Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Gushaka ibyuma bishaje bikwiriye gukorwa n’abantu bakuru– Polisi y’u Rwanda

Polisi y’u Rwanda iributsa abaturarwanda ko ibikorwa byo gushaka ibyuma bishaje byo kugurisha bikwiriye gukorwa n’abantu bakuru. Irakangurira kandi ababyeyi gukurikirana abana babo mu rwego rwo kubarinda gukinisha ibisasu babyitiranya n’ibyuma bisanzwe.

Ubu butumwa buje bukurikira inkuru ibabaje, aho ku itariki 24 Nzeri, ahagana saa tanu n’igice zo ku manywa , abana bane bashakaga ibyuma bishaje byo kugurisha mu kagari ka Butare, ho murenge wa Kigoma, mu karere ka Nyanza, batoraguye gerenade, hanyuma barayikinisha bayitiranya n’icyuma gisanzwe, kugeza ibaturikanye, maze yica umwe muri bo, abandi basigaye barakomereka.

PNG - 305.1 kb
CIP Andre Hakizimana

Polisi y’u Rwanda irasaba abacuruzi kudakoresha abana muri iyo mirimo yo gushaka ibyuma bishaje, ikaba ndetse inibutsa ko gukoresha umwana imirimo ivunanye bihanwa n’amategeko mu Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) André Hakizimana yavuze ko batatu muri abo bana ari ab’uwitwa Faustin Kamanzi, uyu akaba na we yarakomerekejwe n’iyo gerenade, naho umwana wa kane akaba yitwa Chris Igiraneza.

Asobanura uko byagenze, CIP Hakizimana yagize ati:" Ubwo abo bana barimo bashaka ibyuma bishaje byo kugurisha, batoraguye gerenade, barayikinisha bibwira ko ari icyuma gisanzwe kugeza ibaturikanye, maze ihitana umwe muri bo witwa Olivier Niyomugisha wari ufite imyaka 12 y’amavuko, ndetse ikomeretsa Fulgence Niyigena wari ufite imyaka 10 y’amavuko, Kevin Iradukunda wari ufite imyaka 8 y’amavuko na Igiraneza wari ufite imyaka ine y’amavuko."

Yongeyeho ko usibye Niyomugisha wahitanywe na yo, abandi bane; barimo se wa batatu muri abo bana; bari koroherwa.

Ubusanzwe, ahantu higeze kuba ibigo bya gisirikare n’ahabereye imirwano ni ho hakunze kugaragara ibisasu.

Mu butumwa bwe, CIP Hakizimana yagize ati:"Gushaka ibyuma bigomba gukorwa n’umuntu mukuru kuko we ashobora kugira amakenga ku buryo yirinda gukora ku kintu akeka ko ari igisasu. Nta mwana ukwiriye gushorwa muri iyo mirimo kubera ko afite ugushishoza guke."

Yibukije ko umuntu utanze igisasu cyangwa utanze amakuru ahari igisasu ku bushake adakurikiranwa n’amategeko, hanyuma asaba buri wese kudakora ku kintu cyose akeka ko ari igisasu, ahubwo agahita abimenyesha inzego z’umutekano kugira ngo zikihavane.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

hakizimana andre - 26/09/2016 saa 10:42

ndamushimiy cane kuco ciyumviro ciwe akomerez ngaho akangure bandi banyarwanda hamwe namahanga abibone ko afis umurimo ukomeye
Kanda hano umusubize

NDAYISENGA ANASTASE - 26/09/2016 saa 10:30

Rwose ndemeranya na police ibyuma bishakwe nabantu bakuru.aho ugeze hose usanga utwana turi mu mayarara dutoragura utwuma ubwo rero ababyeyi bagerageze gukurikirana abana
Kanda hano umusubize

hakizimana andre - 26/09/2016 saa 10:46

byos bishoka cane barwanda komereza aho!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X