
Kanda hano umusubize

- 1/09/2016 saa 14:59

nanjye nzamutora ni umubyeyi umenya icyo Ababa name bakeneye
Kanda hano umusubize

JJD - 1/09/2016 saa 09:12

Uzayobora ajye yibuka gusaranganya kuri bose umutungo w'igihugu.
Kanda hano umusubize

Benny - 31/08/2016 saa 21:02

Basomyi mwambwira umu president muri African watsinzwe amatora yari asanzwe ayoboye?Kereka atatanze candidature. Kagame yatowe kera mbona ntawe bahanganye rwose. Kdi twese tuzi uko amatora akorwa muri Africa.
Kanda hano umusubize

Tabu - 31/08/2016 saa 20:13

Rubanda nyamwinshi bishakira amahoro!!!!kuba Tingitingi itarabahitanye bakabasha kugera mu rwanda bazemera batore kagame kuko barambiwe kwiruka.
Kanda hano umusubize

Ntwari Wilson - 4/09/2016 saa 14:47

sha kwa habyarimana abatamutoye bararaga muri prison none Kagame abahaye uburenganzira namahoro mwibagiye uko kera byagendaga. sha njye mbona Kagame ariwe ukenewe naho abo batagira akagufu ngo bayobore neza ntacyo batugezaho uretse akavuyo. Kagame tuzamutora kurinda ashaje kandi mbona ari impano y'imana. Mwibuke aho yatuvanye
Kanda hano umusubize

Jean Paul - 31/08/2016 saa 19:13

Ntacyomvuze.ntiteranya
Kanda hano umusubize

deny - 31/08/2016 saa 19:09

hhhhhhh!!!! ntacyo mvuze ntiteranya
Kanda hano umusubize

Gato - 31/08/2016 saa 21:57

Niba ntacyima cyubaka wendaga kuvuga ceceka nyine
Kanda hano umusubize

Gato - 31/08/2016 saa 21:58

Niba ntacyima cyubaka wendaga kuvuga ceceka nyine
Kanda hano umusubize

kibibi - 31/08/2016 saa 18:01

ubu rero muba muvuga Frank habineza na Green party NGO rubanda n'isi muri rusange bagirengo hariho opposition mu Rwanda. Hahahah abatazi neza uyu Frank habineza nagirango mbabwire ko ari umuvandimwe wo mu miryango na Emanuel K Gasana uyobora police. ubu akaba arimo gukoreshwa nka firm actor wo kwereka rubanda ko kagame Atari mukibuga wenyine naho ubundi nawe azi neza ko atatsinda gusa azagororerwa nyuma y'amatora ntago ari umu opposa wa kagame
Kanda hano umusubize

gitekerezo - 31/08/2016 saa 17:53

ariko ko uzatsinda aba azwi kuki dupfusha ubusa amafaranga angana kuriya Ngo turatora kweli?
Kanda hano umusubize

gitekerezo - 31/08/2016 saa 17:52

ariko ko uzatsinda aba azwi kuko dupfusha ubusa amafaranga angana kuriya Ngo turatora kweli?
Kanda hano umusubize

kweli - 31/08/2016 saa 17:16

DORE IBYO BITA KWIKIRIGITA UGASEKA NGO UMUSORE UTIRARIRIRYE NGO .... NZABANDORA NI UMWNA W UMUNYARWANDA UYU WE AZASETSA IMIKARA KWELI ABURE N ISHATI YO KWAMBARA
Kanda hano umusubize

cyane - 31/08/2016 saa 14:36

Nyagasani ntajya mu matora no mu mikino sha. Wamubonye ryari aho utorera cg ku kibuga? Na we yaranaguye maze!
Kanda hano umusubize

Kalisa - 31/08/2016 saa 14:00

Mu Rwanda amatora aheruka nyuma ya Indépendance hatorwa ba burgmestre na ba députés. Nyuma habayeho amakinamico na n'ubu agikomeza.
Kanda hano umusubize

sp - 31/08/2016 saa 17:56

Wowe uruhande uhereryemo rurumvikana nta wakurenganya kuko wariye uburozi igihe kirekire icyeneye kozwa mu bwonko,naho ubundi uruwo kubabarirwa rwose,nonese ko aribwo amatora aheruka batugejeje kuki?
Kanda hano umusubize

Kumiro - 5/09/2016 saa 18:54

Kalisa uvuze ukuri kwambaye ubusa.
Kanda hano umusubize

ngabonziza - 31/08/2016 saa 13:27

jye nsinzi iyo numva mureke tuzarebe hari ugushiramo agahato kogutora uwo udashaka ikindi sugupfa gutora kuko umuntu atora ufitiye akamaro Abanyarwanda,rero bizagara uwo abaturage bishimiye!!!!
Kanda hano umusubize

dj paccy - 31/08/2016 saa 13:13

bose bavugako basha intebe uwo nyagasani azatunga inkoni azaragira umukumbi wayo ariko dukeneye amatora anyuze mumucyo
Kanda hano umusubize

Kuri kose - 31/08/2016 saa 12:02

ariko mwagiye mureka kwigiza nkana! ubundi se amatora aba hano murwanda ni ayahe?
Kanda hano umusubize

Fofo - 31/08/2016 saa 10:31

Nibahatane!
Kanda hano umusubize

jk - 31/08/2016 saa 10:10

Mu rwanda ntamatora ahaba
Kanda hano umusubize

regis - 31/08/2016 saa 09:56

njye nzatora padiri thimas niwe nabonye washobora guhangana na muzehe KP
Kanda hano umusubize

Tuyizere pierre - 31/08/2016 saa 15:31

Imana izayiyoborere amatora yacu
Kanda hano umusubize

Dush - 31/08/2016 saa 09:53

ariko muransetsa kweli!! ahise atsinda kubera umunwa wanyu gusa? yewe yabafashe amaraso koko nimwishakire umgati, kuko mutavuze mutya mwaruhukira gereza ako izi nkuru zamamaza president kagame turazirambiwe
Kanda hano umusubize

Fofo - 31/08/2016 saa 10:33

Nibahatane!
Kanda hano umusubize

Jo - 1/09/2016 saa 15:27

ubwoc ushinguye kuki?,ahubwo c wowe wishingikirije iki kubvuze gutyo?,haruri bugufunge?,umv,twe turangajwe nurugamba rwiteramber gusakuko nyakubahwa yaduhaye umutekano nibikorwa remezo,MWe mugifite iyo mitekererez mwasigajwe inyuma namateka pe.
Kanda hano umusubize

sibomana Aimable - 1/09/2016 saa 18:02

Bihorere hariho koko abantu batareba uwavuga ibyiza by'umusaza ntibyarangira
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X