Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Ese ishyaka PSD rizongera gutanga umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ?

Mu mwaka wa 2010, ishyaka PSD ryatanze Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene nk’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ariko ntibyamuhira kuko Perezida Kagame yaje kumutsinda ku kinyuranyo cy’amajwi menshi.Ese ubu noneho iri shyaka rizongera ritange umukandida mushya mu matora ya Perezida wa Repubulika.

Iki kibazo ubuyobozi bw’ishyaka PSD buraruma bugahuha bushaka kugaragaza ko buzatanga umukandida ariko ntibwerure ngo bubyemeze ku mugaragaro.

Ishyaka riharanira Demukarasi n’imibereho myiza y’abaturage PSD ritangazako mu gihe cya vuba, rizatangaza aho rihagaze ku myiteguro y’amatora y’umukuru w’igihugu azaba mu mwaka utaha wa 2017 nyuma y’uko Kongere y’igihugu y’iryo shyaka izaba imaze guterana ikabifataho umwanzuro.

JPEG - 82.9 kb
Dr Vincent Biruta Perezida w’ishyaka PSD araruma agahuha ku cyemezo cyo gutanga umukandida ku mwanya wa Perezida

Ibi ni ibyatangajwe na Dr Vincent Biruta Perezida w’ishyaka PSD akaba na Minisitiri w’umutungo Kamere, mu nama ya Biro politiki y’iryo shyaka yateranye mu mpera z’iki cyumweru.

Dr Vincent Biruta aganira n’abanyamakuru yavuze ko ishyaka ayoboye ryagize uruhare mu gutorwa kw’itegeko nshinga ndetse ko bishoboka ku bagira uruhare mu matora ya Perezida wa Repubulika byaba ngombwa bagatanga umukandida bimaze kwemezwa na biro politiki izaterana mu minsi iri imbere.

Abasesengura politiki bavuga ko abayobozi b’iri shyaka batinya kuba bakwerura ngo bemeze ko hatangwa umukandida biro politiki itarabyemeza kuko hari igihe haba inama zihariye z’ishyaka zabihakana bitewe n’inyungu za politiki cyangwa zikabyemeza nabwo ku nyungu za politiki ndetse n’uburyo amashyaka yashyira hamwe akumvikana ku mukandida watangwa.

Mu nama ya Biro Politiki y’ ishyaka riharanira Demukarasi n’imibereho myiza y’abaturage PSD yateranye mu mpera z’iki cyumweru, abayoboke b’iryo shyaka bagaragaje ko bishimira uruhare bagira mu kubaka igihugu mu buryo butandukanye, ndetse n’ikizere iri shyaka ryagiriwe na Perezida wa Repubulika.

Muri iyi nama imwe mu ngingo zagarutsweho ni ijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda, ahibanzwe cyane kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, abarwanashyaka ba PSD, bakaba basabwa gukomeza kuyisigasira ndetse no gufasha abandi kuyisobanukirwa. Bwana Anastase Murekezi, yanabasabye kandi gukomeza gushyigikira Perezida wa Repubulika Paul Kagame, banashyira imbere ubumwe n’ubwiyunge.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 12/10/2016 saa 08:08

IKIRUMIRAHABIRI BIRUTA.
Kanda hano umusubize

Bagabo - 11/10/2016 saa 07:27

Ishyaka ni limwe kandi n'umukandida ni umwe kugeza igihe Imana yo mu ijuru izabishyiriraho iherezo naho ibyo bya PSD ni ukwiganirira.
Kanda hano umusubize

umusaza - 10/10/2016 saa 19:22

@ Mambo wamusanze muri 1930 niba wumva umukunze?
Kanda hano umusubize

nana - 10/10/2016 saa 13:03

barindiriye order from RPF
Kanda hano umusubize

ayisha - 10/10/2016 saa 11:52

bazategereza icyo FPR izabategeka.
Kanda hano umusubize

Mambo - 10/10/2016 saa 14:30

Ubivuze neza cyane.Njyewe nzatora Ingabire
Kanda hano umusubize

- 10/10/2016 saa 16:13

ntibyakunda mambo we.
Kanda hano umusubize

Osward Rusanganwa - 11/10/2016 saa 08:40

Uzatora,umuntu Ufunzwe?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X