Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Gasabo: Mu kunoza isuku hashyizwe amasezerano y’isuku hagati y’abikorera n’ubuyobozi.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo buravuga ko bugiye guhagurukira ibibazo by’isuku nke irangwa mu bigo bihuriramo abantu benshi nk’amahoteli, amaresitora, amavuriro n’ibindi.

Umurenge wa Kimihurura ni umwe mu mirenge ibonekamo amahoteri ndetse n’ama Resitora agira abakiriya benshi cyane.

Gusa ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko hakigaragara bimwe mu bigo bikigaragaramo isuku nke, ariyo mpamvu yatumye bushyiraho gahunda yo gusinyana amasezerano y’isuku n’ibigo byose biwukoreramo bihuriramo abantu benshi nk’amavuriro, amahoteri, amaresitora n’ibindi.

Nubwo aya masezerano yasinywe ariko, bamwe mu bikorera binubira kuba hari igihe usanga ubuyobozi buza buzanywe no kubahana kuruta kumva impamvu yateye ikibazo cy’isuku nke cyane ko hari aho bagorwa n’imyumvire y’abaturage.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kimihurura bwo ntibukozwa ibyo kwihanganira uwari we wese uzagaragarwaho kutagira isuku mu buryo bumwe cg ubundi kuko ibikubiye mu masezerano basinyanye byose bigomba kubahirizwa.

Ntabwo ari ubwa mbere amasezerano nk’aya asinywe ku bigo bihuriramo abantu benshi, gusa nta mwaka ushobora gushira hatumvikanye ifungwa rya bimwe mu bigo nk’ibi cyane cyane amahoteri n’amaresitora, aho usanga bifungwa bishinjwa isuku nke, ndetse n’ikoreshwa rya bimwe mu biribwa biba byararengeje igihe usanga bishobora no kugira ingaruka ku babagana.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X