Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Ese koko Joel Mutabazi wahoze mu gisirikare cy’u Rwanda ntiyaba yapfiriye muri gereza?

Amakuru yari amaze iminsi asakara ku mbuga zitandukanye za Internet yavugaga ko Joel Mutabazi Wahamwe n’ibyaha bitandukanye agakatirwa igifungo cya burundu, yapfiriye muri gereza ariko ku ruhande r’umuryango we rukaba rutabyemeza.

Amakuru yanyuze ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye yavugaga ko uyu Mutabazi yaguye muri gereza afungiyemo I Kanombe. Gusa hari n’abandi bavuga ko abatanze aya makuru ari abashaka gushyushya imitwe rubanda.

Me Atoinette Mukamusoni, Umwe mu bigeze kumwunganira mu mategeko akaza kwivana mu rubanza, yatangarije itangazamakuru ko abantu baba baratangaje aya makuru aria bantu bishobok ko baba batavuga rumwe n’abutegetsi bw’u Rwanda.

JPEG - 27.8 kb
Joel Mutabazi byavugwaga ko yapfuye ngo ni muzima

Kayitesi Gloria umugore wa Joel Mutabazi uba muri Finland, nawe yari yamenye ko umugabo we yapfuye, Gasengayire uvukana n’umugore wa Mutabazi akaba yayahakanye iby’aya makuru, yemeza ko Mutabazi Joel ari muzima ndetse ko bahise bamusura bagasanga ari muzima.

Joel Mutabazi wari ufite ipeti rya Lieutenant, yahanishije gihano cya burundu nyuma yo gusanga ahamwa n’ibyaha byose 8 yaregwaga mu rubanza rwitiriwe urw’iterabwoba, birimo gutoroka igisirikari, gutunga intwaro n’amasasu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gukwirakwiza impuha zigamije kwangisha Leta y’u Rwanda amahanga, kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho, kugambirira kugirira nabi umukuru w’igihugu, iterabwoba, ubwicanyi no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Jean Pierre TUYISENGE-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

man power - 11/07/2016 saa 17:31

Buri muntu azapfa niko Bibilia isobanura hari umunsi ntarengwa
Kanda hano umusubize

MIKE - 12/07/2016 saa 20:48

URABESHYA.NTABWO TWESE TUZAPFA AHUBWO TUZARAMA. SOMA IBYAHISHUWE 15:49-58.
Kanda hano umusubize

Abdul hakhim al Mansool - 11/07/2016 saa 13:37

Wese Abo yashaha kwica bari bake gupfa kwe si igitangaza kuko nawe yarishe
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X