Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Huye: “Ibiryabarezi” byafunzwe


Kuri uyu wa 26 Nyakanga ku biro by’umurenge wa Ngoma hagejejwe “ibiryabarezi” byinshi bibikwa muri kimwe mu byumba by’umurenge.

Nyuma y’aho abacuruzi b’ibiryabarezi batubahirije amasezerano bagiranye na Minisiteri y’ubucuruzi (Minicom) bigatuma bamwe mu bana barangarira iyi mikino y’amahirwe bamwe bita ibiryabarezi, ubuyobozi bw’umurenge wa Ngoma bwahisemo kubifunga by’agateganyo kugira ngo babanze bubahirize ibisabwa.

Bibaye nyuma y’uko mu nama abanyamuryango ba RPF i Huye bakoze ku cyumweru, bari bagaragaje impungenge baterwa n’ibyo “biryabarezi” birangaza abana batoya, hakaba hari hifujwe ko aho bazasanga hari abana babiriho byajya bifungwa.

Umwe mu bari mu ikipe yazanye ibyo “biryabarezi” utashatse ko izina rye ritangazwa kuko ngo atari we utanga amakuru, yavuze ko ibyo “biryabarezi” byari bimaze gufungwa n’ikipe yaturutse muri Minisiteri y’Ubucuruzi (MINICOM).

Avuga ko byafunzwe kubera ko ba nyirabyo batubahirije amasezerano bagiranye na Minicom, kuko ubundi ngo uruhushya bari bahawe rwari urwo kubicururiza mu Mujyi wa Kigali gusa, kandi bigashyirwa ku maseta azwi, ababyifuza bazajya babisangaho.

Ikindi kandi cyatumye bafungwa harimo no kuba ba nyirabyo batari bemerewe kujya kubikoreshereza ahatari mu mujyi wa Kigali ariko ngo si ko byagenze kuko bihaye kubijyana no hanze y’Umujyi wa Kigali, kandi bakagenda babishyira ahantu mu kajagari ku buryo bituma imikoreshereze yabyo idakurikiranwa neza, dore ko usanga binagibwaho n’abana bataruzuza imyaka y’ubukure.

Uku kubifunga bivugwa ko ari iby’agateganyo mu igihe hategerejwe ko babanza kunoza uko bigomba gukoreshwa, kugira ngo bye kuba akajagari n’intandaro y’ihungabana ry’umutekano.

Turacyagerageza kuvugana na MINICOM ngo tumenye neza umubare w’ “ibiryabarezi” byafunzwe, ibyasigaye ndetse n’impamvu nyamukuru yaba yatumye babifunga.


Rugano

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

D V D - 30/10/2016 saa 15:25

MINICOM NIKEMURE IKIBAZO, PRAY TO WIN NIKORERE MUNZU ZIFITE IBIRANGO ,AKAJAGARI KAHAVE
Kanda hano umusubize

John Peter Bariringirwa - 4/08/2016 saa 21:06

Niba Byinjiza imisoro ya leta kubwange ndumva ari business nk'izindi nonese tigo,mtn na airtel harigihe batarya amamillioni n'amamillioni mumatombora? ahaaaa! gewe ndabona hakwirukanwa ibidasora gusa
Kanda hano umusubize

RUBANDA - 27/07/2016 saa 12:25

NGO NI IBIRYABAREZI ??? UBWO ABO BYARIYE BOSE NI ABAREZI NYINE ARIKO LETA YAKOZE KUBA ITABAYE ABAREZI DA.
Kanda hano umusubize

Dieudonne Mporanyi - 27/07/2016 saa 22:38

ruriya ni urusimbi rusanzwe,kandi ntawe bihamagara ngo bimurye,reka abantu bagumye babe abaribwa.i nyaruguru twararatuje.
Kanda hano umusubize

Mum - 27/07/2016 saa 10:27

Mu bushinwa ntabwo wajyayo gukorerayo aibintu nk'ibi ngo bakwemerere, bubaha kandi bagakunda abaturage babo. Iba bategetsi bacu baba meze nk'abacanshuro, ikibazo cyose umuturage yagira ntacyo kibabwiye.
Kanda hano umusubize

muterahejuru - 28/07/2016 saa 05:59

muzatwirukanire na beting kuko nayo ni urusimbi rwa kizungu
Kanda hano umusubize

alias - 27/07/2016 saa 07:58

mbega ibyishimo ahuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuu turuhutseho rwose, uzi guhorana ifaranga ku mweko wikanga ko urirambitse hasi umwana arihitana. Ariko rero abo banyamuryango ba RPF badutabaye pe. MINICOM ngo irabifunga by'agateganyo kuki bitaba burundu. izina naryo ubwaryo ni iryagasuzuguro. abarezi ubundi ni abanebwe ntabwo abanyarwanda turi abanebwe ku buryo batuzanira umukino wa kinebwe. mbega ye reka njye kwiha akagage ndaruhutse pe. n'utundi turere turebereho icyemezo gifatirwe hamwe.
Kanda hano umusubize

alias - 27/07/2016 saa 07:57

mbega ibyishimo ahuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuu turuhutseho rwose, uzi guhorana ifaranga ku mweko wikanga ko urirambitse hasi umwana arihitana. Ariko rero abo banyamuryango ba RPF badutabaye pe. MINICOM ngo irabifunga by'agateganyo kuki bitaba burundu. izina naryo ubwaryo ni iryagasuzuguro. abarezi ubundi ni abanebwe ntabwo abanyarwanda turi abanebwe ku buryo batuzanira umukino wa kinebwe. mbega ye reka njye kwiha akagage ndaruhutse pe. n'utundi turere turebereho icyemezo gifatirwe hamwe.
Kanda hano umusubize

DONATHA - 27/07/2016 saa 06:24

ibyo biryabarezi babibike kuko bishobora kugiraho ingaruka abantu bose.
Kanda hano umusubize

DONATHA - 27/07/2016 saa 06:22

ibyo biryabarezi babibike kuko bishobora kugiraho ingaruka abantu bose.
Kanda hano umusubize

ngorabahizi jean paul - 27/07/2016 saa 04:39

Agateganyo kubera iki? Babifunge burundu kuko izina byahawe ntibikwiye kuba bigikinwa mu Rwanda!
Kanda hano umusubize

- 27/07/2016 saa 09:34

ariko sha mufunze mumitwe sinzi uko umuntu yabavanamo ayo ma code yanyu kweli
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X