Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Gasabo: CPC’s n’abanyerondo bahawe ubumenyi ku gukumira ibyaha

Abagize komite z’abaturage zo kwicungira umutekano no gukumira ibyaha (CPC’s) ndetse n’abakuriye amarondo bose hamwe 136 bo mu midugudu 39 yo mu murenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo, biyemeje kuba ku isonga mu gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye ndetse baniyemeza kuzasangiza ubumenyi abandi baturage bo muri uyu murenge bw’uko nabo bagira uruhare mu kubirwanya.

Ibi byabereye mu nama y’umunsi umwe yabereye mu cyumba cy’inama cy’Umurenge wa Gatsata tariki ya 27 Ukwakira. Umuyobozi w’Umurenge wa Gatsata Urujeni Gertrude, ubwo yafunguraga iyo nama, yabasabye kubera abandi baturage urugero rwiza mu kumenya hakiri kare no gutanga amakuru y’icyo aricyo cyose gishobora guhungabanya umutekano kugira ngo habeho gukumira.

Yakomeje abasaba ubufatanye hagati yabo ndetse n’inzego z’umutekano mu gukumira ibyaha bitandukanye birimo ikoresha ry’ibiyobyabwenge, urugomo n’ibindi.

Inspector of Police (IP) Mugabo R. Theogene ushinzwe imikoranire myiza ya Polisi y’u Rwanda, abaturage n’izindi nzego mu karere ka Gasabo yaganiriye n’abitabiriye iyo nama ku burere mboneragihugu aho buhuriye n’uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ibyaha. Yagize ati:” umuntu ufite uburere bwiza igihugu n’abakurambere bamuhaye arangwa n’imyitwarire myiza y’ubunyarwanda.

Agomba kuba inyangamugayo muri byose, gukunda igihugu cye, kugira ikinyabupfura mu migirire no mu bikorwa. Umuntu rero ufite izi ndangagaciro zose aba ari umuturage mwiza ku buryo akazi ke agakora kinyamwuga”.

IP Mugabo yakomeje asobanurira abitabiriye iyo nama imiterere y’icyaha cy’icuruzwa ry’abantu, uko rikorwa, amayeri abakora iki cyaha bakoresha, ingaruka zacyo ndetse n’uburyo bwo kukirinda.

Uwari uhagarariye abitabiriye iyi nama usanzwe akuriye irondo muri uyu murenge witwa Mukiza Gerome yashimye ubuyobozi bw’umurenge ndetse na Polisi yo mu karere ka Gasabo kuba barabateguriye iyi nama.

Yavuze ko bungutse ubumenyi bwinshi cyane cyane ku cyaha cy’icuruzwa ry’abantu ngo kuko batari basanzwe nabo ubwabo basobanukiwe neza imiterere yacyo n’ingaruka mbi kigira ku gihugu no ku baturage muri rusange. Yasoje asaba ko inama nk’iyi zajya zihuza impande zose uko bizajya bishoboka bidatinze.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X