Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Ese koko Faustin Twagiramungu azaza kwiyamamaza mu 2017 ?

Faustin Twagiramungu wigeze kuba na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yatangaje ko mu mwaka wa 2017 nta miziro afite izamubuza kuza guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu ngo kubera ko nta demokarasi iri mu Rwanda.
Ese koko ibyo yavuze azabishyira mu bikorwa cyangwa ni urwenya yarimo ashaka kwisekereza abantu?

Mu kiganiro kirekire yagiranye na Radio Ijwi Rya Amerika kigatambuka mu gitondo cyo ku tariki ya 13 Nyakanga 2015, Twagiramungu yagaragaje ko mu Rwanda hari ibibazo byinshi bijyanye na demokarasi bityo nk’umunyarwanda ukunda u Rwanda kandi udafite imiziro ntakizamubuza kuza kwiyamamaza mu mwaka wa 2017 ubwo hazaba hatorwa umukuru w’igihugu cy’u Rwanda.

JPEG - 36.4 kb
Twagiramungu Faustin ese koko azaza kwiyamamaza mu matora ya Perezida mu 2017

Nyuma y’umwaka urenga avuze iri jambo abantu batangiye gusesengura ijambo rye basanga uyu musaza yarashakaga gusetsa kuko hari imwe mu miziro amategeko y’u Rwanda atemera ku mukandida ku mwanya wa Perezida kandi Twagiramungu Faustin akaba afite iyo miziro .

Bimwe muri ibyo harimo ko amategeko y’u Rwanda avuga ko uwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika agomba kuba ubwenegihugu bw’u Rwanda gusa naho Twagiramungu we afite ubwenegihugu bw’u Bubiligi.

Ubu bwenegihugu bwatumye atemererwa kuza mu Rwanda kuwa 21/07/2013kuko yashatse kwinjira mu Rwanda akoresheje pasiporo y’u Bubiligi ntibyamuhira kuko Ambasade y’u Rwanda yanze y’uko yinjira mu gihugu imusaba ko asaba viza nk’umubirigi nk’ibiri kuri pasiporo ye cyangwa agahindura pasiporo agakoresha iy’u Rwanda akabasha kubona visa y’u Rwanda.

Ese mu gihe yaramuka adakosoye ibi bibazo biri mu irangamimerere ye bizamworohera kwinjira mu gihugu akiyamamaza?

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ZACHARIE - 4/09/2016 saa 06:03

AZAREKE ABASHOBOYE BARUYOBORE
Kanda hano umusubize

ZACHARIE - 4/09/2016 saa 06:01

NJYE NDABONA NTACYO AZAHINDURAHO KUBERAKO U RWANDA RUTEKANYE DEMOKARSI IRAHARI
Kanda hano umusubize

kay - 31/08/2016 saa 16:00

ubwo se yiyibagije ibitutsi yirirwa atukana muri discour ze ubwo yibagiwe amasezerano na fdlr nibindi byinshi ngo yubuye urutwe aje kwiyamamaza ahubwo burundu y'umwihariko niyo izaba imuzanye niba anasoma commenr niyi ntayirengeho naho abo bose bavuze banenga cyangwa bita uwo ari wese intore bazamuherekeze bamugeze i kanombe uu Rwada si rwarundi rwa 93-94 ubu Rwabaye urundi kndi was changed for good nta ngengas dukeneye asyi we
Kanda hano umusubize

Kanyarwanda - 31/08/2016 saa 00:57

Biteye agahinda, bapfa kwandika Izina Twagiramungu Faustin maze comments sinakubwira intore zigasizora.Harya izo ntore zose ahubwo kozagombye kumushimira ra ?
Kanda hano umusubize

Beniyo - 31/08/2016 saa 00:47

Uyu mugabo Twagiramungu njyewe meeting ze zose nzazitabira.Avugisha ukuri abamutinya nibo usanga bahiye ubwoba ugasanga batangiye kuzanamo izindi kata utamenya.Haraho abantu bavuga ukuntu bafashwe muri 2003 kuberako bari muri campagne ya Twagiramungu.Isi yarangiye koko.
Kanda hano umusubize

lala - 30/08/2016 saa 23:03

hhhhhhh !ibitekerezo bya Twagiramungu biratangaje cyane ubuse abona yatorwa nande koko???niyo yakiyamamariza kuyobora umudugudu ntawamutora rwose
Kanda hano umusubize

joma - 30/08/2016 saa 22:52

Ngo ubwenegihugu bubiri! Ese aya mategeko akoze atyo ashyirwaho na nde, atorwa na nde! Harya niyayandi bise urukuta ngo abantu batazarenga!!! Ababababa!!
Kanda hano umusubize

Gagali - 2/09/2016 saa 23:54

Abenshi hamwe nabicaye aho mu rugwiro bafite ubwenegihugu butatu cg bubili.
Kanda hano umusubize

h emmy - 30/08/2016 saa 21:01

rukokoma arasetsa cyane yibutse ibushi mbega umusaza azaze yirebere aho abanyarwanda bageze biyubaka
Kanda hano umusubize

- 30/08/2016 saa 20:27

uramenye rukoko uramenye kbs hatagira nuzakumva ngo waje mu gihugu.
Kanda hano umusubize

Umusesenguzi - 30/08/2016 saa 19:44

Ariko nkuyu aba avuga iki ? ntanasubiza amaso inyuma ngo arebe aho Tugeze ????? twamaze guhitamo Mzee !!!!!!!
Kanda hano umusubize

Gagali - 2/09/2016 saa 23:55

Noneho muvaneho amatora yomuri 2017 rero muyahindure ubwami.
Kanda hano umusubize

umusaza - 30/08/2016 saa 19:02

Muzehe Rukokoma ngwino murwakubyaye kuko uri umubyeyi wacu!!iyo udaca intege Kinani ntitwari kurukandagiramo.Arko na muzehe wacu aragukunda kuko azi ibyo wakoreye abanyarwanda.kdi urwanda rumeze neza ruratemba ubuki n'ay'inyambo.
Kanda hano umusubize

mahoro - 30/08/2016 saa 17:26

TUZAHORA MULI ZINO PROPAGANDE GUSA. ABALI KUNTEBE HANO I KIGALI, KANDI BALI BAFITE PASSPORT ZO HANZE NI BANGAHE? ABAVUKIYE MUBUHUNGIRO, ABIZE BITWA ABAGANDE, NI BANGAHE? IGIHE TWAGASHATSE IBYAGILIRA IGIHUGU CYACU AMAHORO, KIGACA IGITERA ABANTU GUHUNGA,TUGASHAKA IBYAZA UBUMWE , AHUBWO TULILIRWA DUCURA AMACAKUBILI. TWAGIRAMUNGU NI UMUNYARWANDA NTABWO ALI UMUBILIGI.
Kanda hano umusubize

- 31/08/2016 saa 09:29

ibyose ubizute wowe?
Kanda hano umusubize

Andrew - 30/08/2016 saa 17:24

Ngo aje imizinga yavamo imyibano? Ukibwira se ko aramutse aje yatorwa n'ingengasi ye ubwo wowe ntaho utaniye nawe muba mwigaragaje ubugome bwanyu
Kanda hano umusubize

Kalisa - 30/08/2016 saa 16:04

Ngo yasabwe guhindura agafata passeport y'u Rwanda akabona kubona visa. Bigaragare ko uyu munyamakuru adasobanukiwe n'ibya visas. None se iyo ufite passeport y'igihugu cyawe waka visa yo gutaha iwanyu?
Kanda hano umusubize

Zéro Faute - 30/08/2016 saa 18:10

Njye ndumva iyi mpamvu ariyo, Rukokoma yashatse kujya mu Rwanda nk'umunyarwanda akoresheje passport y'Ububiligi. Ibi nibyo bamwangiye hanyuma bamusaba kugenda nk'umubiligi noneho yaba ashaka kugenda nk'umunyarwanda agakoresha passport y'Urwanda. Ahubwo bigaragare ko nta ngendo zo hanze y'Urwanda ujya ukora. Hano Rukokoma yaskakaga kujya mu Rwanda akoresheje passport y'Ububiligi kugira ngo nahurirayo n'ikibazo Ububili bukore intervention kandi agende afite icyarimwe droits z'umubiligi n'iz'umunyarwanda. Nk'umukandida rero asabwa Kuba umunyarwanda gusa.
Kanda hano umusubize

jama - 4/09/2016 saa 12:17

naba nawe uradusobanuriye. karibu ku bwanjye , guhitamo ni kw'abanyarwanda.
Kanda hano umusubize

gakumba - 30/08/2016 saa 19:32

Abo ni babantu bintagondwa batojwe kwanga umuntu bitewe nuko bigishijwe n'ibisekuru byabo Imana izabagenderere
Kanda hano umusubize

Steven - 30/08/2016 saa 15:17

He is just joking...
Kanda hano umusubize

RUKUKU - 30/08/2016 saa 15:17

Ubuse iyinkuru igamije iki?FT arakunzwe birazwi aje imizinga yavamo imyibano!
Kanda hano umusubize

se - 30/08/2016 saa 19:28

Nawe Rukuku uranshekeje n "Ngo imizinga yavamo imyibano" yande Se!!!!ariko waba ukeka ko igihugu cyangwa abanyarwanda bibohoye ngo bazabohwe n'ubuhumyi bw 'ubonetse wse!!!!!subiza imizinga nako amerwe Mu mutiba nako Mu isaho yawe!!!!!never again
Kanda hano umusubize

Ingoma Igihumbi ntakarugemo - 30/08/2016 saa 14:39

Tumwamaganye kumugaragaro ningengabitekerezo ze azazigumishe kwijwi ryamerika na ethien karekezi we cyangwa azasange gikwete interasi mwene wabo.urwanda nigihugu cyamata nubuki .kwajina ra yesu turakwamaganye uzagumane ibitekerezo byawe kurizo ngirwa maradiyo mpuzamahanga epuuuu ndakwamaganye
Kanda hano umusubize

Ingoma Igihumbi ntakarugemo - 30/08/2016 saa 14:37

Tumwamaganye kumugaragaro ningengabitekerezo ze azazigumishe kwijwi ryamerika na ethien karekezi we cyangwa azasange gikwete interasi mwene wabo.urwanda nigihugu cyamata nubuki .kwajina ra yesu turakwamaganye uzagumane ibitekerezo byawe kurizo ngirwa maradiyo mpuzamahanga epuuuu ndakwamaganye
Kanda hano umusubize

RWEMA - 30/08/2016 saa 14:32

Ahahaahaha sha muzehe arasetsa kabisa naze abanyarwanda bamaze guhitamo none nawe ngo ari mu nzira ubuse azaza aje gukora iki koko? Mumbabarire ntasiga imbavu aha ngaha ngo nta democracy iri mu rwanda? Nonese arashaka kuzana iyo yari afite igihe yari minisitiri w'intebe? Yewe ni akamaramaza wa mugani w'abarundi.
Kanda hano umusubize

bobo - 30/08/2016 saa 13:06

Uwo mzee arazwi ko abeshya . C'est tout .
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X