Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Gusiga amarangi ku mabati y’amazu bikomeje kuba ingorabahizi

Mu gihe ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bukomeje gushishikariza abawutuye gusiga amarangi ku mabati y’amazu yabo, mu rwego rwo rw’isuku no gufata amazi y’umureko ngo akoreshwe ari meza.

Hari Bamwe mu baturage batuye mu mujyi wa Kigali bavuga ko nta mikoro bafite yo gushyira mu bikorwa ayo mabwiriza .

Hashize igihe kitari gito, umujyi wa kigali ushyizeho gahunda yo kuvugurura inyubako ziri muri uyu mujyi hasigwa irangi ritukura ku mabati mu rwego rwo kubungabunga isuku no gufata amazi y’umureko agakoreshwa ari meza.

Cyakora nan’uyu munsi haracyagaragara amazu menshi adasizeho aya marangi.
Abatarasize ayo marangi bagaragaza imbogamizi zirimo kutagira amikoro ahagije yo gushyira mu bikorwa ayo mabwiriza.

Hari n’abandi bavuga ko batasiga irangi kumabati ashaje, Ibi byiyongeraho ngo kuba bitoroshye kwemererwa kuvugurura inyubako zabo.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali ntibwemera zimwe muri izo mbogamizi.
Ku bagaragaza ko batasiga irangi ku mazu atavuguruwe, Bruno RANGIRA uvugira umujyi wa Kigali Aherutse kubwira Royal FM ko uburyo ibyangombwa byo kuvugura amazu bitangwamo buzwi neza ari nabwo asaba abaturage gukoresha mbere yo gusiga amarangi.

Umujyi wa Kigali uvuga ko nta bihano biteganyirizwa umuntu utazasiga amarangi ku nzu ariko bushimangira ko ari gahunda igomba gushyirwa mu bikorwa uko byagenda kose kubera akamaro yagira mu kubungabunga isuku no kurinda ubuzima bw’abakoresha amazi y’imvura.

Nkindi Alpha.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X