Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

I Burasirazuba : Amapfa ngo yaba agiye kurangira

Bamwe mu baturage b’i Burasirazuba bafite icyizere cy’uko amapfa atazagaruka kubera ko imvura yatangiye kugwa.

Mu gihe mu minsi ishize mu bice by’intara y’uburasirazuba havuzwe amapfa yatewe n’izuba ryavuye igihe kinini, kuri ubu muri ibi bice bamwe mu baturage batangiye kugira icyizere bakura ku mvura ,yatangiye kugwa yanatumye ibiciro bya bimwe mu biribwa bimanuka.

PNG - 543.4 kb
Hirya no hino mu ntara y’u Burasirazuba imvura yatangiye kuboneka

Ku rundi ruhande ariko, umunyamakuru wa Imirasire.com wagiye muri utu duce, avuga ko hari ibice by’intara y’uburasirazuba bitarabona imvura ,kandi ngo abaturage baho n’ubu ntibarabona ibyo kurya bihagije.

Mu birometero bike cyane urenze umujyi wa Kayonza werekeza mu Karere ka Ngoma, Imirasire.com yageze mu rugo rumwe mu baturage batuye muri ako gace, abagize umuryango bari gutegura amafunguro ya kumanywa.

Imirasire.com yasanze bahata ibirayi byagaragaraga ko barimo kubikura mu murima bitarera, kandi ni kamwe mu duce twavuzwemo amapfa.

Aho ibice bimwe na bimwe by’intara y’uburasirazuba bitangiye kubonekeramo imvura, abatuye muri ibyo bice bavuga ko bafite icyizere cy’uko aho imvura igwa ayo mapfa ashobora gushira ,cyangwa akagabanuka igihe imvura yaba ikomeje kubonekera igihe.

Muri utwo duce tubonekamo imvura ,ngo n’ibiciro bya bimwe mu biribwa nabyo byatangiye kugabanuka, ibyo nabyo ngo biratanga icyizere.

Ku rundi ruhande ariko,ngo hari n’ibice bitarabonekamo imvura cyangwa ikagwa ari nke,muri ibyo bice birimo imirenge imwe n’imwe y’akarere ka Nyagatare n’aka Kayonza,uturere n’ubundi twibasiwe bikomeye amapfa.

Amapfa yavuzwe mu ntara y’uburasirazuba yagize ubukana bwinshi mu mezi y’ukwa 6 ukwa 7, ndetse n’ukwa 8,ni amapfa yatumye ngo hari abaturage basuhukiye mu bihugu by’abaturanyi nka Uganda ,abandi Leta ibafasha kubona ibiribwa n’amazi yaba ayabo yo gukoresha ndetse n’ayo kuhira amatungo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

RWANDANZIZA.OSCAR - 1/12/2016 saa 20:01

KABISA UKOBIRI INZARA ITANGIYE KUGABANYUKAMU MURENGE WA RWINKWAVU
Kanda hano umusubize

HAGENIMANA Jean Paul - 1/12/2016 saa 19:33

AMAPHA NTATEZE GUSHIRA, KUKO AVA MUGACE KAMWE AKAJYA MUKANDI GACE. ABO BANYAMAKURU BAZATEMBERERE MUKARERE KA KIREHE BYUMWIHARIKO M'UMURENGE WA MAHAMA MAZE BIREBERE.KUKO HO NDAHAMYA KO NIBA LETA ITAGIZE ICYOIKORA NGO IFASHE ABATURAGE NIHO HAHANDI BARAHUNGA NTAKABIZA. GUSA REKA DUSABE IMANA IMVURA IBONEKE HOSE KUKO BITABAYE IBYO AMAPHA ARABA KARANDE MURI IYI NTARA Y'I BURASIRAZUBA. MUKOMEZE MUKORERE UBUVUGIZI ABA BATURAGE BO MURI IYI NTARA, KUKO BACA UMUGANI MUKINYARWANDA NGO USHAKA GUKIRA INDWARA ARAYIRATA.

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X