Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Ese u Rwanda na Tanzaniya byaba byongeye kuba inshuti z’akadasohoka? Tumenye imvano y’idindira ry’uyu mubano

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’Arusha ni imvano y’idindira ry’umubano

Kwinjira mu muryango wa Afrika y’burasirazuba k’u Rwanda nabyo byabaye imvano
Mu Rwanda niho Perezida Magufuli yahisemo gukorera urugendo rwe rwa mbere nyuma yo kugera ku butegetsi

Ubucuti kera mu Rwanda rwarangwaga no kuba abantu baragabiranaga inka.

Ku ngoma ya Perezida Jakaya Mlisho Kiwete umubano hagati ya Tanzaniya n’u Rwanda wajemo agatotsi gashingiye kuri politiki. Ikimenyetso cy’izanzamuka cyatangiye mu mpera z’ingoma ya Jakaya Kiwete, ndetse uyu mu bano waje gutsimbatazwa na Perezida Mushya wa Tanzania John Magufuli mu kwezi 11 k’umwaka wa 2015.

JPEG - 120.8 kb
Perezida Kagame yahaye Perezida Magufuli inka, ikimenyetso cy’umubano mwiza.

Ubu bucuti budasanzwe bwagaragaye mu kwezi kwa kane 2016 ubwo perezida Magufuli wa Tanzaniya yitabiraga umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi. Muri uru gendo Perezida Magufuli yakiriwe neza. Mu ijambo ryo kumuha ikaze Perezida Kagame yagize ati “ Ugomaba kumenya ko aha waje ari mu rugo rw’abavandimwe, kuva watorwa uhawe ikaze mu Rwanda ibihe byose”

Uyu mubano kandi wongeye gukomezwa n’inama y’ubucuruzi yahuje ibi bihugu byombi by’ibituranyi yaberaga I Kigali.

Abasesengura iby’imibanire y’ibihugu bavuga ko intambwe ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yo guha inka Perezida Magufuli, ngo ni intambwe ikomeye igaragaza ubupfura n’imibanire n’amahanga Perezida Kagame yagaragaje.

Ese uyu mubano wazambijwe ni iki?

Uyu mubano watangiye kudindizwa n’ibyagiye biranga ibi bihugu byombi. Nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi, U Rwanda rwashakaga ko abakoze ibyaha bose baburanishwa bakanahanirwa mu Rwanda, icyo gihe urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwashyizwe Arusha muri Tanzaniya aho gushyirwa mu Rwanda nkuko u Rwanda rwabyifuzaga. Ibintu u Rwanda rutishimiye.

Nyuma yaho gato mu mwaka wa 2006, u Rwanda n’u Burundi byasabye kwinjira mu muryango w’Afrika y’I Burasirazuba, Tanzaniya yabaye iya mbere mu gutora ko u Rwanda n’u Burundi bitakwemererwa kwinjira. Ibi na byo ntibyaguye neza u Rwanda nubwo mu mwak wakurikiyeho muri 2007 ibi bihugu byombi byaje kwemererwa.

Indi mvano y’izamba ry’umubano hagati y’u Rwanda na Tanzaniya abatari bake bavuga ko ishingiye ku ijambo Perezida Jakaya Kikwete yavugiye mu nama y’ibihugu by’ubumwe bw’Afrika yigaga ku kibazo cya FDLR mu mwaka wa 2013. Aha Perezida Kikwete mu ijambo rye yasabye ko kugira ngo amahoro aboneke mu karere ari uko u Rwanda rwakwicarana na FDLR bikaganira.

Icyo gihe iri jambo risa n’iryarakaje U Rwanda ndetse abategetsi barwo bavuga ko badashobora kwicarana n’abasize bahekuye u Rwanda (FDLR). Mu minsi mike cyane Tanzaniya yahise ifata icyemezo cyo kwirukana abanyarwanda bose babaga ku butaka bwa Tanzaniya.

Kuva aho Perezida Magufuli arahiriye kuyobora Tanzaniya, Ibi bihugu byombi byahise bigira ubumwe n’umubano wihariye

JPEG - 120.8 kb
Perezida Kagame yahaye Perezida Magufuli inka, ikimenyetso cy’umubano mwiza.

Jean Pierre TUYISENGE-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mutangana - 18/06/2016 saa 16:05

Imana ifashe ibihugu byo muri aka karere kuko byenda kugira amateka amwe ariko urwanda na tanzaniya ndabona hari akazoza mugani wabashinga ntahe
Kanda hano umusubize

sibomana Aimable - 18/06/2016 saa 09:39

Nubuzazwe abaturanyi bakabanye nka bavandimwe bag en sera na bashyingirana.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X