Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Ese ICC izongera itegeke ifatwa rya Perezida Bashir ko agiye kuza mu Rwanda?

Perezida Bashir azaza mu Rwanda mu nama y’abakuru b’ibihugu by’Afrika mu kiciro cyabo kizaba kigezweho kuri uyu wa gatandatu. Hari kwibazwa niba urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rutazasaba u Rwanda kumuta muri yombi ku bw’ibyaha by’intambara ashijnwa.

Perezida Bashir ashakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, rumukekaho ibyaha by’intambara, ibyibasiye inyokomuntu na Jenoside, byakorewe mu gace ka Darfur kuva mu 2003 nyuma y’uko inyeshyamba zigumuye zivuga ko guverinoma ye yitaye ku barabu ikirengagiza ako gace.

JPEG - 44.3 kb
Perezida Omar Al Bashir wa Sudan ashakishwa n’urukiko mpuzamahanga

Perezida Al-Bashir kandi akurikiranwe hamwe na Guverineri w’Intara ya Kordofan witwa Ahmed Haroun wari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu icyo gihe. Uru rukiko rubashinja ubwicanyi mu majyepfo ya Sudan

Bashir amaze gucikishwa inshuro ebyiri ; ubwo yaherukaga mu nama ya AU yabereye muri Afurika y’Epfo muri Kamena 2015, urukiko muri icyo gihugu rwategetse ko abuzwa gusohoka mu gihugu, ariko guverinoma imufasha gusubira muri Sudani, bintu byabaje bikomeye urwo rukiko.

Mu muhango wo kurahira kwa Perezida Museveni ku wa 12 Gicurasi 2016, urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwasabye ko Perezida Bashir yatabwa muri yombi ariko Perezida Museveni avuga ko badashobora kumuta muri yombi.

Mu minsi yashize Perezida Kagame yahaye ikaze Perezida Bashir wa Soudan, mu nama y’umuryango w’Afrika yunze ubumwe.

abajijwe niba bazakira Perezida Bashir, Perezida Kagame yavuze ko umuntu wese abategura inama ya AU bazatumira, u Rwanda ruzamwakiriza yombi, yongeraho ko u Rwanda rutari no mu bihugu byashyize umukono ku masezerano ashyiraho ICC.

Tariki 11 Nyakanga 2016 urukiko rwa ICC rwasohoye itangazo ruvuga ko hari ibihugu byo kumugabane w’Afrika byanze kubahiriza amasezerano y’urukiko rwa ICC, ndetse ruvuga ko ibyo bihugu bikwiye guhanirwa ko byanze guta muri yombi Bashir.

Jean Pierre TUYISENGE

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mupeter - 13/07/2016 saa 22:27

Nanjye nshyigikiye ko atafatwa. Africa si insina ngufi. Ese ubu ICC izasaba ko G.W. Bush na T.Braire batabwa muri yombi nkuko biherutse gusabwa n'abadepite bo mu Misiri? Aba bagabo n'ibihugu bari bayoboye bashinjwa ibyaha bakoze muri Iraq abasaga miliyoni bakahasiga ubuzima, bagasenya igihugu gifite ubwigenge kumugaragaro. Bashinjaga Saddam Hussein intwaro z'ubumara. Barazihabonye se? Ndasaba abavuga rikijyana muri Africa gukora uko bashoboye Africa ikigenga bya nyabyo.
Kanda hano umusubize

Habiryayo Alexis - 16/07/2016 saa 07:54

NIBYO KOKO uwo muvandimwe avuze ibintu binyibutsa ubugome bwa bush.uzi yicisha sadamu amuziza ubusa!kobatahanywe se?ntibingaramiye mugihugu cyabo?
Kanda hano umusubize

Kamana - 13/07/2016 saa 17:54

Erega usanga mubyo ICC ikora nta butabera burimo bigatuma abenshi batayishyigikira. Reka ntange urugero: Ibyegeranyo bya Human rights watch n'ibindi binyamakuru bitandukanye byerekanye uburyo Aba Prezida bariho mu gihugu cy'ubufaransa ndetse n'Amerika bafashije bya hafi Prezida Hussen Able wa Tchad mu kwikiza abamurwanyaga ndetse muruko kubikiza akaba ariho yakoze ubwicanyi. Nibo bamuhaye intwaro ndetse Prezida w'ubufaransa wariho icyo gihe yoherejeyo n'abasirikare bo gutoza igisirikare cya Hussen Able. Ubu se ko bashyizeho urukiko rwo kumucira urubanza ndetse urubanza rugacibwa, muri abo bose bavugwa nizo reports kuki ICC itavuga iti reka dukurikirane n'abafatanyacyaha mubwicanyi bwabaye muri Tchad? Muzaperereze mubwire aho ubwicanyi buba haba muri Afrika cyangwa ahandi nta kuboko cyangwa ikirenge cy'umuzungu ( umunyaburayi cyangwa umunyamerika) kirimo? Ntaho. Byanze bikunze baba bahari directly or indirectly. Ariko se ninde ubiryozwa? Kuki iyo ICC itabakurikirana ikibasira abo banyafurika kandi hari abazungu babafatanyacyaha? ibi rero bihita bikwereka ko intego ya ICC Atari justice nkuko bivugwa ahubwo ari beaucoup plus politique. Murakoze.
Kanda hano umusubize

WEBARE EPA - 13/07/2016 saa 14:04

Igisubizo nawe urakizi.Ntabwo azafatwa.Presidents benshi ba Afrika ni ibinani.Nabo bakoze ibyahay binyuranye ku buryo batinya ko nabo bafatwa.Niyo mpamvu bashaka kuva muli ICC. Menya kandi ko ibihugu bigize UN Security Council bitakemera ko u Rwanda barufatira ibihano.There is no international order.
Kanda hano umusubize

Piyo - 13/07/2016 saa 14:29

Harya uriya siwe wategekaga ahari hatangiye gukorerwa jenoside muri sudan ingabo zibungabunga amahoro zikajyayo guhosha? ababizi mwamfasha kumenya niba ari mu kindi gice cya sudan?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X