Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Hatangijwe uburyo umubyeyi azajya amenya amakuru ku mwana akoresheje telefone

Mu kigo Notre Dame de citeaux mu mujyi wa Kigali hatangirijwe uburyo bw’ikoranabuhanga,aho umubyeyi w’umwana azajya amenya amakuru ku mwana we akoresheje telephone ngendanwa.

Smart parents ni uburyo bushya bwo gukoresha ikoranabuhanga umubyeyi agezwaho amakuru y’uko umwana ahagaze ku ishuri mu buzima bwe bwa buri munsi.

Iyi software nkuko bene ubu buryo babwita, abayitangije bemeza ko hari byinshi izahindura mu burezi kuko ubundi umubyeyi yamenyaga amakuru y’umwana we mu gihe kirekire bigatuma icyo gukosorwa kidakosorwa kugihe.

KARASIRA Oliver Umuyobozi wa Smart initiative LTD yagize ati: “Ntihahozeho ubu buryo bw’itumanaho ,hari uburyo bwakoreshwaga hagati y’umubyeyi n’ishuri, yego bwari buhari ,ariko byakorwaga nko mu mezi atatu yose, cyangwa se wenda umubyeyi akaba yabimenya 1 cyangwa 2 mu cyumweru, cyangwa muri ayo mezi 3 nyamara hari amakuru y’ubuzima bwa buri munsi ku mwana. Ibyo rero ninabyo byatuma hakemuka ikibazo cyaboneka umunsi ku munsi, ibi biratanga icyizere ko hagiye kubaho impinduka igaragara mu ri gahunda y’uburezi mu Rwanda no muri Afrika ”

Ikigo Notre dame de citeaux cyatangirijwemo iyi gahunda; kivuga ko ubu buryo bw’umubyeyi mu kumenya amakuru y’umwana bwasaga n’ubushaje kuko bohererezwaga impapuro mu gihembwe zizwi nka babyeyi, hanabaho uburyo bwo gukoresha telephone bahamagarwa nabyo bigatinda kuko umuyobozi atahamagara ababyeyi b’abana bahiga bose ubu buryo rero ngo bushobora kuzagira byinshi bukemura.

Abarimu nti bavuga ko aka ari akazi kaziyongera kuko bakora ko kwigisha; ngo kuko n’ubusanzwe bakoraga Raporo none ubu ikazajya yikora nyuma y’akanya gato ko kuzuza uko basanze imyigire y’abana mu ishuri.

Gukoresha ikoranabuhanga bishyizwe imbere nk’imbarutso y’iterambere ku isi yose n’uRwanda rurimo, ari nako benshi bavumbura uburyo bwinshi bwo kurikoresha; gusa birasaba inzego bireba kutajya kure y’abavuga ko hari ibyo bavumbuye, kukohari ababitangiza bigaheruka gukora uwo munsi.

Ubu buryo bubaye ubuhoraho, benshi bavuga ko hari icyo bwafasha kuko budakenera internet ku mubyeyi ngo amenye ayo makuru y’umwana we ku ishuri.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X