Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Gereza ya Mageragere izasimbura iya 1930 igiye gufungura ku mugaragaro

Gereza ya Mageragere ubu isa nk’aho igeze mumirimo yanyuma , Minisiteri y’ubutabera iratangaza ko muri Mutarama 2017 izaba yatangiye gukora.

Minisiteri y’Ubutabera yemeje ko Gereza ya Mageragere iri kuzura mu Murenge wa Mageragere Akarere ka Nyarugenge isimbura gereza ya Kigali n’iya Kimironko izatangira gukora bitarenze muri Mutarama 2017 kuko bimwe mu bibazo byari bisigaye gukemurwa byatangiye kujya mu buryo.

Kalihangabo Isabelle, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera yemeje ko nta kabuza iyi gereza izatangira kwakira abagororwa mu ntangiro z’umwaka utaha mu gihe iyi gereza yatangiye kubakwa muri Nyakanga 2014.

Ibi yabitangarije mu nama ihuje abahagarariye inzego z’Ubutabera mu Rwanda basuzumira hamwe ibyagezweho mu mwaka w’imari ya 2015/2016.

Yagize ati “Imirimo yaho igeze kure kandi ibya ngombwa bikeneweyo birahari; icyo twari dufiteho ikibazo ni ikijyanye n’amazi n’amashanyarazi ariko na ho inzego zibishinzwe zatangiye kubijyanayo ni icyo cyonyine cyari kitudindije. Na ho ubundi Mageragere iri hafi kurangira.”

Igihe ntarengwa iyi gereza igomba gutangirira gitangajwe mu gihe bamwe bari biteze ko itagomba kurenza uyu mwaka wa 2016 yuzuye kuko byabanje kuvugwa ko igomba gutahwa muri Kamena nyuma biza kwimurirwa mu Kwakira ariko aya mezi yose yamaze kurangira.

Biteganyijwe ko iyi gereza izaba ikozwe mu buryo bwubahirije ibipimo mpuzamahanga bituma abafungiwemo bisanzura, kandi ngo izajya yakira abagabo naho abagore bakoherezwa muri gereza zabagenewe zirimo iya Nyagatare n’iya Ngoma.

Inzego z’Ubutabera zemeza ko kugeza ubu Ubutabera buhagaze neza mu Rwanda kuko Abanyarwanda babwishimira ku kigero kiri hejuru ya 70%.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

muzehe - 2/11/2016 saa 22:45

umva ijambo ry'ubuhanuzi mpawe kubabwira ko bamwe mubayobozi bubakishije iyo gereza hamwe na bamwe mubayubatse bazayifungirwamo mbere y'uko 2017 irangira.
Kanda hano umusubize

- 2/11/2016 saa 07:03

Turabashimiracyakukomudahwemakutwitaho.
Kanda hano umusubize

faustin - 1/11/2016 saa 21:08

gereza zakira abagore ni Nyamagabe na Ngoma naho Nyagatare ni iy'Abana
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X