Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

I Mwima ya Nyanza aho umwami Kigeli V Ndahindurwa yimikiwe barifuza ko ariho yazatabarizwa

Abasheshe akanguhe bavuga ko bibuka neza igihe Kigeli V NDAHINDURWA yimikiwe kandi ngo banumvise amakuru y’uko yatanze. Ese bavuga iki ku kukuba yatabarizwa mu Rwanda By’umwihariko I Mwima?

Imirasire.com yavuganye na bamwe mu basheshe akanguhe bavukiye kandi na n’ubu bagituye I Mwima mu murenge wa BUSASAMANA mu karere ka Nyanza arinaho hashobora gutabarizwa umwami Kigeli V NDAHINDURWA uherutse gutanga igihe umugogo we waba uzanywe mu Rwanda.

JPEG - 21.9 kb
Umwami Kigeli V Ndahindurwa ngo barifuza ko yatabarizwa i Nyanza

Gasana Alexandre na mugenzi we w’umukecuru utashimye ko amazina ye ajya mu itangazamakuru bombi bari mu kigero cyimwe cy’imyaka irenga gato 70.

Batuye I Mwima imbere y’uruzituro ruzitiye ahari umusezero w’umwami RUDAHIGWA watanze ahagana mu mwaka wa 1959 akaba ari na mukuru wa Kigeli V NDAHINDURWA nawe uheruka gutangira muri Leta z’unze ubumwe z’Amerika.

Uyu mukecuru na mugenzi we Gasana Alexandre bavuga ko bibuka neza uko Umwami Kigeli NDAHINDURWA yimitswe nyuma y’aho mukuru we Rudahigwa nabo bari bahari icyo gihe.

Aba basheshakanguhe batuye I Mwima ndetse n’abaturage batuye I Nyanza muri rusange ngo bamenye ko umwami Kigeli V NDAHINDURWA nawe yatanze.baganira na Imirasire.com bavuze ko bifuza ko Umugogo wa Kigeli Ndahindurwa watabarizwa I Mwima ya Nyanza.

Bati Ni gute Kigeli yajya gutabarizwa ahandi kandi yarimikiwe hano. Undi nawe utarashatse kwivuga izina yavuze ko yiboneye uko imihango yo kwimika umwami uko yagenze akeneye kubona uko Umwami atabarizwa kandi agafata mu mugongo umuryango we wasigaye I Nyanza.

Kugeza ubu aho umugogo w’umwami Kigeli V Ndahindurwa azatabarizwa ntiharasobanuka neza.

Abo mu muryango we bahafi bemeza ko azatabarizwa mu Rwanda I Mwima mu karere ka Nyanza,mu gihe abahoze ari abajyanama be bo batangaza ko mbere y’uko atanga Kigeli V NDAHINDURWA yari yasabye ko yatabarizwa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

EVA - 16/11/2016 saa 09:25

Ntamwami uhera ishyanga! Umwani ni umunya rwanda w'urwanda, naze ashyingurwe murwanda mucyubahiro cye.
Kanda hano umusubize

EVA - 16/11/2016 saa 09:24

Ntamwami uhera ishyanga! Umwani ni umunya rwanda w'urwanda, naze ashyingurwe murwanda mucyubahiro cye.
Kanda hano umusubize

AMABATI ALBERT - 13/11/2016 saa 04:46

UWO MWAMI YATANZE RYARI? MURAMENYE N UMUGOGO WE NTUHEZWE HANZE KIRAZIRA
Kanda hano umusubize

Ndoli - 12/11/2016 saa 08:37

Ariko niba narakurikiye neza, uyu mwami yananiranwe na leta akiriho gutaha mu Rwanda Haba leta yubu niya Habyarimana, none yitabyi mana kuki mushaka gucyura umugogo we? Ubwo sugutandukira koko? Ibyo yavuze akiriho ndumva aribyo byagombye kubahirizwa.
Kanda hano umusubize

nkurunziza gisa gregoire - 12/11/2016 saa 00:52

Umwami nuwacu, ntago ariwa banyamerika, nkumunyarwanda ukunda igihugu, ndifuza komugogo we wazatabarizwa murwamubyaye! Nkunda Urwanda nabarutuye sinifuza uwatoba umuco Wacu nk' Abanyarwanda
Kanda hano umusubize

twesime gard from uganda - 11/11/2016 saa 20:35

njyewe nshakakumenya igihe azashyinguligwaho?
Kanda hano umusubize

Bagabo - 11/11/2016 saa 19:03

Ibyananiye mushiki we bwite ntibyashoborwa n'aba basaza bamwe badashaka no kumenyekana! Ibi jye ndabibonamo guta igihe kuko impunzi ni impunzi! Ahubwo se aba bari guhirimbana ngo umwami atabarizwe mu Rwanda mbere y'uko arinda atanga akiri impunzi bari he kuki batamufashije guhunguka ngo abe atanze atakiri impunzi!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X