Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Gihanga : Umuntu bivugwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe yarashwe n’abasirikare

Umuturage bivugwa ko yari afite uburwayi bwo mu mutwe yishwe arashwe n’abasirikare bakorera i Gihanga. Mu gisirikare cy’Uburundi bavuga ko uwo muturage yashakaga kwaka imbunda abashinzwe umutekano.

Umuvugizi w’igisirikare cy’Uburundi Colonel Gaspard BARATUZA atangaza ko uwo muntu yari afite umuheto n’imyampi, akaba kandi yari amaze kurasa imyampi itanu muri kimine Gihanga.

PNG - 623 kb
Abasirikare barashe umuntu bavugaga ko arwaye mu mutwe

Colonel BARATUZA avuga ko uwo muturage yarasiwe ahitwa mu Kagwema, hafi y’ishyamba cyimeza rya Rukoko, akaba yari yakomerekeje abaturage yari yarashe, nyuma akarasa n’umwambi umusirikare wari umunyuzeho, nibwo ngo yahise nawe ajya guhamagara bagenzi be.

Nk’uko umuvugizi w’igisirikare abivuga, uwo muturage ngo abonye abo basirikare baje yafise afora umuheto nk’ushaka kurasa nabo bahita bamurasa amasasu.

Colonel BARATUZA avuga ko ari impanuka yabaye , ariko ko nta kundi abo basirikare bari kugira mu gihe uwo muturage bavuze ko arwaye mu mutwe yashakaga kubaka imbunda.

Jean Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

KIMENYI Athanase - 19/07/2016 saa 18:10

Birababaje cyane.Intwaro ni mbi.Zica abantu imana yaremye.Reba ibibera muli Turkey,Syria,Irak,Ukrain,South Sudan,Somalia,Libya,etc...Abantu barimo gupfa,abandi bagahunga.Iyi si nitwe tuyigira mbi.Imana idusaba kuba abanyamahoro (peaceful/pacifique). Ariko abantu bagahitamo Violence.Bible ivuga ko ku munsi wa nyuma,abantu bakoresha violence n'abarwana bose bazicwa (Matayo 26:52;Yesaya 34:2,3).Tugomba kuba abantu b'abanyamahoro,bashaka imana,babwiriza,bakundana.Umukristu nyawe bivuga umuntu utandukanye n'abantu bibera mu byisi gusa.Abwiriza ku buntu,agatungwa n'uduke avana mu baboko ye.Yesu n'abigishwa be,baduhaye urugero rwo gukorera imana.Tubigane kugirango tuzabe muli Paradizo.
Kanda hano umusubize

MUTABARUKA Celestin - 19/07/2016 saa 22:48

Oya ibyo sibyo niba abo basirikare barahise bamurasa barakosheje cyane.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X