Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Huye : Uzafatwa aheza umuntu wavuye mu kigo ngororamuco azahanwa nkuko amategeko y’uRwanda abiteganya “Mayor Muzuka Eugene”

Rumwe mu rubyiruko rwajyanywe mu kigo ngororamuco kiri mu karere ka Rutsiro ahazwi nki Iwawa ruvugako rufite ikibazo cy’uko iyo ruvuye Iwawa rukagera mubuzima busanzwe ntamuntu ushobora kuruha akazi bitewe nuko baba bakirubona mu ishusho y’uburara.

Hari rumwe mu rubyiruko rwavuye mu kigo ngororamuco kiri Iwawa kubera gufatwa nk’inzererezi badafite ibyangombwa cyangwa bagafatwa banywa ibiyobya bwenge bakabatwara Iwawa kwigishwa indangagaciro z’umuco nyarwanda na kirazira.

JPEG - 28.7 kb
Kayiranga Muzuka Eugene Umuyobozi w’akarere ka Huye

Bigishwa nanone imyuga itandukanye yiganjemo ubukorikori.
N’ubwo bimeze bityo urwo rubyiruko ruvugako rubabazwa na bamwe mu baturage bakibabona mundorerwamo y’uburara kandi barahindutse mu gihe basubiye mu buzima busanzwe.

Rumwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Huye rwavuye mu kigo ngorora muco Iwawa, rwaganiriye n’umunyamakuru w’imirasire.com ariko rugasabako imyirondoro yarwo itagaragara mu itangazamakuru rwavuzeko iyo ruvuye Iwawa rudashobora kubona akazi ko mu buzima busanzwe kuberako hari bamwe mu baturage baba bakibafata nkaho batahindutse bakiri ibirara, bityo bakavutswa uburenganzira bwabo nk’abanyarwanda.

Umwe yagize ati” Ujya kwaka akazi ahantu runaka ukurikije umwuga wize ariko aho ugiye gusaba ako kazi bakakwamagana bavugango weho uri umujura utazatwiba doreko uvuye n’Iwawa, kandi mu byukuri tuba twarahindutse kuko twigishwa uburere mboneragihugu tukiga umuco nyarwanda indanga gaciri na kirazira, ndetse arinako twiga imyuga izadufasha mugihe tugeze mu buzima bwohanze”.

Twashatse ku menya icyo ubuyobozi bw akarere ka Huye buvuga kuri iki kibazo maze tuvugana n’umuyobozi wa karere Muzuka Eugene.

Mu kiganiro yagiranye na Imirasire.com yavuze ko iyo hari urubyiruko ruvuye Iwawa mu kigo ngororamuco bafata umwanya bakaruganiriza.

Ati “baraza tukabaganiriza ndetse tukabaha na bimwe mu bikoresho bibafasha kwikorera bitewe n’imyuga baba barize, ikindi kandi nuko tubasaba kwibumbira mu makoperative mu rwego rwo guhuriza hamwe imbaraga mu mikorere yabo”

Naho ku kibazo cy’uko hari bamwe mu baturage bagiheza rumwe mu rubyiruko ruva Iwawa Mayor Muzuka yagize ati” mu by’ukuri icyo cyaba ari ikibazo kiri rusange mu gihugu hose cya bamwe mubantu badashobora kumva ko umuntu yahinduka akava mubyo yarimo mbere bitari byiza mbese akava ibuzimu kajya ibuntu”

Yakomeje avugako mu by’ukuri leta iba yakoze ibishoboka byose ikigisha urwo rubyiruko haba indanga gaciro na kirazira ndetse bakabigisha n’imyuga izabafasha mu kwiteza imbere mu mibereho yabo.

Aha niho Muzuka avugako umuntu uzagaragarwaho n’ihezwa cyangwa ivangura iryo ariryo ryose ku rubyiruko ruva mu bigo ngororamuco azahanwa n’amategeko kuko mu Rwanda hari amategeko ahana ivangura, agasaba abaturage kugirira icyizere urwo rubyiruko ahasigaye bagafatanyiriza hamwe mu kubaka igihugu cyacu.

Hirya nohino mu gihugu humvikana rumwe mu rubyiruko ruva Iwawa rugaragazako iyo rugarutse muri sosiyete abaturage batajya barufata nkabantu bahindutse ahubwo bagakomeza kubabona mwishusho y’uburara.

JOHN Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X