Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Gikondo: Ikimenyane kiravuza ubuhuha mu itangwa ry’akazi muri expo

Mu gihe imurikagurisha ngarukamwaka ribera mu Rwanda rihuza ibihugu byinshi biturutse ku isi n’u Rwanda rurimo ryatangiye, kuri ubu urubyiruko ruri kugana muri iri murikagurisha rushaka akazi ruravuga ko kugira ngo ubone akazi kaba ari ako gucuruza cyangwa gutanga izindi serivizi ari uko uba uziranye n’abagatanga cyangwa hari ikindi kintu uba watanze (ruswa).

Ubundi iri murikagurishwa ni umwanya abarangije amashuri ya Kaminuza na Secondaire baba babonye amahirwe yo kubona akazi kuko abenshi bagirirwa icyizere n’abantu baba baje kumurika ibikorwa byabo. Gusa uru rubyiruko ruravuga ko bigoye kuba umuntu yahabwa akazi kuko ngo bari kujya kubaza abaje kumurika ibikorwa byabo bakababwira ko akazi bamaze kugatanga.

Uru rubyiruko ngo rusanga Leta yagakwiye kujya ishyiraho amatangazo y’akazi nk’uko indi myanya ishyirirwaho amatangazo igahatanirwa ngo kuko n’ubundi abari guhabwa akazi ari abasanzwe bagafite cyangwa bakazana benewabo bakaba ari bo bahabwa amahirwe yo gukora muri iyi Expo

Umwe mu rubyiruko rurigushaka akazi yagize bati: "Turasaba Leta ko yazajya ishyiraho amatangazo y’akazi,tugapiganwa nk’uko indi myanya yose ishyirwa ku isoko."

Yakomeje avuga ko uwo ugiyeho wese akubwira ko imyanya yamaze gutangwa.

Iri murikagurisha riri butangire kuri uyu wa gatatu, bitegenyijwe ko rizitabirwa n’abantu basaga 5000 baturutse hirya no hino ku isi.
ubu ni ubuhamya butangwa na bamwe mu bari kujya gushakira akazi muri Expo, gusa ntacyo abashinzwe gutegura iri murikagurisha bari batangaza kuri iki kabazo cyakomeje kugarukwaho na benshi.

Intego y’iri murikagurisha uyu mwaka ni ukwibanda ku bikorerwa imbere mu gihugu.


Gilbert MAHAME

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Sami - 28/07/2016 saa 10:47

abandika baba biyobagiza ubwo se nkawe mucyinyamakuru bagutumye umunyakiraka ufite nka A2 ntiwahita uzana wa murumuna wawe uba wasize murugo cg wabahakanira uti rwose uno mwanya nushyirwe kwisoko abantu bapiganwe???? ha ha ha ha ha ha ntiwaba urumuntu waba uri ikivejuru.
Kanda hano umusubize

Sami - 28/07/2016 saa 09:12

ibyo ntago bitangaje nibisanzwe.ahubwo uwanditse iyinkuru kwari ukwereka abanyarwanda ko nibajya babona nkibi bajya babifata nkibisanzwe.
Kanda hano umusubize

arthur - 27/07/2016 saa 22:38

ikimenya sikiza
Kanda hano umusubize

K - 27/07/2016 saa 22:01

YES! IKIMENYANE SI IKIBAZO KUKO NI KIMWE MU BIGIZE IMIBEREHO YACU MURI AFRICA! AHUBWO NIBASHAKE UBURYO CYABYAZWA UMUSARURO CYANGWA HAGEHO AMATEGEKO AHANA ABAKABYA KUGIKORESHA. IBYO KWIGANA EUROPE, USA,... AHO USANGA ABANTU NTACYO BAPFANA, TUBIREKE.
Kanda hano umusubize

- 27/07/2016 saa 17:53

nonese wagaha umuntu utazikandi ufitebrnewanyu babashomeri?
Kanda hano umusubize

Gatabazi theophile - 27/07/2016 saa 17:12

Ikimenyane ntaho kitaba
Kanda hano umusubize

DAMOS - 28/07/2016 saa 07:03

NIBYO RWOSE NA HANO RWANIRO CYIRAHARI MURI VUP
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X