Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Hagiye gushyirwaho itegeko rishyiraho urwego rw’umutekano ku ikoranabuhanga

Inteko rusange y’umutwe w’abadepite yatoye itegeko rishyiraho urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano w’ibijyanye n’ikoranabuhanga rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byarwo.

Iri tegeko rigamije gutuma inzego zinyuranye zaba iz’umutekano, ubucuruzi n’izindi gukorana bya hafi mu by’ikoranabuhanga hagamijwe gukumira no kwirinda ibyaha bisigaye bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Iri tegeko rikaba ryatowe n’inteko rusange y’umutwe w’abadepite yo kuri uyu wa kane.

Depite Mukazibera Agnes, Perezidante wa komisiyo y’uburezi, ikoranabuhanga umuco n’urubyiruko yasuzumye uyu mushinga, avuga ko kubera uburemere bw’inshingano zarwo, ngo ruzajya rurebererwa na perezidansi ya Republika.

Gusa ariko abadepite bagaragaje impungenge ko uru rwego rushyizweho rwazahuza inshingano na minisiteri isanzweho ishinzwe ibijyanye n’ikoranabuhanga bityo bakibaza umwihariko warwo.

Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana, asobanura ko uretse kuba uru rwego ruzaba rufite inshingano ziremereye ngo ruzagira umwihariko wo guhuza ibikorwa byinshi by’inzego zinyuranye zifite aho zihuriye n’ikoranabuhanga ndetse n’umutekano muri rusange.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X