Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Hoteli Chez Lando yibasiwe n’ Inkongi y’umuriro

Mu masaha make ya mbere ya saa sita kuri uyu wa gatandatu nibwo hotel Chez Lando iherereye I Remera ahakunze kwitwa ku Gisiment yafashwe n’inkongi y’umuriro ahanini yibasiye cyane icyumba cy’inama.

Bamwe bari aha baganiriye na Imirasire.com ku murongo wa telefoni bavuze ko uku kwatewe n’abantu bakoraga akazi ko gusudira.

Nubwo ubutabazi bwa Polisi bwahageze ku bwinshi, abaganiriye na Imirasire.com baravuga ko kubera uburyo umuriro wari mwinshi cyane, amazi akoreshwa mu kuzimya inkongi yaje kuba make bituma umuriro ukomeza kugira ingufu nyinshi.

Ikindi kandi cyatumye kuzimya iyi nkongi y’umuriro bigorana, ngo ni uburyo iyo hoteli yubatswe, kuko ikikijwe n’ibiti byinshi, byasabye ko imodoka za Polisi zizimya umuriro guhagarara muri kaburimbo kuko zitabonaga aho zica ngo zigane imbere.

Icyumba gikorerwamo inama nicyo cyangiritse mu buryo bukomeye cyane.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 4/07/2016 saa 00:50

TWIFATANYIJE NABO
Kanda hano umusubize

Castro - 2/07/2016 saa 19:46

Nibihangane kabisa
Kanda hano umusubize

nemyeye - 2/07/2016 saa 18:53

twifatanyije namwe mukababaro
Kanda hano umusubize

Alias mbereke - 2/07/2016 saa 17:03

Ntimubyivangemo cyane mutangare mutegereye kuko birashoboka Kp are Ntoro it's hotel wake Gusta hotel time.
Kanda hano umusubize

Bakm - 2/07/2016 saa 15:31

yoooh! twifatanyije nabo mukababaro kbsa
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X