Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Gakenke: Akurikiranyweho kwiba ibendera ry’igihugu akajya kuritaba

Umuturage witwa Nsengiyumva Ildephonse wo mu Murenge wa Karambo mu Karere ka Gakenke afunzwe akurikiranweho kwiba ibendera ry’igihugu akajya kuritaba mu mukingo ku bushake.

Intandaro yo kwiba iri bendera yatewe n’uko uyu mugabo akagari ka Kanyanza nk’umuzamu aharinda iminsi banga kumwishyura.

Nyuma yo gukeka ko akagari kamwambuye nibwo yigiriye inama kujya kururutsa Iri bendera akajya kuritaba mu mukingo.

Nsengiyumva yageze ku Kagari ka Kanyanza kuwa kabiri, tariki 31 Gicurasi 2016 agiye kwishyuza, batayamuhaye arataha, aza guhengera batareba araryurutsa nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karambo, Hakizimana Juvenal yabivuze.

Ati “Yahanyuze hari nka sa mbiri, aca umugozi araritwara, hanyuma abazamu bari bahuze gato barebye bararibura bahita bampampagara, tujyayo bampa ayo makuru turamushakisha kuko hari ahantu yari yaragiye gutura mu Murenge wa Gashenyi duhita tuvugana n’abayobozi baho baramufata.”

Hakizimana akomeza avuga ko Nsengiyumva akimara gufatwa muri iryo joro, yahise ashyikirizwa polisi, mu gitondo cyakurikiyeho aba ari ho yerekana aho yaritaye mu mukingo imvura yari yaciye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru akaba anakuriye ubugenzacyaha muri iyo ntara, IP Gasasira Innocent, yavuze ko nta kindi yabikoreye uretse guhimana.

Ati “Ntabwo ari uburwayi ahubwo ni ubujiji kubera ko yigeze kurinda ku kagari. Yari azi ko hari amafaranga bazamuha, noneho yabikoze mu buryo bwo guhima gusa abandi bazamu bahakora. Nta nubwo yarifashe ngo aryibe ahubwo yagiye kurihisha kugira ngo bagenzi be bagire ibibazo.”

Nsengiyumva akurikiranweho icyaha cyo gupfobya ibendera ry’igihugu, gihanwa n’ingingo ya 532 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda. Kiramutse kimuhamye, yahanishwa gufungwa kuva ku mezi atandatu kugera ku mwaka n’ihazabu yo kuva ku bihumbi 200 kugera kuri miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

rubanda - 8/06/2016 saa 05:51

ubugome buracyari mu mitwe y'abanyarwanda b'abaswa batekereza nkuriya ! Ibendera ry'igihugu ni ryo ngwate koko? gushaka guteza abandi ikibazo kdi ntaho bahuriye n'icyawe ni byo koko? Akagali nako arikokazabazweimpamvu gatezaumugumuko nkuriya mu baturage. ubuyobozi bukwiye kuba intangarugero muri byose. niba se bataramwakiriyeneza ngo bamusobanurire impamvu yakwihangana,ahubwo nkuko bisanzwe bakamusuzugura bakamutuka nkuko byabaye umuco,ni nde Nyirabayazsna w'ikibazo? Nta njiji iyobora indi.
Kanda hano umusubize

Kagano - 4/06/2016 saa 22:54

Iri drapeau bazarihindure.
Kanda hano umusubize

Bgenge - 4/06/2016 saa 02:59

Ni cyo gituma hari Ubushakashatsi bwakozwe mu myaka yashize bwerekanye ko Abanyarwanda barenga 70% bafite ibibazo byo mu mutwe byatewe n'Uruvagusenya rwo mu 1994!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X