Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Ese ni irihe somo abaperezida bitabiriye inama ya AU bakuye mu Rwanda?

Abaperezida benshi ba Afrika bamaze iminsi mu nama y’umuryango w’Afrika Yunze Ubumwe yaberaga hano I Kigali. Ni inama yashojwe ejo kuwa 18 Nyakanga 2016. Iyi nama nkuko byatangajwe n’abayobozi bakuru bari bahagarariye ibihugu byabo n’imiryango itandukanye muri iyi nama bavuga ko kuyikorera mu Rwanda ari amahitamo yuzuye ubushishozi.

Dr.Rene N’guettia Kouassi, ushinzwe ibikorwa by’Ubukungu mu muryango w’Afrika yunze Ubumwe mu ijambo rye ryasozaga inama yavuze amagambo akomeye yo gushima u Rwanda.

Yagize ati “ twagiye mu nama nyinshi z’umuryango w’Afrika yunze Ubumwe nyinshi hanze, gusa iyi dukoreye mu mujyi wa Kigali yabaye mu buryo bw’indashyikirwa:uburyo twakiriwe, uburyo twatwarwaga n’uburyo twahawe ahantu heza ho kuba byari indashyikirwa.

JPEG - 36.5 kb
Dr.Rene N’guettia Kouassi

Dr Kouassi yavuze ko u Rwanda ari ishuri abandi bategetsi b’Afrika bakwiye kuza kwigiramo imiyoborere myiza. Yavuze ko byos byari byaratekerejwe neza kandi kuri we ngo byose byashyizwe mu bikorwa neza.

Kouassi yavuze ko umutekano yabonye mu Rwanda atigeze awubona ahandi mu bindi bihugu yagenze. Ngo imimerere y’umujyi hashingiwe ku kuntu usukuye ngo bigaragaza ko u Rwanda ari “icyari cy’imiyoborere myiza ibindi bihugu byagakwiye kwigiraho”.

Dr.Rene N’guettia Kouassi, yahamagariye abategetsi ba Afrika kwigira ku Rwanda mu rwego rwo kuzamura umugabane w’Afrika.

Jean Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 19/07/2016 saa 21:13

NATWE UBWACU IGIHUGU CYACU KIRATURYOHEYE CYANE.
Kanda hano umusubize

- 19/07/2016 saa 19:49

Gahire we ibyo uvuga ntubizi!
Kanda hano umusubize

Pingpong - 19/07/2016 saa 19:39

Gahire we, iyo umuntu yibwira ko abandi bose ari abasazi uretse we ubwe, umusazi nyawe aba yagaragaye. gira amahoro
Kanda hano umusubize

KABERA Thomas - 20/07/2016 saa 15:27

Ndibariza Pingpong.Ko YESU yavuze ko abantu bake ari bo bakristu nyakuri muli Matayo 7:13,14,ubwo nawe ni umusazi?Musome amasomo ya Bible Gahire yabahaye,aho gutukana.That is simple as an unswer!!
Kanda hano umusubize

- 19/07/2016 saa 18:13

uri inyangarwanda wa muswa we
Kanda hano umusubize

HABARUGIRA Emmanuel - 19/07/2016 saa 20:13

Nta soni ufite koko? GAHIRE arakwereka ibyo BIBLE ivuga,ugahitamo kumwita inyanga-rwanda?Ukanamutuka ngo ni umuswa? Mwagiye mutinya imana.Nta buzima bw'iteka ukeneye?Kandi ubwo wasanga wiyita umukristu.Umukristu udashaka kwiga Bible ntabwo aba ali umukristu.Imana ivuga ko yanga abantu bibera mu byisi gusa.Bisome muli Yakobo 4:4 na 1 Yohana 2:15.Ntabwo ali GAHIRE ubihimba. Baca umugani ngo "Qui se sent morveux se mouche" (if the shoe fits,wear it).Bivuga ngo "iyo hali ikintu kitameze neza iwawe,jya wikosora aho kurakara".We must be "smart people" aho gutukana nk'abashumba.
Kanda hano umusubize

RWAKANA Edison - 20/07/2016 saa 08:02

Abaye inyangarwanda gute se?Ko mbona yanditse ashima u Rwanda?Uravuga ngo ni umuswa.Nyamara ibyo yavuze byose yakubwiye aho ubisoma muli Bible.Ibyo nibyo wita ubuswa?Umuhanga se nuwanga ibyo Bible ivuga?Soma neza muli Yakobo 4:4 na 1 Yohana 2:15,harakubwira ko imana idakunda abantu bibera mu byisi gusa ntibashake imana.
Kanda hano umusubize

GAHIRE Cosma - 19/07/2016 saa 17:37

Rwanda ni igihugu cyiza cyane.Iyo uri mu ndege ivuye mu Rwanda,abanyamahanga bakubwira ko Rwanda itera imbere cyane kandi ko Kigali ifite isuku kurusha izindi capital za Afrika.Ibi byibutsa ibyo Bible ivuga ko isi yose izaba Paradizo,yose igasa n'ubusitani bwa Eden.Abantu twese twifuza kuba ahantu heza,hafite isuku n'umutekano.Paradizo niko izaba imeze.Ndetse tuzaba dukina n'inyamaswa (intare,inzoka,etc...) nkuko tubisoma muli Yesaya 11:7,8.Ntabwo twaremewe kujya mu ijuru nkuko amadini abyigisha.Hali abantu bake bazajya mu ijuru,nibagerayo bazaba abami hamwe na YESU,noneho bayobore isi nshya nkuko tubisoma muli Daniel 7:27.Na YESU yigishaga ko abantu beza bamwe bazaba mu isi nshya (Matayo 5:5).Ntabwo yigishaga ijuru gusa nkuko amadini abigenza. Mu isi nshya,nta ndwara,ubukene,intambara,ubusaza,urupfu bizahaba.Hazaba hameze nko mu ijuru.Ariko abazabona Paradizo ni bake cyane (Matayo 7:13,14).Kuko abantu hafi ya bose,aho gushaka imana,bibera mu byisi gusa.Niyo bapfuye biba birangiye nta kongera kubaho.Biriya bajyana abapfuye mu nsengero bababwira ngo bitabye imana,ni ikinyoma kirakaza imana.Abanyamadini baba bishakira ifaranga,noneho abantu nabo bagapfa kubyemera kubera ko batiga Bible.Bible yerekana neza ko upfuye aba agiye mu gitaka (Umubwiriza 3:19,20),kandi ntaba yumva (Umubwiriza 9:10).Abakorera imana bakiriho,bazazuka ku munsi wa nyuma bahabwe ubuzima bw'iteka (Yohana 6:40).Ariko abibera mu byisi gusa,ntabwo bazazuka.Iyo bapfuye biba birangiye.Ntimukibeshye ngo nimpa Pastor icyacumi cyangwa nkarya Ukarisitiya,nzaba muli Paradizo.Uwibaza uburyo yakorera imana,yambaza kandi ndamusubiza vuba.Byaba byiza atanze e-mail cyangwa telephone.Dushake ubwami bw'imana nkuko YESU abidusaba muli Matayo 6:33,aho kwibera mu byisi gusa.
Kanda hano umusubize

DN - 19/07/2016 saa 15:24

urashima utazi inzaramudusigiye aho imihandayarifunze tukabura imibereho niba arikuriya mujyemubiyjana iwanyu
Kanda hano umusubize

francois - 21/07/2016 saa 10:44

Gahire Imana imuhe umgisha! Kdi bible iravuga ngo murahirwa nibabatuka babaziza izina ryanjye.
Kanda hano umusubize

francois - 21/07/2016 saa 16:01

Gahire Imana imuhe umgisha! Kdi bible iravuga ngo murahirwa nibabatuka babaziza izina ryanjye.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X