Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Gisagara: Hagiye kubakwa uruganda rutanga amashanyarazi akomoka kuri Nyiramugengeri

Leta y’u Rwanda mu ijoro ry’ejo kuwa kabiri yaraye ibonye abashoramari bazubaka uruganda rw’amashanyarazi ava muri Nyiramugengeri ,amashanyarazi azatanga megawati 80, bikazatwara miliyoni 350 z’amadorali y’Amerika.

Hakan Karasoy, umuyobozi mukuru wungirije muri Hakan Madencilik
Sosiyete mpuzamahanga yasinyanye amasezerano na Leta y’u Rwanda kubaka uruganda rw’amashanyarazi avuye muri nyiramugengeri mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Gisagara.

JPEG - 82.8 kb
Minisitiri w’ibikorwa remezo James Musoni n’abashoramali bazubaka uruganda rwa Nyiramugengeri

Ni uruganda ruzaba rufite ubushobozi bwo gutanga megawati 80 rukazatwara miliyoni 350 z’amadarali y’Amerika.

Minisitiri w’ibikorwaremezo James Musoni yavuze ko amafaranga yari yarabuze,ubu yabonetse.

Miliyoni 280 z’amadorari mu zizakoreshwa , abashoramari bazubaka urwo ruganda bazigurijwe n’ibigo by’imari bitandukanye, Abashoramari nabo bishakamo izindi miliyoni hafi 70 z’amadolari y’Amerika.

Abemeye kuguriza abashoramari bazubaka urwo ruganda ni ibigo by’imari 6 ,aribyo Africa finance Corporation izatanga igice kinini cy’inguzanyo, PTA bank, Afrexim Bank, India Exim bank, Banki y’u Rwanda itsura amajyambere izatanga miliyoni 16 z’amadolari y’Amerika, ndetse n’ikigo mpuzamahanga nterankunga cyo mu gihugu cya Finland.

Si ubwa mbere uruganda rw’amashanyarazi rwubatswe mu Rwanda mu bijyanye n’amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri, kuko Leta y’u Rwanda hari urundi ifite ruri kubakwa mu karere ka Rusizi i Gishoma ,ruzatanga megawati 15, mu gihe rwaba rurangiye mu mpere z’uyu mwaka.

Umuyobozi wa sosiyete Hakan iri mu bashoramari bazubaka kandi bakagenzura urwo ruganda ,avuga ko bari bamaze imyaka irenga ine mu biganiro na Leta ari nako hashakishwa abazabaguriza amafaranga.

Akomeza avuga ko kugeza ubu bamaze gutakaza agera kuri miliyoni 22 z’amadolari mu mushinga ,akavuga ko umushinga wose uzabatwara miliyoni 350 z’amadarali y’Amerika.

Avuga ko byanze bikunze bazagaruza amafaranga yabo. Gusa ngo ntabwo azahita agaruka ako kanya ariko bizera Guverinoma y’u Rwanda.

Yagize ati “Dufitanye amasezerano na leta y’u Rwanda azamara imyaka 26. Yego amafaranga yacu tuzayagaruza. Byarikoroha gufata aya mafaranga yacu tukayajyana I Burayi kubakayo uruganda, muri Amerika cyangwa muri Aziya, ariko kubaka uruganda mu Rwanda nibyo bifite inyungu kurusha kubaka uruganda rw’amashanyarazi mu gihugu cyanjye cya Turukiya ntanze nk’urugero aho dufite amashanyarazi arenze akenewe.”

Mu gihe cy’imyaka 26, uru ruganda biteganyijwe ko ruzuzura mu gihe cy’imyaka itatu ruzaba ruri mu maboko ya sosiyete ya YUMN Ltd,ihuriweho na sosiyete Hakan yo muri Turukiya, sosiyete y’iby’ingufu z’amashanyarazi yitwa Quantum Power ndetse n’izubaka umushinga yitwa Themis izubaka uyu mushinga.

Nyuma y’iyi myaka uru ruganda ruzasubizwa leta. Mu gihe uyu mushinga uzaba urangiye uzongera hafi 40 % by’amashanyarazi ari mu gihugu.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

CELESTIN habimana - 25/11/2016 saa 08:13

Nibyiza kuba ururuganda rugiye kubakwa mu Rwanda Twashakaga gubabaza igihe ruzatangirira kubakwa?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X