Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

FDLR irashinjwa gushukisha abantu amasengesho ya baringa

Sergent Major Nsabimana Edson umwe mu barwanyi ba FDLR n’abo mu miryango yabo 11 batahutse bavuye mu mashyamba ya Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo aho bigobotoye abarwanyi ba FDLR barashinja uyu mutwe kuba ushuka abantu yahejeje mu mashyamba ibizeza ko Imana izabatabara ndetse ko iri kumwe nabo ikababuza gutahuka.

Uyu yavuze ko ababa muri FDLR bahora biruka mu mashyamba kandi ko batagira icyo barya. Yavuze ko yacitse umuyobozi wa FDLR kuwa 16 Nyakanga ahita afata icyemezo cyo gutaha murwamubyaye. Yavuze ko yanezerewe cyane akimara kubona uko u Rwanda rushimishije ndetse ngo rutandukanye nuko yarubwirwaga.

JPEG - 109.8 kb
Abarwanyi bo muri FDLR ngo bizezwa ko Imana iri kumwe nabo

Mu buhamya bwe yitangira yagize ati “Muri iyi minsi ingabo za FARDC ziri kuturasaho ubutitsa nta hazaza uretse kubeshya abantu mu masengesho ko Imana iri kumwe na bo.
Naritegereje ndeba ukuntu umugore n’abana banjye babayeho mfata icyemezo cyo gutaha. Hari abantu baba batubwira ko mu Rwanda nta mahoro tuzahagirira ingorane ariko twafashe uyu mwanzuro kandi twakiriwe neza nta kibazo.”

Nshimiyimana Patrick nawe watahutse yongeyeho ati “Twari tubayeho nabi, inzara itumereye nabi, birirwa baturasaho, twihisha mu mashyamba. Nabonye nta cyizere cyo gukomeza kubaho ndavuga nti ‘reka niturire mu rwambyaye kandi nakiriwe neza nta kibazo.’”

Uyu mutwe wa FDLR ushinjwa kuba ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Kuri ubu uyu mutwe wamaze gucikamo ibice bibiri aho igice kimwe cyitwa CNRD-UBUMWE kiyobowe na Gen. Irategetse Wilson ikindi kikaba kiyobowe na Gen. Byiringiro Victor.

JPEG - 48.1 kb
Bamwe mu barwanyi batashye mu Rwanda bavuye muri FDLR

TUYISENGE

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

cyane - 9/08/2016 saa 07:55

Uwitwa Sinarinzi ngo nta mpumyi iyobora indi. Ibyo bya kera guhuma amaso bivuga kubura umumaro. Ubu bariga kaminuza bakanayobora n'ababona neza! Gusa amadini abaha ubuhumyi bubi bwo mu mutwe (mental blindness), butuma umuntu atabona ikimuri imbere kandi akanuye, yarize, anakuze!
Kanda hano umusubize

kalisa - 7/08/2016 saa 13:11

Ahubwo se ko utavuze ubuhanuzi bagenderaho, bwa ba Nyirabiyoro na Ba Magayane? Sha ubihaye agaciro ntiwakandagira mu Rda!
Kanda hano umusubize

Bugingo Emile - 6/08/2016 saa 20:13

Imana ibera hose rimwe.kdi ntirwanirirwa kuko ntawe uyirusha imbaraga.Ibuka intumwa Petero itangiye gutema amatwi!!...
Kanda hano umusubize

cyane - 5/08/2016 saa 18:20

Uko utemeranya n'ibyo abo ba FDLR "bashukisha" abantu babo, ni na ko nanjye ntemeranya n'ibyo numva hirya no hino mu biyita abakozi b'imana. Ariko ubundi simperuka abahungu barayitsinze i Kinihira ubwo yari ije kurara i Gasabo! Kandi ubwo yasize abantu bapfa, irigendera! N'iyo batayica yari kwiyahura kubera imirambo yari kuhasanga pe! Va ku idini; jya muri viziyo. Ubu dufate amashapule ari yo turwanisha iterabwoba cg iyo FDLR kweri?
Kanda hano umusubize

sinarinzi - 7/08/2016 saa 12:25

Nta mpumyi iyobora indi. Niba nawe ari wowe ugiye kuturangaza imbere, niwigendere.
Kanda hano umusubize

john - 5/08/2016 saa 18:00

nibaze bajye muriCNRD mu rwanda maze muzarebe poltike wana.
Kanda hano umusubize

Keba - 5/08/2016 saa 17:56

Imitwe gusa...birirwa barindagira mu mashyamba ya Kongo bica abaturage nyuma y,abo basize bishe mu Rwanda.
Kanda hano umusubize

cyane - 5/08/2016 saa 16:59

Amasengesho atari aya baringa aba ameze ate bavandi? Mwamfasha kumenya metero muyapimisha? Umunnyi azira undi koko! Wabarega ibindi, ariko iby'imyemerere byo byakuvunira ubusa. Idini=ikinyoma
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X