Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Hagiye kubakwa indi nyubako ifite ubwiza buruta ubwa Kigali Convention Center

Umuyobozi wungirije w’urugaga rw’abahanga mu guhanga inyubako n’abahanga mu by’ubwubatsi (architects and engineers) aravuga ko n’ubwo Kigali Convention center yahize inyubako zo mu Rwanda, uru rugaga rwitegura kumurika mugaragaro inyubako yiswe Nobiliya ishobora nayo guhiga Kigali Convention Center.

Umuyobozi wungirije w’Ihuriro ry’Abahanga mu guhanga (Architect) muri Afurika y’Iburasirazuba akaba n’umuyobozi ushinzwe kwandika abanyamuryango bashya mu rugaga rw’abahanga mu guhanga inyubako mu Rwanda (RIA) Kayumba Eudes, yatangaje ko nubwo inyubako ya Kigali Convention Center yabaye icyitegererezo mu nyubakoz z’icyitegererezo hari indi yitwa Nobiliya ikiri mu nyigo yemejwe nk’iya mbere yizwe neza mu Burasirazuba n’Amajyepfo ya Afurika.

Igishushanyo cy’iyi nyubako y’Umunyarwanda ukomoka mu Butaliyani ngo cyakozwe n’Umuhanga Carlos Arroyo, ukomoka muri Espagne, ikaba izubakwa ahateganye n’Isangano ry’ibanze ry’Umujyi wa Kigali.

PNG - 511.1 kb
Inyubako ya Nobilia ivugwaho ko izaba ari igitangaza kurusha Kigali Convention Center

Kayumba yagize ati “Nobilia ni yo nyubako yonyine mu Rwanda yakorewe inyigo ikaba yujuje ibikenewe byose kugira ngo yemerwe nk’iyujuje ibyangombwa byose by’inzu irambye. Kugeza ubu yabonye icyemezo nk’inyigo, ntabwo yari yubakwa ariko ibyo dushaka guharanira ni uko uko yizwe ariko izaba imeze yuzuye.”

Yakomeje avuga ko ibidasanzwe byayo utabivuga ngo ubirangize kubera ikoranabuhanga riyigize rituma idashobora kuba imwe mu zahumanya ikirere, ikoresha amashanyarazi n’amazi make cyane, ifite amatara yiyatsa wavamo akizimya, rideaux zikoreshwa n’ikoranabuhanga n’utundi dushya twinshi.

Iyi nyubako ngo yanyuze mu nzira zigezweho zo kuyemeza (certification) hakoreshejwe uburyo buyoborwa na Afurika y’Epfo, ubw’Abanyamerika, ubw’i Burayi, n’ubwa Singapore n’ubwitwa Green Stars, muri aka karere ngo nta yindi nyubako iyirusha kuba nziza mu buryo yizwe iza guhabwa inyenyeri esheshatu.

Guverinoma y’u Rwanda irakora ibishoboka byose ngo Kigali Convention Center na yo ikorerwe inyigo ishyirwe ku rutonde mpuzamahanga kuko na na byo biri mu birema icyizere gikomeye mu bategura inama, bagasigira u Rwanda amadovize.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

cyane - 26/07/2016 saa 20:17

Dore icyemezo ko byose ari mu mutwe rero. Ngaka akamaro ko gutekereza neza/byuzuye. Leta irebereho ive mu gutekinika. Abikorera bakigendera mu kigare bo ndabasabiye! Panga neza; byose birashoboka.
Kanda hano umusubize

titi saya - 25/07/2016 saa 11:05

Ibyo ni ibirangaza amaso y'abantu gusa, ibitangaza by'abantu iyo imyaka ishize biribagirana n'uwabikoze nawe akibagirana. Kuva mu byaha no kubaha Imana niko kujijuka.
Kanda hano umusubize

- 24/07/2016 saa 10:02

Nibyo koko u ARwanda rurerekana ko ejo hazaza ari heza kd turarushyigikiye ariko dufite ikibazo gikomeye cyane cyubushomeri mu rwanda ndatekereza ko byaba byiza habonetse ubundi buryo abantu bakabona imirimo bikajyana niryo terambere byaba byiza kurushaho kd nibyo kwiga twahawe amahirwe twese ariko ese nitwiga twese ntitubone akazi bizajyenda gute?nikibazo,uko dushakira ibyiza u Rwanda ariko tunashakira urubyiruko icyabateza imbere
Kanda hano umusubize

cabana - 24/07/2016 saa 08:49

Gafaranga we, jya ureba ibiriho ibizaza bizamenywa n'abazaba bariho.
Kanda hano umusubize

emma - 24/07/2016 saa 07:46

Nukuri muvandimwe birakiye ko duhora dutekereza ibyiza twakorera igihugu cyacu nkibi abayobozi bacu bakora ariko tukongeraho kwiyeza burigihe dushaka imana ngo tuzabone no kubyiza byo mwijuru kuko isi yo irimo kujya kwiherezo abicana,abasambana bahuje ibitsina bahawe intebe mubihugu kandi twibuka sodoma uko byagenze urukundo rwamafranga ruruta urwabantu,ubumuntu buke bwuje ubugome bwuburyo bwose mbese isi igeze aho bible ivuga ko ibihe byanyuma birihafi kuwibazango kuguhera kera aruko bavugaga namubwira ngo sindimukuru cyane ari ko guhera muri 90 gusubiza inyuma suku isi yarimeze harimo ibibi ariko harinibyo batinyaga none ubu babigize ibisanzwe kwica nibisanzwe kubeshya nibisanzwe kubona inyanga mugayo ninkokubonekerwa mugihe kera umukuru wamubonagamo ubunyanga mugayo ubu nibo basambanya abana bato ababo bibyariye nibindi rero imana idutabare tugume kurufatiro.
Kanda hano umusubize

fmugisha - 23/07/2016 saa 22:06

mwabayehova MWe biterabwoba MWe turabarambiwe nogucinte abashaka kwikorera igihese abantubatapfuye niryari muanirwa gukora kuberishyari mugatangira amagambo yitera bwoba mwirirwa mwirukimisozi nkimbura mikoro zose abandi bakwikorera mugahekenya amenyo mubakangishurupfu nkaho harutaruzi pawulo ati udakora ntakarye namwe kurya muzabyihorere ok
Kanda hano umusubize

- 25/07/2016 saa 11:58

oya rwose muntu wanjye wibatuka, ntawamenya niba uwashyizeho igitekerezo ari uwo ukeka ko ari we ni yo yaba ari we byituma utuka bose, nta mburamukoro irimo kuko ntawudataha ngo ashake icyo arya nkunda kubona comments ze ariko wibishyira kuri bose
Kanda hano umusubize

cyiza - 23/07/2016 saa 21:57

Paladiso turabizi ko izabaho ariko ntago byatubuza kubaho mubuzima bwiza dushaka
Kanda hano umusubize

paccy - 23/07/2016 saa 20:59

reta irabura gutabara abantu bo muburengerazuba bishwe n'inzara, ahubwo bibere mubyo kubaka.Rero minist w'ubuhinzi yatangaje ko mu Rda ntanzara ihari da! niyivugire nawe ari mu isi azabona
Kanda hano umusubize

Bahinga - 23/07/2016 saa 20:39

Nayo se izafata imyaka irenga 10 ndetse bongere gukoresha banayarwanda uburetwa amanywa nijoro nomucyunamo?
Kanda hano umusubize

Rwubusisi charles - 23/07/2016 saa 16:13

Uzajye ujyana iyoboka mana ryawe aho rigomba kwigirwa bekujya bavuga ibyiza by'urwanda ngo uribwe kuko nturusha ubu kirisito abandi ntanuwo urusha kumenya Imana.
Kanda hano umusubize

bitwenge - 23/07/2016 saa 15:00

MBATERE AMATSIKO ?????? ABEMERA BIBLE MUSOME IGITABI CYITANGIRIRO.11 : umurongo wa1kugerza kuwikenda ! ABANYA BABULONI BASHATSE KUBAKA UMUNARA UGERA KWIJURU !! NGO BMENYEKANE CYANE !!! MUSOME MWIREBERE IBYABABAYEHO.
Kanda hano umusubize

GAFARANGA Cosma - 23/07/2016 saa 13:37

Ni byiza ku iterambere ry'u Rwanda.Wenda rimwe tuzamera nka DUBAI cyangwa Singapor.Ariko se mwaba muzi ikintu kizaba cyiza ku isi kurusha ibindi byose byabayeho? Ni Paradizo dutegereje mu myaka iri imbere.Ibi twubaka nubwo ali byiza,nyamara ntibitubuza gukomeza gupfa no kurwara.Ku munsi wa nyuma,imana yacu Yehova izashyiraho ubutegetsi bwayo,imaze kumenagura ubutegetsi bwose bwo mu isi nkuko tubisoma muli Daniel 2:44.Imana nimara kuzana ubwo butegetsi,ali nayo mpamvu dusenga tuvuga ngo "Ubwami bwawe buze",isi izaba isa neza cyane,imeze nka EDEN Paradise,aho Adam na Eva babaga.Ubu ni mu gace ka Eastern TURKEY,hafi n'uruzi rwitwa VAN.Isi yose nimara kuba Paradizo,tuzaba dukina n'inyamaswa ubundi ziryana (intare,inzoka,etc...)nkuko tubisoma muli Yesaya 11:6-9.Igihe imana izarimbura abibera mu byisi gusa,ku munsi w'imperuka,abazarokoka ntabwo bazongera gusaza,kurwara,gukena,cyangwa gupfa (Revelation 21:4).Abashaka ubuzima bw'iteka,nimwige Bible kugirango mukore umurimo w'imana ku buntu (Yohana 14:12;Matayo 10:8).Mwishidikanya ko ibyo Bible ivuga bitazaba.
Kanda hano umusubize

X - 24/07/2016 saa 07:15

UTUMYE NONGERA KWIBAZA IKIBAZO KIJYA KIMBABAZA; UBU KOKO NI UKUBERA IKI KUGIRA IMODOKA YA V8, V24,.... KURARA MURI HOTEL YA 5 STARS, 25 STARS,..... GUKORESHA INTERNET YA 4G, 20G,...., etc, etc, etc, NTA MUNSI N'UMWE BISHOBORA KONGERERA MUNTU IGIHE CYO KUBAHO??????? NB; BIRABABAJE PE!
Kanda hano umusubize

- 25/07/2016 saa 11:57

Ndakwemeye kabisa ndugu
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X