Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Gahunda ya YouthConnekt igiye kugezwa muri Afrika no ku isi hose

Nyuma y’uko Youth Connekt ifashije urubyiruko rw’u Rwanda kwihangira imirimo bigatuma inahabwa igihembo mpuzamahanga n’umuryango w’abibumbye, ubu igiye gushyirwa ku rwego rw’isi.

Nyuma yo kubona ko gahunda ya YOUTH CONNEKT igenda itanga umusaruro mugufasha urubyiruko rw’u Rwanda, yaje guhembwa n’umuryango w’abibumbye mu mwaka wa 2013 nk’agashya u Rwanda rwagezeho, ndetse umuryango w’abibumbye usaba u Rwanda ko rwawufasha maze iyi gahunda ikagera mu bihugu byose bya Afurika no ku isi.

PNG - 608.6 kb
Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Nsengimana Jean Philbert

Ni muri urwo rwego abahagarariye inzego zikorana n’urubyiruko baturutse mu bihugu 14 byo muri Afurika, bateraniye mu karere ka Bugesera kuva kuwa 27 Nzeri baje gufata ubunararibonye kuri iyi gahunda.

Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga mu Rwanda Jean Philbert NSENGIMANA ubwo yatangizaga iyi nama, yasabye urubyiruko rw’Afurika kubyaza umusaruro amahirwe rufite, rutarinze kujya ku yindi migabane na cyane ko hari ubwo ruhasiga ubuzima.

Yaguze ati “nyamara nta butunzi bugaragara ku yindi migabane nk’uburi muri Afurika, kubera ko iyi gahunda yafashije urubyiruko rwacu twasanze tutabyihererana”.

Umuhuzabikorwa w’amashami y’umuryango w’abibumbye mu Rwanda Lamin Manneh, avuga ko nyuma yo kubona ko iyi gahunda igenda itanga igisubizo cyo kwihangira imirimo mu Rwanda, bishimira ko izagezwa no mu bindi bihugu.

Agira ati “« umubare munini w’ urubyiruko rudafite imirimo, ni cyo kibazo ibihugu byinshi byo muri afurika bifite, kandi rwagakwiye kuba umusemburo w’iterambere.

ikibazo si ukubura igishoro, ahubwo ni imyumvire, kuba leta y’u rwanda, yarashyizeho youth connekt ikaba umwe mu miti yo gufasha urubyiruko mu kwihangira imirimo kandi igatanga umusaruro, turishimira ko yazagezwa no mu bindi bice bya afurika ».

Umwe mu rubyiruko rwafashijwe na gahunda ya youth connekt Jean Bosco NZEYIMANA, ufite uruganda HABONA.LTD rutunganya imyanda yo mu ngo rukayibyazamo ibicanwa.

“Ndagira inama urubyiruko rwo guhera kuri bike rufite kuko nanjye nta gishoro gihambaye natangije kitari amaboko n’ibinyegereye. Kuba abandi baza kutwigiraho bidutera imbaraga zo kurushaho gukora kugirango tugere no kubyo tutarageraho”.

Imibare itangwa na minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga mu Rwanda, igaragaza ko gahunda ya youth connect imaze gufasha urubyiruko rusaga milliyoni eshanu mu gihe cy’imyaka ine, Ariko mu mwaka ine itaha intego nuko izaba yakwiye ku isi yose.


Cypridion HABIMANA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X