Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Hanze hari udutsiko tw’amadayimoni y’abantu tutifuza ko abanyarwanda biyunga

Minisitiri w’ibiza no gucyura impunzi Selaphine Mukantabaza aratangaza ko hanze y’u Rwanda hari udutsiko tw’abantu batifuza kubona ubwiyunge bw’Abanyarwanda kandi ngo tukaba ari imbogamizi mu gushyira mu bikorwa gahunda ya Unit Club ndetse no kuri guverinoma y’u Rwanda.

Mukantabana usanzwe ari komiseri ushinzwe ubukungu muri Unity Club yavuze ko utwo dutsiko tw’amacakubiri tugizwe n’amadayimoni y’ingengebitekerezo yo gusenya.

Yavuze ko bubaka abo muri utwo dutsiko bo bagasenya ibyubatswe kandi iki kikaba ari ikibazo n’imbogamizi ku kugera ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

JPEG - 63.3 kb
Selaphine Mukantabana ngo hari udutsiko tw’abantu twifuza gusenya u Rwanda

Ibi minisitiri Mukantabana, ushinzwe kurwanya Ibiza no kwita ku bibazo by’impunzi, yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru cyagaragarijwemo ibimaze gukorwa n’imbogamizi Unity Club igifite.

Unity Club akaba ari ihuriro ry’abagore bahoze ndetse n’abakiri ba minisitiri washinzwe n’umufasha wa perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Minisitiri Mukantabana yatangaje ko mu guhangana n’ibi bibazo begera usenya gahoro gahoro bucece. “Intego yacu ni ukumenya usenya n’ikimutera kwangiza ikintu gifite inyungu ikomeye ku gihugu cyageze ku ndiba y’akababaro, ariko gishaka kongera kuvuka bidasubirwaho no kubaka ahazaza heza bidasubirwaho h’urungano ruriho n’uruzaza.”

Yakomeje avuga ko abagore ari abantu bihangana cyane nko kwihanganira ibise igihe cyo kubyara, avuga ko bacengera muri utwo dutsiko dufite imigambi mibi bagahindura umuntu umwe cyangwa babiri bakemera gufatanya nabo mu kubaka igihugu kirangwa n’amahoro.

Si wenyine uvuga utu dutsiko kuko na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yasozaga ibirori bya Unity Club ku mugoroba w’ejo kuwa gatanu tariki ya 4 Ugushyingo 2016.

Perezida Kagame yavuze ko hari abantu barekeje bifuza ko abanyarwanda baryana ubundi bakungukira muri uko kuryana bagasenya ibyubatswe mu myaka myinshi u Rwanda rumaze rwiyubatse.

Ibi Perezida Kagame yabigereranyije n’udusimba tw’isenene dupfundikiye hamwe ngo iyo tubuze uko dusohoka turaryana nyiri ukudushyira hamwe akadukuramo utwinshi twacitse amaguru. Ngo nta kindi nawe adukorera uretse kudukuramo akadukaranga akaturya.

Kugeza ubu Unity Club Intwararumuri abayigize baharanira buri gihe ni ukugira uruhare rukomeye mu kumurikira rubanda no kubera urugero rwiza aho batuye nk’uko byemezwa na Vice Perezida w’uyu muryango akaba na Vice Guverineri wa BNR Monique Nsazabaganwe.

Akaba avuga nanone ko Unity Club ari ababyeyi baharanira ubumwe bw’abanyarwanda.

Unity Club Intwararumuri,ni umuryango ubumbiye hamwe abagize guverinoma,abigeze kuyibamo hamwe n’abo bashakanye basaga 150. Unity Club ikaba ari umuryango uharanira gusigasira ubumwe bw’abanyarwanda hamwe n’ubunyarwanda washinzwe mu 1996 muri iki cyumweru warizihije isabukuru y’ imyaka 20 umaze ushinzwe.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

pastor - 7/11/2016 saa 00:06

Wamudamu we Ese waba uzi neza amadayimoni ?nutihana ayo madayimoni ashobora kugukukiramo.Nakazi kawe... Reka kutuzanira imyuka mibi y'abadaimoni mu gihugu cyacu kuko ntitwigeze dukorana nayo madaimoni.Toka kwa jina la Yesu!!!.Reka ayo ma daimoni yawe agume hanze kugeza imperuka. ASHWI DAAA NTAWASHOBORA!!!!!NAHAMASENGESHO.Uzi imyuka mibi???
Kanda hano umusubize

maribori - 6/11/2016 saa 15:13

Mukantabana itonde!Wakaba munini cyane nturuta abarurwaniye bakaba barugejeje aha!!! Ntawe barita idayimoni.Genda buhoro bucya bwitwa ejo.
Kanda hano umusubize

maribori - 6/11/2016 saa 15:10

Mukantabana itonde!Wakaba munini cyane nturuta abarurwaniye rukaba rugeze aha.Ntawe barita idayimoni.Genda gacye bucya bucyana ayandi.
Kanda hano umusubize

Eric - 6/11/2016 saa 15:03

Nibwirako Mukantabana ari umwe mwayo madayimoni avuga kuko nawe yaje kuyobora aturutse mumpunzi zo muri Congo Brazaville, nawe barebe neza ataba yiyoberanya uko niko amadayimoni akora.
Kanda hano umusubize

Mukiza - 5/11/2016 saa 19:16

Ni mu mureke yivugire nawe arebe ko yarya kabiri,umuntu ushaka ubwiyunge atuka abandi ngo n'amadayimoni ubwose ashaka kwiyunga nayo nta munyarwanda uruta undi,tujye twubahana.
Kanda hano umusubize

Lady gaga - 5/11/2016 saa 17:35

Nzabandora
Kanda hano umusubize

kamuzinzi - 5/11/2016 saa 14:18

Magweja uriya mudame ntacyo yavuze usibye ko arimo yihakirizwa...Twarwaniye igihugu bo barikurya imireti none se ikintu yamaze niki?
Kanda hano umusubize

Bagabo - 5/11/2016 saa 14:05

None se ubundi ayo mashitani mwayaretse akigumira iyo ari ntaze kutuvangira hano mu gihugu!
Kanda hano umusubize

Bagabo - 5/11/2016 saa 13:59

Ivugire ariko ntuzarusha ba shehe,Rwarakabije n'abandi!
Kanda hano umusubize

Migabo Serge - 5/11/2016 saa 12:42

Jye nabwira "Nyiramaritete" uyu ko atazi gushishoza. Amashitani abuza abantu kwiyunga ntabwo ali hanze. Reka da!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! Amashitani arimo hano mu mbere!!!!!! Ni ah'Imana nyamara!!!!!!!!!!
Kanda hano umusubize

shumbusho - 5/11/2016 saa 11:39

Komwica ukuri mukuzi nimwe mutuyobora muzi nibibi biturinyuma nonese niba mutiyunze ngomucyure impunzi mwunva tujyahe?
Kanda hano umusubize

Gahara - 5/11/2016 saa 11:12

Wa mudamu waretsekwiteranya nabandi mubintutazi koko Kobucya bwiteejo?
Kanda hano umusubize

magweja - 5/11/2016 saa 11:34

ubwose ushatse kuvuga iki gahayawe umuntu navuga ukuri uti ngwiki nabivuge ukuri hucamuziko nyiguchya
Kanda hano umusubize

Rutishereka - 5/11/2016 saa 12:13

Ese Mukantabana aratuka bande? Aliko rwose ubu tuzageza he twikanga Baringa ? Ubu twari twizeye ko twageze ku bumwe nkuko bahora bahora baituririmbira none ngo hari Abadayimoni ! Aliko se uriya ntatashye ejobundi none arushije abarusaziyemo kurumenya ! Mukantabana bucya bwitwa ejo umenye ko utarusha amashuri Binagwaho , kandi nturi Mushikiwabo
Kanda hano umusubize

MASO - 5/11/2016 saa 14:49

BIRAKOMEYE UMUTI W ABADAYIMONI N UGUSENGA
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X