Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Gatsibo:Ruswa ishingiye ku gitsina iravuza ubuhuha ku bakobwa bakora mu tubari

Bamwe mu bakobwa bakora mu tubari dutandukanye mu karere ka Gatsibo baratangaza ko kugira ngo babone akazi muri utwo tubari byabasabye kubanza kuryamana n’abagiye kubaha akazi.Ubuyobozi bw’akarere buremera ko iki kibazo gihari ariko ko bagiye kugikemura vuba.

Bamwe mu bakobwa bakora akazi ko gutanga ibinyobwa n’ibiribwa mu tubari bafite ikibazo kibahangayikishije cy’abakoresha n’ababarangira akazi babasaba ruswa ishingiye ku gitsina, ariko bakabikora mu ibanga rikomeye, n’abatswe iyo ruswa ntibabone uko batanga ayo makuru.

Mukakarisa Jemima ( izina twakoresheje ), ukora akazi ko mu kabari, utifuje ko dutangaza amazina ye n’aho akorera, yabwiye Imirasire.com ko umuntu wahamurangiye akazi kugira ngo ahamugeze yabanje kuryamana na we.

“Jyewe nize amashuri atatu yisumbuye yonyine, maze mvuye mu ishuri mbona nta buzima bwiza mfite ntangira gushakisha icyo nakora. Nabanje gukora akazi ko mu rugo njya i Kigali kugashakayo, nkamaramo umwaka mbona na bwo amafaranga nkorera ntacyo amarira; noneho nshaka uko nazabona akazi ko mu kabari.

Negereye umugabo twari duturanye wakoraga mu kabari musaba ko yazamfasha akanshakira akazi aho yakoraga cyangwa akanshakira ahandi. Hashize nk’ukwezi kumwe mbimubwiye aza kumbwira ko hari aho yamboneye, ndabyishimira musaba ko azanjyanayo.

Yatangiye kujya ambwira ngo nze kumusura tuvugane ibyo akazi agiye kumpesha ngo ambwire n’icyo bisaba.

Nza kujya aho yari acumbitse ariko nsanga atabana n’umugore we, kuko urugo rwe rwabaga mu ntara. Nkihagera yambwiye ko ngomba kumuhemba kuko yashakiye akazi kazajya kampemba neza kurenza ako mu rugo, mubwira ko nimpembwa nzamushimira by’umwihariko ariko nkabona atabyumva neza.

Bukeye bwaho noneho yarambwiye ngo nitegure aze kunjyana aho nzakorera, ubwo hari hano muri uyu mujyi wa Kabarore.

Yakoze ibishoboka byose tuhagera bwije cyane maze tuhageze ambwira ko umuntu aje kureba ariho ava Uganda; arambwira ngo turebe aho tumutegerereza, maze ajya gushaka icumbi ararikodesha ambwira ko tuza kuvugana n’uwo uzampa akazi nkaba ariho ndara nkatangira akazi mu gitondo.

Muri iryo joro yahise ambwira ko turarana aho ngaho ambeshya ko uwo muntu aza bwije cyane kandi nta kintu twavugana muri ayo masaha, mbura uko mbigenza mbona yanyiziritseho kandi nta n’ahantu na hamwe nzi ndemera turaryamana turarana aho buracya njya gutangira akazi.”

Undi nawe utashatse kwivuga izina na we ukora akazi ko mu kabari mu karere ka Gatsibo, mu murenge wa Kabarore, na we avuga ko iki kibazo cyamubayeho ariko we akagerageza kukikuramo neza.

Aganira na Imirasire.com yagize ati “Jyewe uwanshakiye akazi bwa mbere ntangira gukora mu kabari yansabye ko turyamana cyangwa umushahara w’ukwezi kwa mbere nkawumuha wose, mpitamo kumuha umushahara kuko numvaga ntashoboye kuryamana nawe.”

Kuri iki kibazo cya ruswa ishingiye ku gitsina ku bantu barangira abandi akazi, Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mary Kantengwa avugana na Panorama yavuze ko iki kibazo gihangayikishije ariko hakaba hari ingamba zo kwegera abakora mu tubari n’abakoresha bakaganirizwa kuri iki kibazo kigafatirwa ingamba.

Sendika y’abakozi bo mu mahoteli, utubari n’amaresitora (SYNHOREB) ivuga ko ikibazo cya ruswa ishingiye ku gitsina iteye inkeke muri iyo serivisi ariko atariho honyine ko binavugwa mu serivizi z’umurimo.

Cyubahiro Jean Christophe ni Umunyamabanga Mukuru wa SYNHOREB, atangaza ko bakorana n’inzego zibishinzwe kugira ngo barebe ko ruswa ishingiye ku gitsina yakurikirana abafashwe bagahanwa, ikibazo gikomeye ari uko kubona ibimenyetso bifatika bigoye.

Asaba abakozi gukora kinyamwuga bakibuka ko umushahara ari igihembo cy’umurimo umukozi aba yakoze ntawundi akwiye kuwuha ngo ni uko yamushakiye akazi.

Agira ati “Ikibazo cya ruswa ishingiye ku gitsina kiravugwa henshi, ikibazo dufite ni ukubona ibimenyetso. Turasaba abakozi byaba byarabayeho cyangwa se abagushwa muri uwo mutego kutugana kuko dufite urwego rw’amategeko rubishinzwe rubafashe gukurikirana icyo kibazo nta kiguzi…”

Amaraporo menshi yakozwe na Transparency International Rwanda, agaragaza ko ruswa ishingiye ku gitsina ifite intera ndende mu bigo by’ubukozi, ariko na yo icyo igarukaho ni uko akenshi ibimenyetso bidakunze kuboneka.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

xx - 18/10/2016 saa 14:56

Iyo ruswa ninziza cyane kuko hari naba gi tanga kandi ntakazi bategerje nahubundi ubukana bwimboro ntibukobora igituba mwabaye mute uwakandangir ubu nkamuha kino cyampezeho uretse nabandangira akazi nabuze nuwakimbaza nkanswe to.
Kanda hano umusubize

- 17/10/2016 saa 19:47

Ibyontibi Cyibaho Abobantu Babakuri Cyiranepee!! Ni Muhameed
Kanda hano umusubize

Birimana - 17/10/2016 saa 17:32

Ntagitangaza Kuba Irikuvungwa Cyane Nkaho Muma hotel/bar Birukana Uko Bashaka Kuko Babazana Mubwoburyo None Abakozi Babakurahe? Bataregeze Bamenyekanisha Kobatanga Akazi Mucyiciro Runaka. Ayomabanga Batangiramo Akazi Nihoruzingiye.
Kanda hano umusubize

Neza - 17/10/2016 saa 16:13

Nyamara nubwo uwo mugabo ntawamushima,ariko yagerageje kuruta benshi.uravuga uti twarararanye bucya njya gutangira akazi,nyamara hari abakobwa barongorwa babeshywa akazi kikenda kubashiraho katari kaboneka peuh
Kanda hano umusubize

Kamagaju - 17/10/2016 saa 14:04

Mwe muravuga Gatsibo kure?Nimuhere hano hafi yanyu muri Grand Legacy hotelUmunyakenya uyiyobora iyo utamuhaye ruswa y'igitsina ku bagore,niya amafaranga kubagabo ntubobora kubonamo akazi!!!Leta nihaguruke naho ubundi bimaze gufata indi ntera!Hari n'andi mahotel ntashatse kuvugira hano,bamaze iminsi biyenza ku bakozi watanga ruswa bakakureka!!!
Kanda hano umusubize

- 17/10/2016 saa 19:33

KABARORENONEHOBARARAKAYE.NDIBUGANDENDASUHUZA.RODIRIGENANARONGONYIRAGASAZIBAHAFITEUTUBARI.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X