Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Huye: Umukiliya bamusanze yapfiriye muri Motel Gratia

Muri Motel Gratia iherereye mu karere ka Huye hasanzwe umurambo w’umukiliya, ubuyobozi bw’iyo motel buravuga ko bwababajwe n’urupfu w’umukiliya wabo cyane ko ngo bwari ubwambere bibaye muri iyo Motel. Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Huye yavuze ko igitegereje ibizava mu bizamini byo kwa muganga.

Serujamba Jean Paul niyo mazina yanditse ku byangombwa by’uwo muntu nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bwa Motel.

Uyu mugabo ngo wari ufite imyaka 45 y’amavuko ngo yari asanzwe ari umukiriya wa Motel Gratia iherereye mu karere ka Huye. Ngo uyu mugabo yafashe icyumba muri iyi motel ku wa gatanu w’icyumweru gishize akaba yari yavuze ko azamaramo iminsi ibiri.

Nkuko bitangazwa na Hassan Nsengimana umuyobozi wa Motel Gratia ngo mu gitondo cy’ejo ku wa mbere nibwo ngo bashatse gukora isuku mu cyumba Jean Paul yari arimo nyamara ngo bakora ku rugi bakumva rurakinze ngo bibaza ko wenda yaba yagiye akibagirwa gusiga urufunguzo.

Gusa ngo nkuko uyu yari asanzwe ari umukiliya wabo ngo bari bizeye ko aho ari buze gutahira baraza gukoramo isuku ndetse akaza no kwishyura dore ko ngo bari bazi ko yagiye gukora mu karere ka Nyaruguru aho yari asanzwe akora aturutse mu karere ka Nyagatare.

Bakomeje kubona ko atinze, ngo bafashe icyemezo cyo guhamagara nomero ye maze bakumva telefoni iravugira mu cyumba, nibwo ngo bafashe icyemezo cyo kumena ikirahure bagezemo basanga yamaze gushiramo umwuka.

Umuvugize wa polisi mu ntara y’amajyepfo CIP Andre Hakizimana yavuze ko bategereje ibisubizo byo kwa muganga ngo babone gutangaza icyo uwo muntu yaba yarazize, gusa we yavuze ko nta bugizi bwa nabi bwamukorewe kuko ngo basanze urugi rwari rukingiye imbere.

Ubuyobozi bw’iyi motel Serujamba yaguyemo butangaza ko bwababajwe n’urupfu rwe kuko ngo ari n’ubwambere bibaye.

Uyu Serujamba ngo yakoraga akazi k’ubwubatsi mu karere ka Nyaruguru muri kampani yitwa Horizon aturutse mu karere ka Nyagatare akaba yakundaga gucumbika muri iyi motel Gratia yaguyemo.

JPEG - 43.1 kb
Motel Gratia umukiliya yaguyemo

Jean Pierre TUYISENGE

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

muvunanyambo - 24/08/2016 saa 20:01

Nibashake gasana bareke gukina
Kanda hano umusubize

muvunanyambo - 24/08/2016 saa 20:00

Sha Dore ko bazi gufanyiya, nibafata kinyoteli ubaliye imitungo yabo bazaba ari abagabo. Yaramuhamije le type.ubanza aho ari atazabyuka.
Kanda hano umusubize

meme - 24/08/2016 saa 10:41

police ibicungire hafi kuko akurikira Dr waguye ibicumbi muri moteur nawe bitarenze ukwezi
Kanda hano umusubize

nizeyimana egide - 24/08/2016 saa 10:19

Imana imwakire
Kanda hano umusubize

Rwaka - 23/08/2016 saa 22:36

Ina lillah wa ina ilayihi radjiuna
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X