Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Ese ko U Rwanda rugiye guca chagua uruganda rumwe gusa rw’imyenda ruzahaza abanyarwanda miliyoni 12?

Icyemezo cyo kongera imisoro kuri ’Chagua’ mu Rwanda kigamije gutuma abakoresha ’chagua’ bayireka bagakoresha imyenda n’inkweto bikozwe n’inganda zo mu Rwanda. Abacuruza iyo myenda basanga icyo cyemezo gifashwe huti huti mu gihe u Rwanda rutuwe n’abaturage basaga milioni 12 rufite uruganda rumwe gusa rukora imyenda.

Ku isoko rya Biryogo mu mujyi wa Kigali, ahacururizwa imyenda izwi nka "chagua"abacuruzi baricaye, ni nkaho nta kazi bafite kuko abaguzi ni ntabo.

Benshi baribaza ku mibereho yabo mu minsi iza kuza nyuma y’icyemezo cyo kuzamura umusoro kuri iyi myambaro.

Umwe muri abo bacuruzi avuga ko agiye guhagarika ubwo bucuruzi, kubera ubushobozi buke bwo kurangura.

Abacuruzi bavuga ko abaguzi bagabanutse kubera ibiciro.

Ubwo yaherukaga mu nteko ishingamategeko gutangaza ingengo y’imari, Minisitiri w’imari n’igenamigambi Claver Gatete n’ibwo yari yatangaje ibigendanye n’iyi misoro mishya.

Avuga ko imisoro kumyenda yambawe, izava ku madorari 0.2 kugera ku madorari 2.5, nayo ku nkweto, iyo misoro ikava ku madorari 0.2 ikajya ku madorari 5 ku kirogarama.

Iki n’icyifuzo cy’umuryango w’ibihugu bya Afrika y’iburasirazibu.
U Rwanda rukaba rubaye urwa mbere mu kugishyira mu bikorwa.
Bamwe mu bacuruzi batangaje ko kuri bo babona hari hakiri kare kuko u Rwanda nta nganda zihagije rufite.

Leta ivuga ko gutumiza imyenda ya chagua bitwara akayabo ka milioni 15 z amadorali y’amerika buri mwaka, ni miliari irenga y’amafaranga y’u Rwanda.
Abategetsi b’u Rwanda bamaze iminsi bashishikariza abaturage gukoresha iby’inganda zo mu gihugu, mu rwego rwo kuziteza imbere.

Ariko bamwe mu Banyarwanda bakavuga ko bigoye ko uruganda rumwe rw’imyenda ruhaza miriyoni 12 z’abaturage.

Pierre Rugano

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kanyarwanda - 7/07/2016 saa 15:49

Ngiyo Singapore ya Africa bavuga mba ndoga rwanyonga twataramye!!
Kanda hano umusubize

johny - 7/07/2016 saa 07:58

ubu twebwe abacaguwa dutegereje igisubizo cya muzehe wacu dukunda,nkuko cyagihe yasubije aba motar,cyagihe abanyonzi nibindi byinshi ajya asubiza neza abaturage bakaruhuka nuko yasubije abo kuri rubavu muminsi ishize ,kandi tuziko atajya ahubuka ibyo akora biba biri kumurongo Imana itababare abacaguwa kuko ntiyatuma tujya gusabiriza mumuhanda,
Kanda hano umusubize

johny - 7/07/2016 saa 07:47

ubu twebwe abacaguwa dutegereje igisubizo cya muzehe wacu dukunda,nkuko cyagihe yasubije aba motar,cyagihe abanyonzi nibindi byinshi ajya asubiza neza abaturage bakaruhuka nuko yasubije abo kuri rubavu muminsi ishize ,kandi tuziko atajya ahubuka ibyo akora biba biri kumurongo Imana itababare abacaguwa kuko ntiyatuma tujya gusabiriza mumuhanda,
Kanda hano umusubize

- 6/07/2016 saa 18:59

ariko se nubwo hari hakiboneka umwenda wa 500 benshi kuwubona byari bitaboroheye nonene bazigondera uwa 5000 ahaaaa ni ikibazo nyamara
Kanda hano umusubize

- 6/07/2016 saa 18:46

ariko se nubwo hari hakiboneka umwenda wa 500 benshi kuwubona byari bitaboroheye nonene bazigondera uwa 5000 ahaaaa ni ikibazo nyamara
Kanda hano umusubize

tifa - 6/07/2016 saa 15:13

Erega guca caguwa ntawe ubyanze rwose jye mbona ari igitekerezo kiza pe,ariko ntibihubukirwe bigende bukebuke kugeza zishize, ntibibe nka kwakundi mwaciye igifaransa bigakorwa mu mwaka umwe bigatera benshi kubura akazi jye ibyo mvuga narabibonye,abarimu bigishaga muri private schools babuze akazi barabagabanya, ikindi ayo mamiriyari mukoresha mutumiza Imyenda hanze ese iyo igiye ku isoko abayifata mumadepo yanyu muyibahera ubuntu ? Gusa mbona abaturarwanda hari igihe umuvuduko witerambere ubarusha ingufu .
Kanda hano umusubize

fake - 6/07/2016 saa 14:32

Reka dutegereze turebe.........
Kanda hano umusubize

RURU - 6/07/2016 saa 10:26

Ngewe haribyo mbona bikanshanga icyakora umuntu uba munzu yamakaro yakumva ko umuntu yaba munzu iva cg ngo agende muri ve8 yumveko harugenda nibirenge bitambaye inkweto,nubundi uwarariye aseka uwaburaye intumwa za rubanda aribo twebwe ko batavuga akababaro kacu?ko biturije arintumwa zacu abaturage?nzaba ndeba nange.
Kanda hano umusubize

matwi - 6/07/2016 saa 08:14

bayobozi twubaha;muri ijisho ryumuturajye murintumwa zabaturajye;ntabwo twabatumye;ubwose mubona uruganda rumwe rwahaza igihugu cyose? mwajyiye mushyira mugacirokoko;muraje murwaze bwacyi abandi babe abajura; gusa mwonjyere namajyereza' nkabaturage ntitwishimye
Kanda hano umusubize

banange - 6/07/2016 saa 06:12

ngo muzehe abagire gute??ntanakimwe kiba ataba azi afise abamuha amakuru kumwanya.gusa caguwa nanje ndabona ikwiye gucibwa. mukwirinda gusohora amadevise yokuja kuzirangura........
Kanda hano umusubize

banange - 6/07/2016 saa 06:12

ngo muzehe abagire gute??ntanakimwe kiba ataba azi afise abamuha amakuru kumwanya.gusa caguwa nanje ndabona ikwiye gucibwa. mukwirinda gusohora amadevise yokuja kuzirangura........
Kanda hano umusubize

MAHORO - 6/07/2016 saa 06:00

ahaaa nzabandeba ubusekokotuzambara iki? ibini ugushakako abantubasubira inyuma nonese niba umuhinzi akorera 800frw cyangwa umuyede agakorera 1500frw nonehonimuhe agaci rokumwenda utaricaguwa manawe dutabare.
Kanda hano umusubize

Blues - 6/07/2016 saa 02:50

Mwe murasetsa kbs umukire niba yarashyizemo amadorari ye muragirango ahombe,ese iyo haza kuba amatora ninde ufite ububasha bwogutora"oya"munsubize?
Kanda hano umusubize

umunyarwa - 5/07/2016 saa 22:15

umusa twemera asuzume neza ibyemezo abayobozi badufatira kuko harabatifuriza urwanda nabanyarwanda ibyiza ubuse tuzambariki ninde murabona wambaye umwenda was UTEXIRWA? Muzehe turakwemera dutabare utwunamureho abobagabo .
Kanda hano umusubize

umunyarwa - 5/07/2016 saa 22:15

umusa twemera asuzume neza ibyemezo abayobozi badufatira kuko harabatifuriza urwanda nabanyarwanda ibyiza ubuse tuzambariki ninde murabona wambaye umwenda was UTEXIRWA? Muzehe turakwemera dutabare utwunamureho abobagabo .
Kanda hano umusubize

Natal - 5/07/2016 saa 21:43

Abantu ba mbere bababaje ni abana naho twe abakuru tuzi arrangeant. Muby'ukuri niba leta idukorera ninde muri twe wayitumye ibi? Nahoze nkora umubare nsanga agapantalon kagurishwaga 3,000frw ubu gahagaze ku 15,000frw!! Bayobozi tubabwije ukuri, mwarahubutse mudufatira ibyemezo bitarimo gutekereza. Ni ubuhe bushobozi mwatwongereye bugeze aho njyana guhinga pantalon ya 8,000frw n'ishati ya 4,000frw ibyo nari nsanzwe njyana gusenga? Mudutegurire gereza nini kuko tugiye gushaka caguwa mubundi buryo, nta banga ririmo ni uko.
Kanda hano umusubize

Paul - 5/07/2016 saa 19:41

Iki cyemezo ntigifasha umubare munini wabaturage. Birirwa batubwira kwihangira nyamara nababikoze barabasubiza kwisuka. Urwo ruganda ruzadukorera imyenda twifuza? Ntitubyizeye namba. Bagomba kwisubiraho.
Kanda hano umusubize

Hohohooo - 5/07/2016 saa 19:15

sha nihatari mwavugaga mutarabona ifatwakungufu ryabangavunjydwe ndabona rigiyekwiyongera kubera kugenda bambaye ubusa murabona ntampungenge ihari?
Kanda hano umusubize

ally - 5/07/2016 saa 17:22

plan B yo guca caguwa ni ukugirango: 1) abazunguzayi bashire mu migi kdi bizikora kuko nibabura ibyo bacuruza abenshi nibyo bakoraga mu migi bazasubira iwabo mu byaro. 2)Udutaro natwo turi muri iyo gahunda Leta yasanze nta kundi yakura abantu biyongera ubutitsa mu migi ihitamo aya mayeri . Gusa uzaba ureba ko bitiora nibaca udutaro caguwa ikabura ba convoyeurs mu modoka bakabakuraho mu mugi hazasigaramo abacuruza.me to you?abapompist, aba motard, abarimu,abapolisi,abasirikari,abakanishi,abihayimana ....
Kanda hano umusubize

ally - 5/07/2016 saa 17:22

plan B yo guca caguwa ni ukugirango: 1) abazunguzayi bashire mu migi kdi bizikora kuko nibabura ibyo bacuruza abenshi nibyo bakoraga mu migi bazasubira iwabo mu byaro. 2)Udutaro natwo turi muri iyo gahunda Leta yasanze nta kundi yakura abantu biyongera ubutitsa mu migi ihitamo aya mayeri . Gusa uzaba ureba ko bitiora nibaca udutaro caguwa ikabura ba convoyeurs mu modoka bakabakuraho mu mugi hazasigaramo abacuruza.me to you?abapompist, aba motard, abarimu,abapolisi,abasirikari,abakanishi,abihayimana ....
Kanda hano umusubize

uwintabera - 5/07/2016 saa 16:23

Ariko nigute Murwanda hacika Caguwa nomubihugu byateye imbere batari bayica?Abo bayobozi bafata ibyemezo barakabya Vraiment cyereka niba bashaka ko abantu bambara ubusa.USA twambara Caguwa none ngo urwanda ntiruyishaka?nzaba mbarirwa
Kanda hano umusubize

kalisa - 5/07/2016 saa 15:57

Iyo urinda wivuga ngo waratatse ubura iyo utakira uratsetsa cyane!!! ubu se hano iwacu hasigaye abantu bangahe, barajya i Bugande na za Tanzanie, inzara irimo irabica bigacika, abana mu ishuri bashizemo bahungana n'ababyeyi, abo bayobozi muvuga se ntibigaramiye mu miturirwa i Kgli n'amamodoka y'imizinga! amatora arajye baduhe ibigori tubyine kamucerenge ubundi dutore neza (abazaba bagihumeka). Kwicwa n'inzara no kwambara ubusa cg ibicocero ntibisigana,ni ukumirwa. Ababizi mwavuze ko mu rwanda hari uruganda rumwe rw'imyenda, ariko se ubwo rufite ubushobozi bwo kutwambika twese????? Buri Munyarwanda azibona mu biciro by'imyenda uru ruganda ruzashira ku isoko? Qualité bite? Njye mbona hari n'igihe abayobozi bacu bafata imyanzuro bibagiwe ko iyo myanzuro ifatiwe u Rwanda n' abanyarwanda!! cg ntabwo ari abanyarwanda badufatira iyo myanzuro? Niba ari abanyarwanda bashobora kuba batazi u Rwanda n'abanyarwanda n'ubuzima tubayemo.ahwiiiiiii
Kanda hano umusubize

KAMALI - 6/07/2016 saa 12:39

NONESE NTUZIKO URU RWANDA RUZABAMO ABIFITE GUSA IMANA ITURENGERE PE
Kanda hano umusubize

Merci - 5/07/2016 saa 14:52

Nimwihangane musenge Imana irumva kandi ikunda abakene izasubiza
Kanda hano umusubize

Eichmenn klaus - 5/07/2016 saa 14:25

Inama nabagira nuko mwatera ibiti byimivumu byinshi mukiga gukana inkanda kobababeshye se ngo. Niukugabanya ibitumizwa hanze murwanda muhinga ipamba? Ryose rizaza kubuntu?!!men!!!!?mujye murekana nizo ngagari zaradepfe muma gard robe gusa zigiye kwambika ubusa ababyeyi bacu bashiki bacu bo ntanoma bo nubundi baribarakuyeho
Kanda hano umusubize

mugabo - 5/07/2016 saa 13:07

ariko se ibi bintu mwe mubona bikwiye ese ko numva ngo bakorera abaturage ibi nabyo twarabibatumye!!! ubu se Muzehe wacu arabizi koko?
Kanda hano umusubize

kalisa - 5/07/2016 saa 23:05

Ariko mwagiye mureka gusetsa ni iki gikorwa atakizi? ubu se ibiri kuba mu burasirazuuba tuvuge ko atarabyumva!
Kanda hano umusubize

johny - 7/07/2016 saa 07:56

muzehe wacu ashyira mugaciro muzaba mureba ko atazaduha igisubizo cyiza tudushima nibitaribi yarabidutunganyirije nkaswe ibi byoroshye,muminsi mike ndizera ko tuba duseka nubwo ubu tubabajwe nicyo kemezo kidutunguye,ahubwo abayizanaga mube mukomana contineur nyinshi
Kanda hano umusubize

sibo - 5/07/2016 saa 12:20

Ngewea mubyemezo byafashwe nkababara nicyo guca caguwa iyo urebye urwanda ubushobozi abaturage dufite ubona bigoye kwigondera ibitari caguwa nayo makariso bavuga iziri kwisoko ntabuziranenge zifite ngewe sinayambara rwose kiriya cyemezo cyarambaje mbura uwo ntakira.
Kanda hano umusubize

Maguru - 5/07/2016 saa 11:55

Ubwo nyine nimugure twa Popeline mudodeshemo twa dukariso na twa dukanzu tw'abana bashyiramo elestique tujya tubona mu cyaro ibyo bisirimu byanyu mwibagirwe. Inkweto nazo nukwiyambarira sandale n'izindi z'imishumi mbona arizo tuzi gukora cyane.
Kanda hano umusubize

gasigwa - 5/07/2016 saa 10:06

guhubuka bibaho.ariko umuntu wazanye.kiriya.gitekerezo.afite.izindi.gahunda guhima.abaturage.kandi.uvuga.ko.ubakunda.namahano.niba.abayobozi.bakorera abaturage.nikuki.babazwa.nayo.mafaranga.atangwa.mugutumiza.imyenda.yo.kubakenura.bI tube shya.imana.izatabara.abo.yaremye.bidatinze.
Kanda hano umusubize

apana - 5/07/2016 saa 09:40

sha ngaho rero muyoboye ibitenge bya itexrwa ntakundi twabigenza. Nabaho icyi cyemezo kiri mubyambabaje pe. mwibaze umuntu uriho witegura kubyara udashobora kujya muri caguwa ngo ugure akagoma ku Umwana cyangwa agasarubeti, hagire unyarukira mw isoko arunva ibyo ndiho nvuga. Isarubeti imwe ya cotton iragura 12 000 frw iyanyuma ya make. mbega ubu byancanze pe.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X