Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

HCR igiye gukuraho ibyo yageneraga impunzi

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (HCR), riravuga ko ubu rifite ibibazo by’amikoro. Ibi rero byatumye uyu muryango utangaza ko impunzi zikwiye kwirwanaho zigashaka ibyo zikora kuko zitazongera kubona ubufasha.

HCR Itangaza ko kubera ibibazo by’amikoro akomoka ku bwinshi bw’impunzi ku Isi, ritazongera kubona ubufasha riha impunzi nk’uko byari bisanzwe.

Ubuyobozi bw’iri shami bwatangaje ko impunzi zirimo n’iziri mu Rwanda zigomba gutangira gushaka uko zibeshaho.

JPEG - 96.8 kb
Inkambi y’impunzi z’abarundi ziri mu Rwanda i Mahama mu karere ka Kirehe

Uhagarariye HCR mu Rwanda Azam Saber, yavuze ko uru rwego rufite intego yo gushaka ibisubizo bihamye kuri gahunda yo gufatanya n’abaturage basanzwe kwiteza imbere mu mibereho myiza n’ubukungu, hashingiwe ku bumenyi bw’impunzi, ubucuruzi ndeste n’urwego rw’amashuri zifite.

Ati: “Impunzi ni abantu bafite ubumenyi bunyuranye. Bakeneye kubahwa no gushyigikirwa. Ntabwo ari umuzigo, ahubwo ni umutungo atagereranywa ushobora gufasha mu iterambere ry’ibihugu bahungiyemo.”

Yongeyeho ko: “Bagomba guhabwa amahirwe yo gukora ibyo bashoboye bishobora gufasha ibihugu bahungiyemo gutera imbere. Icyo tugomba gukora ni ukubafasha kugira urwo ruhare mu guteza imbere ibyaro by’u Rwanda.”

HCR isobanura ko impunzi ziri mu Rwanda zifite uburenganzira bwo gukora, bituma zigabanya gutega amaramuko ku mfashanyo. Bamwe babona ibi nk’ibishobora gukomerera impunzi, mu gihe n’abenegihugu bataka kubura akazi.


Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Shirimpumu - 23/06/2016 saa 21:43

Impunzi ziri mu Rwanda, Abarundi abakongomani, bagombye gutangira kumva bagombye gutangira gusubira mu gihugu cyabo.Kuko ibi imfashanyo bahabwa nigabanuka u Rwanda ubushobozi bwarwo nabwo ntibwashobora kuzisimbura.
Kanda hano umusubize

G.Limbati Kagahe - 22/06/2016 saa 12:01

vicent sha USA na HCR bihuriyehe?
Kanda hano umusubize

Vincent - 22/06/2016 saa 10:53

Kombona inkuru ivuguruza iyindi nayo yasohotse mu binyamakuru ivuga ko USA, azakomeza gutanga ubufasha yageneraga impunzi harimo niziri mu Rwanda. Ubwo bisobanuye iki?
Kanda hano umusubize

G.Limbati Kagahe - 22/06/2016 saa 11:59

niko sha USA na HCR bihuriye he?!
Kanda hano umusubize

MUTA - 24/06/2016 saa 17:47

IMPUNZI ZIFASHWE NEZA MU RWANDA NTAKIBAZO
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X