Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Ese ikibazo ni abazunguza cyangwa ni igituma bazunguza?

Mu Rwanda amabwiriza avuga ko umuntu wese uzafatwa acuruza cyangwa agura ibicururizwa ku muhanda azahanishwa ihazabu y’amafaranga ibihumbi 10000 y’u Rwanda. Gusa haribazwa niba ibi bishobora gukemura ikibazo cy’abazunguzayi.

Umujyi wa Kigali uvuga ko abacururiza ku muhanda bahungabanya umutekano, bakica ubucuruzi bwemewe ndetse n’isuku y’umujyi wa Kigali.

Mu gace ka Nyabugogo, gasanzwe kazwiho ubucuruzi bwo ku mihanda, uhabona abacuruzi b’ibintu bitandukanye, inyanya, imboga, imbuto, imyenda n’ibindi.

Ababicuruzaga bitwa "abazunguzayi" baguma bacunganwa n’abashinzwe umutekano.

JPEG - 29.9 kb
abazunguzayi ni benshi mu mujyi wa Kigali

Umwe muri abo ati:" Baratwirukana ariko tugakomeza tugakora. None se aho kugira ngo umwana wanjye aburare, sinakwemera bakampfunga?"

Umujyi wa Kigali uvuga ko aya mabwiriza yafashwe kubera impamvu nyinshi zirimo,umutekano w’abantu no kugirira isuku umujyi wa Kigali.

Monique Mukaruririza umuyobozi w’umujyi wa Kigali avuga ko " bagomba kuhava kubera batera umutekano muke, kudasora hamwe no kwanduza umujyi".

Hari ahantu henshi mu mujyi wa Kigali hagiye hubakwa amasoko yo kwimuriramo abakoraga ubu bucuruzi, bamwe mu bazunguzayi bavuga ko kubonamo Umwanya bigoye ndetse ko usanga iyo myanya yifatirwa n’abantu bakomeye.

Ayo mabwiriza avuga ko uwemeye kujya mu isoko akurirwaho umusoro mu gihe cy’umwaka wose kandi ngo agafashwa kubona inguzanyo itarenze amafaranga ibihumbi 200,000 y’u Rwanda.

Ni ikibazo abatari bake bibaza niba aba bazunguzayi bazacika mu mihanda kuko izo ngamba zafatiwe abacuruzi n’ababagurira zije zikurikira izindi nyinshi zagiye zifatwa ariko ntizakemura iki kibazo.

Pierre Rugano

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 28/07/2016 saa 11:25

ese haruwakwishimira guhora ahanganye nashinzwe umutekano, nukubura uko umuntu abigenza.
Kanda hano umusubize

Dushimimana Maurice - 28/07/2016 saa 05:03

ntabwo bikwiye ko bakomeza gutera akajagari nibajye ahabugenewe nabo bajye basora
Kanda hano umusubize

ema - 27/07/2016 saa 15:26

IMANA irahari iba ibibona ubuse abacuruza caguwa uzi uko bangana imiryango batunze c?abana bishyurirwa amashuri bagiye kubura uko biga?mubyihorere narumiwe.
Kanda hano umusubize

- 27/07/2016 saa 13:02

hhhh narumiwe inzu ifite isima
Kanda hano umusubize

KKKKJ - 27/07/2016 saa 10:07

IKIBAZO UMUNTU WESE YAKWIBAZA BURI NIBYIZA KOKO ISUKU NINZIZA ARIKO ABAFATA IBYO BYEMEZO UWAMUHA INZU NZIZA YA MACARO YA CARINA IRIMUGIKOMERA NTAGAFUKA KA KAWUNGA KAYIRIMO YABA IKIBAYE NZIZA JYE WAMPA ITARIMO SIMENT ARIKO HARIMO KAWUNGA
Kanda hano umusubize

- 27/07/2016 saa 10:53

Inzu Nicyo Uyiririyemo
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X